Digiqole ad

Igisasu cyahitanye abantu 40 kuri stade muri Nigeria

Igisasu cyaturikiye hagati mu bafana kuri stade ku cyumweru nimugoroba ubwo bariho bareba umupira mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Abantu barenga 40 bitabye Imana nk’uko bitangazwa n’inzego za Police zaho.

Mu mujyi wa Mubi aho iki gisasu cyaturikiye
Mu mujyi wa Mubi aho iki gisasu cyaturikiye

Ni agahinda nanone muri Nigeria aho amaraso akomeje kumeka mu bikorwa nk’ibi by’iterabwoba. Boko Haram ikekwaho iki gikorwa ntabwo yigeze yigamba iki gitero cyabereye mu mujyi wa Mubi.

Muri uyu mujyi uri muri Leta ya Adamawa si ubwa mbere hibasiwe n’ibitero nk’ibi kuko hari ibindi byahabaye nk’ibi bikozwe na Boko Haram, umutwe w’iterabwoba uvuga ko ugendera ku mahame y’idini ya Islam.

Ku bitaro bya Mubi umuganga yavuze ko koko bakiriye imirambo y’abantu irenga 40 biganjemo abafana bari kuri uwo mukino.

Iki gitero cyabayeho umukino ukirangira mu gihe abafana bariho basohoka muri stade.

Leta ya Adamawa iri muri Leta zo mu majyaruguru ya Nigeria ziri mu bihe bidasanzwe kubera ikibazo cy’iterabwoba rikorwa na Boko Haram.

JeuneAfrique

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish