Digiqole ad

Gicumbi: Ikoranabuhanga mu buzima bw’umuturage

Gicumbi – Mu mpera z’icyumweru gishize, mu gikorwa ngarukakwezi cya Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga cyo kwegereza abaturage ikoranabuhanga, Ministre Jean Philbert Nsengimana avuga ko uyu mwaka uzarangira buri muturage w’u Rwanda, cyane cyane urubyiruko, uyu mwaka ugomba kurangira nibura azi ibyiza by’ikoranabuhanga.

Abaturage i Gicumbi basobanurirwa ikoranabuhanga n'ibyiza byaryo
Abaturage i Gicumbi basobanurirwa ikoranabuhanga n’ibyiza byaryo

Ku bufatanye bwa Ministeri y’ikoranabuhanga, ikigo cyo kwihutisha iterambere RDB n’izindi nzego hashize igihe hari imodoka zabugenewe zijya mu byaro gusobanurira abaturage no kubaha ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga nka Internet.

Ibigo by’amashuri, centre zo mu byaro ziriho abaturage benshi ni hamwe mu hibandwa muri ubu bukangurambaga, ubu bumaze kugera mu turere 13 tw’u Rwanda mu mirenge itandukanye

Muri iyi gahunda abaturage basobanurirwa icyo ikoranabuhanga ari icyo, icyo ryabamarira, uko yaritunga ndetse n’uburyo bwo kurigeraho burimo nko kwizigamira kugirango abashe kugura igikoresho runaka cy’ikoranabuhanga aba amaze kwigishwa ibyiza byaryo.

Mutimutuje Divine umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Notre Damme du Bon Conceil i Gicumbi yabwiye Umuseke ko kuri we ikoranabuhanga risobanuye byinshi cyane mu buzima bwe buri imbere, ariyo mpamvu ashimishwa cyane n’ikintu icyo aricyo cyose kimuha ubumenyi bushya mu kurikoresha.

Divine avuga ko ikoranabuhanga rivuze byinshi mu buzima bwe uyu munsi n'ejo
Divine avuga ko ikoranabuhanga rivuze byinshi mu buzima bwe uyu munsi n’ejo

Usibye guhanahana ubutumwa n’amakuru biciye kuri za E mails n’imbunga nkusanyambaga abaturage n’abanyeshuri bari muri iyi gahunda i Gicumbi basobanuriwe ubundi buryo bwinshi cyane mu buzima bwa none bwifashisha ikoranabuhanga, burimo ubuvuzi, kwigisha n’indi mirimo myinshi.

Evence NGIRABATWARE
ububiko.umusekehost.com/Gicumbi

en_USEnglish