Digiqole ad

Gusubiramo imanza: uburyo bushya bwo gupfobya Jenoside buri gukorwa n’abakatiwe

Mu ijoro ryo kunamira no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi kuri uyu wa 01 Kamena, Hon. Byabarumwanzi Francois yatangaje ko uburyo bushya butazwi n’uwariwe wese kandi buri gukorwa ku bwinshi bwo gusaba gusubirirwamo imanza za Jenoside ku bari barakatiwe ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abantu batari kumenya.

Abagororwa benshi bakatiwe kubera Jenoside bari kwandikir ainkiko basaba ko imanza zabo zisubirwamo
Abagororwa benshi bakatiwe kubera Jenoside bari kwandikir ainkiko basaba ko imanza zabo zisubirwamo

Muri Kamena 2012 hasohotse itegeko rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena imikemurire y’ibibazo byari mu bubasha bwazo, muri iryo tegeko kandi Abashinga Amategeko bateganyije isubirishwamo ry’imanza za Jenoside kubera ibibazo zasize zidakemuye ubwo zasozwaga.

Mu kwerekana uburyo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; Hon. Depité Byabarumwanzi yagarutse ku mabaruwa ari kugaragara ku bwinshi mu magereza  no mu nkiko zitandukanye mu Rwanda aho abagororwa bakatiwe n’Inkiko Gacaca bari kwandika basaba gusubirishamo imanza zabo.

Yatangaje ko ibi ari uburyo bushya bukwiye kujya mu busanzwe bwo guhakana no gupfobya Jenoside anongeraho kandi ko ubu buryo bwo buteye impungenge kandi bunababaje dore ko bikorwa n’abagize uruhare muri Jenoside kandi bikaba biri gukorwa ku bwinshi.

Yagize ati “ Ndagira ngo mbagezeho ubundi buryo bushya bwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kazi kacu nk’Abashinga Amategeko turi kugera mu magereza no mu nkiko zitandukanye tukahasanga amabaruwa atagira ingano y’abakatiwe n’Inkiko Gacaca ku byaha bya  Jenoside basaba gusubirishamo imanza.

Uwabyumva yavuga ko ari uburenganzira bwabo, ariko mu kazi kacu twasanze ibi ari uburyo bwo gupfobya Jenoside, kuba umuntu azi neza ko ari umwicanyi, azi neza ibyo yakoze ndetse hari n’abireze, ariko aba bose bakabirengaho bagasaba gusubirishamo imanza ntawabura kuvuga ko ibi ari ipfobya”.

Yifashishije igitabo cy’Amategeko; yaboneyeho n’umwanya wo gusobanura uburyo bwo gusubirishamo ndetse n’ibyerekeye ababyemerewe.

Ingingo ebyiri  ni ukuvuga ingingo ya 09 n’iya 10 mu gitabo cy’aya mategeko akuraho Inkiko Gacaca akanagena imikemurire y’ibibazo byasizwe n’izi nkiko nizo zisobanura byimbitse abemerewe gusubirishamo imanza zabo.

Nk’uko bikubiye mu ngingo ya 09 yo muri iki gitabo ni uko abemerewe gusubirishamo imanza zabo ari abakatiwe batari mu gihugu bakaza kubona ko barenganyijwe nyuma yo kuregwa n’abaturanyi bakaza gushyikirizwa Ubutabera nyuma y’ihagarikwa ry’imirimo y’Inkiko Gacaca.

Nanone kandi akaba yari ari muri icyo gihugu yaragiye nk’impunzi ariko ataratorotse ubutabera, kandi akabikora bitarenze amezi abiri ashyikirijwe ubutabera akemererwa gukurikiranwa ari hanze.

Naho mu ngingo ya 10 yo igena isubirishamo ry’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ku bantu bari mu gihugu imbere, ikaba igaragaza abantu bari mu byiciro bine.

Icyiciro cya mbere ni umuntu wakatiwe ko yishe umuntu nyuma bikaza kugaragara ko uwo yari yarahamijwe ko yishe ko akiriho.

Icyiciro cya kabiri ni umuntu wari warakatiwe ko yishe umuntu nyuma hakaza kugaragara undi wamwishe ariko nabwo uyu wamwishe agatangaza ko nta bufatanyacyaha yagiranye n’undi uwo ari we wese ndetse nta n’aho aziranye n’uyu wari warahanwe nawe.

Naho ibyiciro bibiri bya nyuma bigaragaza isubirishamo ry’imanza ariko bikozwe n’uwiciwe dore ko ukomye urusyo akoma n’ingasire.

Aha Icyiciro cya gatatu kerekana ko umuntu yemerewe gusubirishamo urubanza mu gihe uwamwiciye yagizwe umwere ariko nyuma akaza kubona amakuru mashya kandi nyayo atari yaratanzwe mu gihe cy’iburanisha, ni ukuvuga agaragaje ibimenyetso simusiga ko uwagizwe umwere ari we wamwiciye.

Naho icyiciro cya kane ari nacyo cya nyuma, ni urubanza rwaciwe n’Inteko yari yariye ruswa ikagira umwere uwaburanishwaga, aha ariko bikwiye kwitonderwa dore ko naho hasabwa ibimenyetso simusiga byererekana koko iyo nteko yari yariye ruswa kandi bitanzwe n’Urukiko.

Hon. Byabarumwanzi yavuze ko gusobanura iri tegeko atari agamije kwigisha amategeko ko ahubwo agira ngo buri wese abimenye ndetse abo bireba babyitondere kugira ngo u Rwanda rutazisanga rusa nk’aho rwagarutse muri Gacaca ndetse ugasanga inkiko zose ziri guhangana n’imanza za Jenoside gusa, aho gukemura izindi manza.

Inkiko Gacaca zikaba zarasoje ku mugaragaro imirimo yazo kuwa 18 Kamena 2012, zikaba zaraciye imanza zibarirwa mu 1.851.388, abagera kuri 65% bakaba barahaniwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Zimwe mu ntego zazo ni ukumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda, gutsura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda dore ko haboneweho n’umwanya wo kwemera no kwirega ibyaha kuri bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside ndetse bakanagabanyirizwa ibihano.

Izi nkiko kandi zikaba zarasigiye abanyarwanda umurage wo kwishakamo ibisubizo no kujya inama nk’uko byagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame mu butumwa bwe ubwo yasozaga ku mugaragaro imirimo y’izi nkiko.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi bintu mwandika ntaremero bifite.muti kuki? Amategeko sibo bayashyizeho ndi niyo yakoreshejwe kugirango babakatire za burundu nibindi.Nonese niba abemerera kujurira cyangwa gusesa imanza iryonikosa ryabo?Niba barakatiwe hutuhuti ababuranira bagasanga haraho amategeko atubahirijwe bicecekere gagume muri mabuso kugirango badapfobya jenoside?Iyamagara aterewe hejuru buriwese asamaye.Kandibyo sugupfobya.

  • Niba ziriya ngingo uriya mudepite yasobanuye ari uko ziteye, jyewe ndabona zisobanutse ku buryo ntawakatiwe wakagombye gusaba ko urubanza rwe rusubirwamo atabikwiye. Ntekereza ko hakwiye kujyaho uburyo bwo gusuzuma byihuse ayo mabaruwa ari kwandikwa umuntu agahabwa igisubizo byihuse kimwereka ko ari mubo itegeko ryemerera gusaba cyangwa ko atarimo hanyuma abantu bakareka gushyushya imitwa y’abandi no kubarangaza. Naho ubundi abantu bagiye bemererwa gukinisha ibyo Gacaca yagezeho byaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko usesenguye neza abiciwe nibo bagize byinshi bigomwa muri izo manza ku buryo kubigarura no gushaka kubitesha agaciro ntekereza ko bitagwa neza abakatiwe. Nk’urugero rworoshye ni aho abantu bagiye bagabanyirizwa ibihano kubera impamvu zitandukanye, harimo n’iza politike, umuntu akaba yakwibaza uko byagenda inkiko zisanzwe zigiye guca imanza z’abantu bishe abandi n’ibimenyetso simusiga bikaba bihari, harimo n’abashinjwa n’abo bafatanyije bo bakaba banabyemera!

    • Muvandimwe Kalisa rwose umuntu ntagatake ababaye ngo umwamagane kuko utahagarara kumaguru abiri ngo uvuge ko hashobora kuba hari abarenganye. Wenda hazajyeho no gutanga caution ariko abantu bemererwe habeho inzira zisobanutse abantu bashobora kunyuzwa imere y’abacamanza babigize umwuga bidasobanura ko bazagirwa abere ntagishingiweho. ese muvandimwe abaye ari wowe ufunze uyu munsi, ntiwagerageza gupfunda imitwe hose? Ese umuntu ufite abamushinja ubundi yajurira akababuza kuvuga? Nibamushinja se ubundi ntazagumamo?Ese nibaye ugasanga mubantu 100 hasohotse 30 ntiwavuga uti byabintu byari ngombwa? Ese ubundi niyo yaba tuva indimwe ugirango nanjye nakwifuza ko ungaruka iruhande? Kabisa ntawe utaka atababaye mugerageze kumva abashobora kuba barengana bakaba baratakambye kuva 2012 kugeza ubu ntagisubizo.

    • Izo gacaca byaragaragaye kohajemo nibintu byamashyari ndetse noguhoma ibyaha abantu bamwe nabamwe byaje kugaragara koharimo akagambane,Abantu benshi bagiye bafungwa imyaka 7 bakarekurwa nta rubanza rubaye kandi ubutabera bukabaheza muguhirahiro ntibamenyeshwe nibarabere cg.Ndetse ugasangahubwo mubagiye gushinja bariyemereye nyumako bari baguzwe.Aha muribuka inkuru ya Masabo Nyangezi ibinyamakuru byinshi byanditseho cyane ahoyerekana inyandiko imusabimbabazi yanditswe nuwagiye kumushinja muri gacaca.

      • Erega n’ubundi imigambi yabateguye jenoside yali iyo kugirango nti habe umuhutu numwe utayijandikamo, kugirango bizabe ingorabahizi gushinja buli umwe wagize uruhare mu kwica. Ni nayo mhamvu uwangaga kwica nawe bamwicaga. Ibyo kandi babigize batanazi yuko bazatsindwa intambara. Ntawavuga ngo Gacaca yali indakemwa muli buli buryo. Imhande zombi (ali abiciwe ali n’abashinjwe kwica) barayineze kandi ugasanga imhande zombi zifite ishingiro zo kuyinenga. Ariko nibwo buryo busa u Rwanda rwali rufite rwo gutanga ubutabera no guhosha inyota yabagashatse kwihorera byali gutuma nta bwiyunge bwaligushoboka mu Rwanda. Sinshidikanya yuko haliho abaharenganiye, byaba kuruhande rwabagifite inyota y’ubutabera kuko bumva abishe ababo muli jenoside batabonye ibihano bihagije; cyangwa abazi yuko haliho ababageretseho ibyaha batakoze cyangwa birenze ibyo bakoze, cyangwa ndetse bitangana nibyo abandi batigeze bakatirwa – cyangwa ngo banashijwe – bo bakoze. Nta buryo nyuma y’icyaha cya jenoside, cyabaye k’ubutaka bw’igihugu cyose, cyagizwemo uruhare n’abaturage rusange kuli buli musozi wiki gihugu, dushobora gutekereza yuko twagira ubutabera budafite inenge.  Gacaca niyo yonyine yashoboye gucogoza amakimbirane atali kuzashira abacitsekwicumu n’abishiwe batabonye ko leta yagerageje uko ishoboye kose kugirango abishwe byibura ntibagende gusa hatabayeho ubutabera bwo guhana ababishe.

  • Nyakubahwa Honorable, mujye mwibaza ko muhagarariye abaturage bose maze nimusanga hari urengana mushyireho amategeko amurenganura aho kumutera ubwoba ngo navuga ko arenganye araba apfobya genocide. Nubwo ntawahakana ko gacaca itakoze akazi kenshi mukugaragaza ukuri ndetse no kunga abantu, ntanuwakwirengagiza ko ahari abantu hatabura urunturuntu, maze uyu munsi niwumva bitakurebe uce iteka ngo nibaceceke. ese ubundi mwibwira ko izo nkiko bandikira zo bazi ko bazasangayo abatagatifu? Ariko twemere ko uburyo washinja  cg wakwisobanura imbere y’umuntu wize amategeko, atariko wabishobora imbere yugendera gusa kumabwiriza atazi amategeko. Ese ubundi ko arimwe mwakabaye munasabira abantu imbabazi murwego rwa politike, none nkaba numva ahubwo musa nabababwira ko bagomba kwemera ibyababayeho; ubwo sugukurura ukwiheba muri abo bavuga ko barenganyijwe? Tubwijanyije ukuri benshi muri bariya bantu uvuga ko bemeye ibyaha bibereye hanze aho babana n’abo biciye kumisozi aho birirwa bishongora kubafite ababo bafunze batarishe, none se ubwo nibwo butabera ba Nyakubahwa? Rwose nimwunamure icumu twese twamagane ikibi kuko ari kibi kandi aho cyaturuka hose ubwo nibwo butabera. Banyakubahwa nimufashe abafite intimba yo kugira ababo bafunzwe kubwinzangano zidashobora kubura muri society iyo ariyo yose kuko iyi si idatuwe n’abatagatifu. Njye nzishima umunsi nzumva mudafungira umutima ababatakira, nibura nimuhere kubasaza barengeje imyaka 75 bari mugihome kandi wenda baba barengana. Njye ndabivuga nibaza nk’abantu bavuka mubuganza aho abantu bashyashyarije abandi iyo za Rwamagana, Kayonza na Gatsibo, bakaba hafunzwe abantu benshi nzi batigeze bijandika mubwicanyi dore ko abenshi bafunzwe inkiko gacaca ziri gutegura gufungwa hifashishijwe guhangana gukomeye cyane. Abo bantu nibatabona uburyo bagezwa imbere y’inkiko zisanzwe koko bazaba bafungiwe iki? Nyakubahwa nimuce inkoni izamba amateka azabibashimira.

  • mwiriwe, ntangajwe no kubona Honorable avuga atya, gusa kuvuga gutya ni nka byabindi bavuga ngo Umusonga w’undi ntukubuza gusinzira,!!!, ese we ubwe niba  yahamya 100% ko nta muntu azi ufunze arengana ??? niba ntawe azi nategereze ashobora kuzabibona. umunyarwanda yaravuze ngo ibirenge bijya imbu kujya imbere.  ubwo kubona abantu basaba gusubirishamo imanza kabone n’ubwo baba baramaze gukatirwa bihise bivuga ko koko ari ugupfobya ???, none se iyo umuntu aburana iyo ahamijwe icyaha kandi muri we ntacyo yishinja ntahita afungwa nta Yandi mananiza, yakora se kindi kihe uretse gutakambira izindi nzego Imana yamufasha wenda ubujurire bwe bukemerwa. (naho ubundi ibi yavuze njye mbona ari nko gushaka kwerekana ko akunda igihugu kurusha abandi, ubwo se umunzani wabyo twawubonera he ni muri ayo magambo ye ??? kandi mujye mumenya ko kuri miyi si twese turi abagenzi, tujye tumenya ko nyuma y’ibi dukora hari IMANA izaca imanza zitabera.  murakoze.

    • IKIBAZO CYABEREYE BENSHI URUGERO NYUMA YA GENOCIDE , NUKO  , GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI , BATAJYA BAVUGA ABAYIKOZE ??? NGIRANGO IKI NICYO GIFOBYA GENOCIDE KURUSHA IBINDI BYOSE  , NANONE COMMISION YUBUMWE NUMWIYUNGE , NTIYATURE NGO IVUGE ABO YUNGA ABO ALIBO !!!! IKI NIKIBAZO GIKOMEYE CYANE KANDI KIZAGIRA INGARUKA  !!!NB: GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI IZUBA LIVA , YAKOZWE NABATUTSI ??? NIBA ATALIBO  ONESTLY YAKOZWE NABANDE ??? ABANYARWANDA ??? ABATANZANIYA ??? ABAGANDE ??? ABAKONGOMANI ??? CG ABARUNDI ??? KUKI BATATURA NGO BAVUGE KO YAKOZWE NABAHUTU ?????????????????????????????????

  • this is a poor country and feeding all these animals is pretty expensive. Hang them all,  hang them all! 

    • igihugu kigizwe n’abavuga nkuyu mbese hazasigaranuwo kubara inkuru. Aline ibyo wanditse ahangaha bagombaga kuba batabitangaje , ndumiwe pe!!!!

  • Uwo nawe ngo ni Honorable rero!!!! Ni akumiro, kujurira ntabwo bisobanura, kuvamuri gereza,cyangwa ngo icyaha kikuveho. Lorsqu’il ya a a “douter”, on prefere libere un coupable que de condamner un innocent.Uwo Honorable agomba kubishyira mumutwe we, ni principe elementaire ya Droit.

  • Uyu ngo ni honorabre rwose,ndabona ashaka kwigaragaza nk’umuntu ukunda igihugu cyane,kandi mwitonde bene aba ni babandi bagera muri za sallon ,bakavuga ibindi! hanze bakavuga amagambo nkaya,adafite ubushishozi.maze yakugendeye akoresha ijambo rikomeye ritera abantu ubwoba ,ngo hatazagira rwose uwibeshya akajurira.!niba dushaka kubaka,gahunda ya ndumunyarwanda,ningombwa no kureka,abunva bararenganye bakajurira, bagategereza icyo inkiko zibikoraho.kuko abashinja ni babandi,abatanga buhamya barahari,igitandukanye nuko yenda munyangire na ruswa bitazaza mo.ariko byabarumwanzi nareke kuzana ibitera abantu ubwoba.

  • Honorable mu kazi ke n’abandi ba honorables ngo basanze gukoresha inzira z’ubujurire ari ugupfobya genocide! Nizere ko abeshyera bagenzi be cg se akaba ari umunyamakuru wamuvugiye ibitari byo. aribyo nabwo yavuga ko ari bitekerezo bye wenda asangiye n’abandi bantu bacyeya.Buriya rero gufunga umuntu w’umwere niyo yaba umwe gusa ni zimwe mu buryo bwo gupfobya genocide bubi kurusha ubundi bwose. Ibi mbivugiye ko iyo umuntu afunze atyo biba bisa no kumwihora kandi nyamara wenda ataranayishyigikiye. kandi nta muntu n’umwe wajya hariya ngo arahire ko nta bantu Gacaca yakatiye kandi ari abere ari nayo mpamvu yo gushyiraho inzira z’ubujurire. Ubundi iyaba byarashobokaga, abantu bose bakagombye kuba baraburanishijwe n’Inkiko zisanzwe, ibyo iyo honorable abimenya wenda aba adatekereza nk’uko atekereza uku. Ubu buryo atekereza biri dangereux kuko bigaragaza ko atizera na mba Ubutabera (Inkiko). None se Nyakubahwa ubwo ubaye wari uri umucamanza muri Gacaca cg uri umucamnza ubu, urumva hari ukwiregura kutari ukwemera icyaha wakumva? Mbese kuri we yumva yaha amabwiriza Inkiko ntizizagire uwasabye gusubirishamo zakirira ikirego cye, cg zijye zivuga ko atsinzwe gusa kugirango zere gupfobya genocide. Iki si igitekerezo cya politiki ahubwo ni igitekerezo cy’urwango cyambaye ikanzu yo gupfobya genocide.Ibitekerezo biri poor nk’ibi ntibikwiye umuntu w’umudepite!

  • Agahwa kari ku wundi karahandurika di! Ntawapfobya Jenoside kurusha uwo Nyakubahwa, nonese ubwo yari Mayor wa Ruhango ntiyabujije Mushiki we bavukana gukora TIG kandi yarayikatiwe! Ipfobya rirenze iryo ni irihe?

  • Erega ndumva mwikomye Honorable ,ibyo avuga nibyo 100% kd nagirango rwose mubwire ko natwe benshi twabibonaga ndetse twarumiwe! ko imanza zabo baziciwe izuba riva ku mugaragaro, ibyo bindi bashaka ni ibiki? Naho umuntu asesenguye ibikorwa byo Gupfobya bisigaye biriho hahanwa benshi! Hari ikintu njya nibaza inyandiko nyinshi mbona ku byapa ” KWIBUKA 20″ biba bishaka kuvuga iki koko?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!? Sinzi iyo bigana!

    • Warukwiye ariko no kwibuka ko genocide yakozwe kumanywa bose babona, bikaba ntawe uyobewe uwishe umuntu muri genocide nyamara sibyo byagendeweho mumanza za gacaca. Nabonye abantu benshi bafunzwe na gacaca gusa ngo ntashubije neza umucamanza kandi agakatirwa imyaka myinshi. None se  nk’uwo muntu akwiye gukatirwa kimwe n’abishe abantu ibyo tukabyita ubutabera?Imanza zararangiye nibyo ariko ntihakwiye kubaho kunangira umutima kubaba bararenganye ahubwo nicyo cyari kuba gikurikiraho. Ibyo kandi bisaba ingamba za politiki ntibyaturuka kubyifuzo byacu, bikaba bitumvikana rero ukuntu abatuyobora cyane nk’abadepite baba batekereza kuriya. Erega mujye mwibuka ko ziriya manza zashyamiranyije impande ebyiri z’abanyarwanda, Leta ikaba igomba kwinjiramo hagati kugirango kugirango bizarangire habaye ubwiyunge aho kuba ubushyamirane. Ntakundi rero byashoboka atari ugahagarara mukuri gusa ukirinda ko habaho abarengana ubizi wicecekeye. Byumvikane ko ntawusaba ko uwakosheje adahanwa, kuko niyo yaba umwana wanjye sinakwifuza ko yareka guhanwa kuko niba yarishe abantu ntamutekano nawe ubwawe yaguha aba yarabaye ikivume. Abo tuba tuvugira n’abantu bagiye baburana bakaba abere birenze rimwe ariko bikarangira bakatiwe imyaka myinshi hagaragara ko bagambaniwe n’abantu batari inyangamugayo. Ubwo koko abo bantu barekere aho ntibatakire Leta?

  • Honorable, Ubutabera ni iki? wemera ko hari igihe umuntu afungwa kandi ari Innocent bitewe yenda no kutamenya kwisobanura? Nemera ko icy’ingenzi ni’uko habaho ubushinjacyaha, abatangabuhamya, ibimenyetso no kwisobanura ndetse no kureba icyo princippes jurdiques zivuga. Honorable ndamwibutsa ko ahagaragarariye abaturage bose(abadafite ibyaha, abafite ibyaha, abafunze bemera ibyaha n’abatabyemera bifuza ubutabera) abo bose afite inshingano zo kubavugira nta marangamutima ! Ndi Umunyarwanda igomba kurangwa mbere na mbere no kuvuga ibintu uko biri (KURI !!!!!)nta kuyobya abandi. MURAKOZE.

  • Njye ndumva  niba basubirishamo  kuko bibonye  muri ziriyangingo z’itegeko yerekanye  nta gupfobya birimo. Ahubwo igihugu cyacu  cyubaha uburenganzira bwa muntu.  Ni kugirango  urengana  ahabwe ubutabera  ,niba amabaruwa arimenshi  yasuzumwa  kandi urengana  akarenganurwa. Amarangamutima  nk’abanyarwanda tuyareke  twubahirize  ibyoamategeko ateganya . Kandi itegeko  Nshinga twitoreye  ryemera ko abantu bose  bareshya imbere y’amategeko.

  • Mana yanjye we!!! Reba ko u Rwanda rufite ibibabzo!!!!Ibaze nkuyu rero ngo ni intumwa ya Rubanda!!!!ubu se koko yazatugeza kuki mu gihugu???Ubu koko twese abanyarwanda tuyobewe ko hari abandi benshi barimo kuborera mu magereza kandi barengana? hanyuma se iri tegeko we yahinduye gupfobya ntabwo yagize uruhare mu kuryemeza? kandi naho yaba atari arimo ni inteko ishinga amategeko yaryemeje. Njye iri tegeko nararisonye nta nikibazo rifite ahubwo abantu ku ruhande nkaba nibo bafite ibibazo kandi nkaba kubera imyanya bafite nibo barimo gutera abacamanza ubwoba none usanga hose mu gihugu banga kwakira ibi birego naho babyakiriye usanga ntacyo babikoraho ngo hato none bitabakoraho. None se amategeko niba ari ibyo yaba amaze iki? Turabizi ko abantu benshi cyane hafi yisozwa rya Gacaca bararenganyijwe benshi pe kandi nubu barafunze imiryango yabo, abana, abagore biriranwa isorori ku mutwe. Leta nishishoze ireke ubutabera bukore akazi kabwo ireke kumvira uyu mudepite wifitiye ibindi bibazo mu mutwe we tutazi

  • Ntimujye kure kubyo avuga izina ni ryo muntu ni “BYABARUMWANZI” koko.

  • Ariko kuki umuntu nk’uyu ategura. Ubu nk’uyu aba yumva akuntu atobanga ubumwe bw’abanyarwanda? Akazi kamunaniye rwose, nta wabarubara, nako byabarumwanzi koko!!!!!!! 

  • Ibaze intumwa ya rubanda! Ubu se uyu ko numva uwamurenza aho habaho uwo ashaka gusa! Ahaaa njye reka mbahe urugero rw’ibintu nigereyeho neza: Nzi umuntu ufunze azira umwanya yari afite m’ubuyobozi nyuma ya jenoside awugejejweho n’ubuhanga bwe maze bamutangira ubwo bashaka aho bamuhera bajya muri gacaca aho yigeze kugaragara m’urubanza rw’umuntu bise utazwi, barikoze baramanutse bagiye mu nyangamugayo za gacaca bati ntitukibasaba turategetse ngo nimwandike urupapuro rumufatisha ariko we hagati aho yabonye ko ishyamba atari ryeru mu kazi ke ko ashobora kubigwamo ahitamo kwigendera abandi nabo bakomeza ibyabo bazi ngo arahari. Nuko bihutisha ibintu urubanza rubaho mw’ibanga ntirwatangazwa tubona hatangajwe imyanzuro gusa abaturage baravuga biba ibyo ubusa umuturage unaniwe guceceka yandika ajurira baba bamunaze mu mumunyururu ngo aceceke, abo muri gacaca nabo bararuca bararumira. Nyiri gukatirws nawe aba amenye inkuru mbi bigezaho kubyihanganira biranga afata inzira ati ndatashye yandikisha no muri ambassade ikimucyuye ko aje gukurikirana urubanza yaciriwe adahari aba afunzwe bitemewe n’amategeko. Yandikira urukiko biratinda ariko Cnlg yohereza copy ‘urubanza rwe muri gacaca urukiko rusanga igipapuro kimufunga ntigihura n’urubanza yakatiwe( technic 1) bati taha ufunze binyuranyije namategeko ubushinjacyaha burajurira aritaba agenda azi ngo baramuburanya mu mizi bati duhaye agaciro gacaca kandi ufatirwe aha usubire muri gereza. Abo muri gacaca ubwabo bitangira ubuhambya ko bahawe ruswa bagategekwa n’ibyo bakora ariko banze kubumva. None ubutabera buri he, ubunyarwanda buri he? Niba umuntu nkuwo bamufungiye ibitekerezo, ibikorwa,….. abana be bagakurira mu buzima bubi…..ubu President azamanuka ajye mu nzego zose kugira ngo abanyarwanda tumenye indangagaciro zacu. Birababaje! Uyu numwe nzi kuva ndi umwana mfite na byinshi namwigiyeho m’ubuzima cyane cyane urukundo no kwigirira icyizere. Ese ubu abarimo bandi barengana barangana iki?

Comments are closed.

en_USEnglish