Digiqole ad

Amaze kubagwa inshuro 10 ngo akunde ase n’abanyaKorea

Umusore w’umuzungu wo muri Brazil yifuje cyane gusa n’abanya Korea aruhuka abigezeho atanze ibihumbi byinshi by’amadorari kandi abazwe inshuro zigera ku 10. Ndetse akurizaho no kwamamara kubera uko gushaka no gushobora kwe.

Max nyuma yo kwibagisha inshuro zirenga 10 ubu ameze uko ashaka yitwa Xhian
Max nyuma yo kwibagisha inshuro zirenga 10 ubu ameze uko ashaka yitwa Xhian

Yahoze yitwa Max, ari umuzungu w’amaso y’ubururu n’uruhu rwerurutse cyane, ku myaka 25 ubu, mu gihe cyashize ubwo yari muri Korea ku mpamvu z’amasomo yakunze cyane iki gihugu n’abaho, yiyemeza gukora ibishoboka agasa nabo.

Yifuje kugira amaso n’imisatsi nk’ibyabo nkuko yabitangarije ikinyamakuru cyo muri Brazil Zero Hora.

Yabazwe inshuro zirenga 10 ngo agere ku isura yifuzaga, yatanze amadorari arenga 3 000$ ngo akunde ase n’abakorea.

Nyuma yo kubigeraho ubu ngo yishimira uko asa, ndetse yahise areka izina rya Max afata irya Xiahn, ikintu yagumanye gusa ni imisusire y’izuru rye ibindi nk’umusatsi, amaso, amatama…babbigize iby’abakorea.

We avuga ko atitaye ku bamunnyega bagende ku kwemera kwabo, ngo mu buzima umuntu agomba kuba uwo yifuza kuba we.

Mu gihe Se umubyara ibi ngo ntacyo byari bimutwaye nyina we ngo ntiyabyumvaga namba.

Mbere yari umuzungu w'uruhu rwerurutse w'amaso y'ubururu
Mbere yari umuzungu w’uruhu rwerurutse w’amaso y’ubururu
Yaragiye baramubaga bamugira uko abyifuza
Yaragiye baramubaga bamugira uko abyifuza
Avuga ko umuntu wese agomba kumera uko ashaka
Avuga ko umuntu wese agomba kumera uko ashaka
Byamutwaye ibihumbi bitatu by'idorari ngo bamugegene gutya
Byamutwaye ibihumbi bitatu by’idorari ngo bamugegene gutya
Se arabishyigikiye ariko nyina ntabikozwa
Se arabishyigikiye ariko nyina ntabikozwa

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yewe aratangaje cyane, harya ngo umuntu agomba gusa uko ashaka, azaba ambwira ntibizatinda. ntazatinda kubona ko yibeshye. uwo ni umurengwe sha.

  • Ndumiwe koko ubugoryi buragwira

  • Doreko mwihinduza hazagire uwihindura umwirabura?????????

Comments are closed.

en_USEnglish