Digiqole ad

Rayonsport na Police FC muri CECAFA, APR FC nk’indorerezi

Rayonsport na Police FC nizo kipe zizahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup  nkuko Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda( FERWAFA) ribitangaza.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, umuvugizi akaba na visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Kayiranga Vedaste yavuze ko  CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda mu kwezi kwa munani  izitabirwa n’amakipe abiri ariyo Rayon Sports na Police FC.

Kayiranga yagize ati “ Tuzakurikiza amategeko asanzwe agenga iri rushanwa bityo amakipe abiri ya mbere muri shampiyona ya 2012/2013 ariyo Police FC na Rayon Sport nizo zigomba guhagararira u Rwanda.”

Kayiranga abajijwe niba APR FC yo batazayitabaza  nk’ikipe ifite abafana  kandi ikomeye kuko no mu irushanwa haba hakenewe ihangana rigaragara., yasubije ati “ Bizaterwa n’ubuyobozi bwa  CECAFA yo niba ibishaka nibwo twashyiramo ikipe ya APRFC ikitabira nk’ikipe yabaye iya gatatu muri shampiyona.

Twamubajije kandi niba baramutse bashyizemo ikipe ya gatatu muri shampiyona kandi hari ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro nka AS Kigali hataba habayeho kubogama, Kayiranga yongeye gushimangira ko bazagendera ku mategeko asanzwe agenga iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup.

Ati “ Twe ntituzahimba amategeko ,ubusanzwe iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe yitwaye neza muri shampiyona kandi AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro bityo rero izitabira andi marushanwa atari aya.”

Kayiranga akomeza avuga ko itariki nyirizina izaberaho iyi mikino itaramenyekana ariko bo nk’u Rwanda ruzakira rwasabye impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri aka karere k’iburasirazuba (CECAFA) ko bayakira mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe yabaye ayambere muri aka karere, ryatangiye gukinwa mu 1967 icyo gihe ryegukanwa n’ikipe yo mu gihugu cya Kenya yitwa Abaluhya itsinzi ikipe ya Sunderland yo mu gihugu cya Tanzaniya ibitego 5-0, ariko riza kwemerwa ku rwego mpuzamahanga mu mwaka w’ 1974.

Ryaje kwitwa CECAFA Kagame cup mu mwaka wa 2002 ubwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yaramaze kuribera umuterankunga mukuru, aho yemeye kujya atanga 60 000$ buri mwaka ngo iri rushanwa rigende neza.

Ikipe imaze gutwara iri rushanwa inshuro nyinshi ni Simba yo muri Tanzaniya ifite ibikombe bitandatu, naho amakipe yo mu gihugu cy’u Rwanda APR FC ifite  ibikombe bibiri icyo yatwaye mu mwaka wa 2004 itsinze Ulinzi ibitego 3-1 yongera kugitwara mu 2007 Itsinze Uganda Revenue Authority ibitego 2-1.

Rayonsport yagitwaye mu 1998 itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Mlandege yo mu gihugu cya Zanzibar ibitego2-1, ATRACO FC (itaibaho) nayo igitwara mu 2009 itsinze ikipe ya Al-Merrikh yo mu gihugu cya Sudani kuri penaliti.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • APR ni hatari, niyo idahari bagerageza uko bashoboye ngo bayivuge. Oyeee APR warabahabuye. Uyu munyamakuru ni umurayon wujuje ibyangombwa

  • Nge mpora mvuga buri gihe kukibazo k’imisifurire kuko cyari gikoze ishyano aho kugirango bakibone aho bagomba kukibona bakagikosora bakibona aho kitari niba rero apr iramutse ijemo nyabuneka twitondere imisifurire kuko mbona ishobora guteza ikibazo(ndavuga nzenze na munyanziza gervais) ubundi turebe ruhago dore ko rizaba ari irushanwa mpuzamahanga

  • sha humura ikibazo cy’imisifurire kirareba abayobozi ba CECAFA ntago kireba de gaule. kandi CECAFA igihe kinini na experience bafite itwereka ko muri foot ball hari realite kuruta ya championant yagukuye umutima.

  • APR, Igitwaye inshuro eshatu.

Comments are closed.

en_USEnglish