Ebonies yasekeje abantu mu gitaramo i Kigali. AMAFOTO
Itsinda Ebonies ry’ibijyanye no gusetsa (comedies) ryo muri Uganda ryasekeje abantu cyane mu bikorwa byazo mu rurimo rw’icyongereza n’ikigande. Nyuma y’iri tsinda hakurikiyeho muzika y’abahanzi Radio na Weasle nabo bo muri Uganda.
Ni mu gitaramo cyabaye kuwa gatandatu muri Serena Hotel kirimo abantu bagereranyije bashimishijwe ahanini na ‘comedy’ z’aba bagize Ebonies.
Iri tsinda rimaze imyaka 35 rikora ibikorwa byo gususurutsa abantu ni ubwa kabiri rije mu Rwanda. Rikaba ariho ritangiriye ibitaramo bitandukanye rizakorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Photos/Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ababantu ni ibicucucucucucucucu
Hahahah, nsekejwe cyane ni utu dusobanuro twawe two ku mafoto.
Ubwose ibi byabigisha iki? Byabamarira iki? Muba mwabuze aho mushyira amafaranga!!! Mujye mwibuka ko ba Mayibobo baba baburaye bakanabwirirwa!!!!!!!
hahahhaa birasekeje pe!!
Maze mugahurura n’ibibondo mugiye kubereka urwo rukozasoni? Nta mukuru, nta muto, nta gihana nta gihanura. Igihugu kibuze umuco kiba iki koko?Rwanda waragenderewe.
Njye ntangajwe cyane n’umubyeyi usohokana igitamba mbuga mu bukoza soni nkabiriya…. ngaho umubyeyi yasetse, n’umwana kubibebero nawe nuko… ubwo ni muto cyane kuburyo yaba atazi ko uwiba ahetse aba ahugura ur’imugongo? Nyuma y’imyaka uriya mwana natangira ingeso zidahwitse, ngo yananiye aveho anamuvuma ngo ni ikivume. Byo kajyahe ko ariwowe wavumwe!!! Babyeyi, hari byinshi byiza dushobora gukorera abana bacu kandi bikazabagirira umumaro bitari amateshwa nk’ariya.
Rugamba Sipiriyani ati Isi irarwaye.ubu uwamugarura yavuga ko isi yapfuye ahubwo,mbabajwe na biriya bitambambuga bajyana kureba ariya mahano.
wahora niki ? Kera habagaho abantu bazima nka Rugamba mu ndirimbo zigisha, zifite umuco, ariko ndebera aho tugeza
Amahoro u Rwanda rufite ntabwo akwiye gukoreshwa mu kugomera Imana no gutuka izina ryayo. Njya mbona comments kuri ba Lady Gaga aho abantu bavuga ngo “Mana udufashe ntibizagere iwacu.” Nigute bitazahagera mu gihe tubifitiye inyota? Ebonies ntibizanye baratumiwe. Ujya gupfa arasamba, usibye gusa uwiteguye kujyana na Yesu mu Ijuru naho ubundi isi, n’urwanda ku ruhembe rw’imbere biramira umwuka wa nyuma. Harya tugira Ministeri y’umuco? mu nshingano zayo harimo kuwurengera? ziriya mpinja se zo murazihora iki mwagiye mwijayana mwenyine ko ibyanyu byarangiye bo mukabarekara amahirwe yabo? muri ababyeyi gito gusa.
Journaliste wakoze akazi kawe kandi neza!BIG UP!!!!!Birababaje, biteye agahinda…kuzana umwana kureba ibi bintu weeeeeBirababaje kubona ibintu nkibi abantu babirihira amafaranga we!!!!!REKA MBABWIRE ABO BYANANIYE KURI INTERNET BYUZUYEHO, NUSHAKA ABERA,ABIRABURE,ABATUKU,ABA JAUNE;ABAZUGU,ABIRABURE,ABARABU,ABANYA AZIA,ABAVANZE,ABABIFITE BYOSE, NABIHINDUJEBenewacu si ngombwa ko ugura amatike ugaterura nabo “wakareze”, ngo UBAJYANE MU BINTU NKIBINtimuvuge ngo ntimwabimenye kuko,abo bagabo bari bafatiwe urumogi iwabo, nuko ruswa(nako ntategeko rihaba!!!!!)MWARABONYE ICYAPA KIBATUMIRA UKO ABO BAKOBWA BARI BAMBAYEbABYEYI NIBA MUDAKUNDA ABANA BANYU IBUKA BASI KO BAZABA MU GIHUGU DUKUNDA;UBWO RERO NGO NI IKIZUNGU!!!!MWABUZE UKO MUSHIMISHA IMIRYANGO YANYU KWERIMU RWNDA HOSE HABUZE UMUTEGETSI YAVUGA KO IBI ATARI IBINTUMU MINSI ISHIZE HAJE IKIMANSURO=SLEPTIZE NONE HAJE IBI NABYO BIGIYE GUKWIRA HOSE!!!!!IGIHUGU KIRATERWA,NTIMUVUGE, KANDI UBWO 1 MU KWEZI ABAYOBOZI BABA ABAKRISTU!!!!!!!!NO MURI SENA NA PARLEMENT UWUTARI UMU KRISTU NI UMU MISULMAN BOSE BATEMERA IBINTU NKIBI, ARIKO BIBAYE BOSE BARACECEKA!!!!!!!IGIHUGU NI ICYANYU NUWO MWANYA BAWUBAHAYE NGO MUWUKORESHE!!!MUMBABARIRE NANDITSE BYINSHI, NI AGAHINDA!!!!
Umubyeyi wajyanye umwana muri biriya bintu akwiriye gukurikiranwa na police na minisitire ishijwe kurengera abana.
agahinda ku muconyarwanda ukomeza kwangirika
Comments are closed.