Digiqole ad

Uwakinnye Filim ari Idi Amin yitabye Imana

Joseph Olita, umunyakenya wamenyakanye cyane muri filimi akina nka Idi Amini, umunyagitugu wayoboye Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa mbere azize intwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso i Siaka muri Kenya.

Olita wakinnye nka Idi Amin yitabye Imana
Olita wakinnye nka Idi Amin yitabye Imana

Olita wari ugeze ku myaka 77, yamenyekanye cyane muri filimi yitwa Rise and Fall of Idi Amin akinamo nka Isi Amini Dada, Olita umugabo wapimaga icyo gihe ibiro 150 n’uburebure bwa 1.96m wirabura cyane, yari ishusho ya Idi Amini ku bamuzi.

Ikinyamakuru TheStar kivuga ko Olita yashizemo umwuka ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 02 Kamena 2014 iwabo mu cyaro.

Sipross Odero umwe mu bo mu muryango we avuga ko Olita yafashwe ku cyumweru nijoro bigera mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere arembye cyane nyuma yitaba Imana.

Olita yitabye Imana nyuma y’uko kuwa gatandatu ashyinguye nyina umubyara.

Asize umugore n’abana benshi ndetse n’abuzukuru.

Rise and Fall of Idi Amin ni filimi yasohotse mu 1981 yakiniwe muri Kenya, igaragaza ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Idi Amin Dada wayoboye Uganda (1971 – 1979). Usibye ubwicanyi bw’abantu benshi yavuzweho, Idi Amin yatangiye intambara hagati ya Uganda na Tanzani ashaka kwigarurira akarere ka Kagera ka Tanzania we yavugaga ko ari aka Uganda. Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi yahungiye muri Libya ya Khadafi, nyuma yerekeza muri Arabia Saoudite aho yaje kwitaba Imana mu 2003.

Idi Amin Dada wa nyawe ubwo yavugaga ijambo mu Murango w'Abibumbye mu 1975
Idi Amin Dada wa nyawe ubwo yavugaga ijambo mu Murango w’Abibumbye mu 1975

Joseph Olita wakinnye filimi mu ishusho ye akaba nawe atarenze uyu wa 02 Kamena 2014.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uziko numiwe neza neza! nari nzi ko ari idi Amin neza neza! None ngo yarakinaga! Imana imwakire mu bayo!

  • Mwe  mushyira inkuru kumuseke mujye mwandika Ikinyarwanda neza.

    • Nawe ntiwacyanditse neza!! Bandika “ku museke” ntibandika “kumuseke”

  • Oya si ugukosora inyandiko y’ikinyarwanda ngo nawe ukose. Andika ngo “Ntibandika , bandika “.Naho Idi Amin Dadah njye umuzi asa n’uriya mugabo neza neza wagirango niwe bien.

  • Kayitare theophile, ntibandika Dadah, bandika Dada, iyo h sinzi aho uyikura

Comments are closed.

en_USEnglish