Digiqole ad

Ubushakashatsi buragaragaza ko Abanyarwanda bishimiye umutekano no kuba Abanyarwanda

Mu myaka ya za 1980,90 Abanyarwanda benshi babaga mu bwoba abandi bumvaga banze igihugu cyabo, Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena buragaragaza ko ubu Abanyarwanda benshi batacyikanga guhohoterwa no gukorerwa ibyaha cyangwa umutekano muke ahubwo ubu bishimiye kuba ari Abanyarwanda n’umutekano usesuye bafite.

Aha Anyarwanda bakiraga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ruzinduko aherukamo mu Karere ka Rulindo.
Aha Anyarwanda bakiraga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ruzinduko aherukamo mu Karere ka Rulindo.

Ni kenshi hajya hakorwa ibyegeranyo mpuzamahanga bikagaragaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, igihugu kibereye abakundana, igihugu ubukungu butera imbere byihuse n’ibindi byinshi bamwe bakabihinyura kuko baba batizeye neza uko ubwo bushakashatsi bwakozwe.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragarana na Sena y’u Rwanda, bwakozwe mu gihe cy’imyaka ibiri bugatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 250, buragaragaza bimwe mu bivugwa n’ubushakashatsi mpuzamahanga bwagiye bukorwa ku Rwanda ari ukuri.

Mu Banyarwanda 3 837 bari hejuru y’imyaka 18 batanze ibisubizo muri ubu bushakashatsi, 93,7% bagaragaje ko badatinya gutembera mu gihe cy’amanywa, naho 77,7% bo bakaba badatinya gutembera nijoro kubera ko baba batikanga kuba bakorerwa ibyaha.

Ku rundi ruhande ariko hirya no hino mu gihugu ngo bagaragaje ko icyaha abaturage bikanga cyane cyane ari ubujura gusa.

Uyu mutekano n’umudendezo bafite babikomora ku kuba Igipolisi n’Igisirikare bikora neza. Mu babajijwe 96,2% bizera Igisirikare mu gihe 86% bizera Igipolisi by’u Rwanda.

Kubyerekeranye n’uburyo abaturage banyuzwe n’ubuzima mu Rwanda nk’imwe mu nkingi y’ubukungu butajegajega kandi butera imbere,  ababajijwe muri ubu bushakashatsi, muri rusange bavuze ko bose batanyuzwe n’ubuzima dore ko nibura 1/2 cy’ababajijwe (nibura 5,1/10) aribo bagaragaje ko banyuzwe n’ubuzima babayemo.

Gusa ubu bushakashatsi bukagaragaza ko abanyuzwe n’ubuzima babwishimiye cyane, mu gihe hari n’abandi bavuga ko batanyuzwe n’ubuzima na mba, bakaba muri rusange batanyuzwe n’ubuzima babayemo.

Mu babajijwe, 92% bemera ko kuva mu myaka itanu ishize ubuzima bwarushijeho kuba bwiza, kandi 87% bizera ko mu myaka itanu iri imbere ibintu bizarushaho kuba byiza cyane.

Ibi bakabishingira ahanini ko babona ubukungu bwabo buzamuka n’ibyo binjiza byariyongereye ku baturage benshi kandi n’ibijyanye n’imibereho n’ubuzima bikaba bitera imbere.

92% by’ababajijwe bavuga ko bishimiye kuba ari Abanyarwanda kandi bashimiye n’aho batuye, mu gihe 20% gusa aribo bumva bakwimuka aho batuye ubu kubera impamvu zitandukanye.

Mu babajijwe mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, 74,4% ni abo mu bice by’icyaro, 32,3% bari hagati y’imyaka 36-50, 68,6% by’ababajijwe bose ni abahinzi naho 67,7% by’abababajijwe bose bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Umuntu wanditsiyi nkuru ashobora kubatarabaga mu Rwanda.Abantu bose arabahutu cyangwabatutsi baziko kuva 1980 kugeza 1988 ntakibazo cyari mubaturage babaga mu Rwanda.haba umutekano cyangwa ubukungu.Abangishimpaka bibukeko u Rwanda barwitaga petite suisse d’Afrique.Ikibazo cyatangiye Habyarimana afashe manda ya 3.

  • muransetsa cyane , umutekano muvuga amasasu n imbunda , mere y ibyo umutekano wa mbere n ibyo kurya no kunywa , ahenshi barya 1 ku munsi , imiryango imwe bakamara 2 batariye , none ngo umutekano , ubuzima bwiza , kandi ibi byose byarabuze , birahenze , udafite umutekano w inda , ubwo urumva byoroshye ??????? aahhhhhhhhhhhhhhhaaaaaaaaaaa

    • Ku UMUGWANEZA Jeanne, mbega umukobwa ?? Ubu murwanda wabuze ubyo urya? Ufite inda ndende ,kandi inda nini yishe nyirayo.Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish