Month: <span>May 2014</span>

Abakinnyi ba AS Muhanga baramukiye ku biro by’Akarere kwaka ubwishyu

Abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga saa moya za mugitondo kuri uyu wa gatanu bari bageze ku biro by’Akarere ka Muhanga baje gusaba kwibonanira n’umuyobozi w’Akarere Yvonne Mutakwasuku ngo bamusabe kwishyurwa ibirarane bafitiwe n’ikipe y’Akarere ayoboye. Bitabaye ibi ngo ntabwo baza  Aba bakinnyi baganira n’umunyamakuru w’Umuseke bamubwiye ko barambiwe n’ibyo ubuyobozi bw’ikipe bumaze igihe bubabwira ngo […]Irambuye

Urban Boys bagarutse mu Rwanda nyuma y’icyumweru muri Nigeria

Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abasore batatu; Safi, Humble na Nizzo, baraye bagarutse mu Rwanda nyuma y’icyumweru bari mu gihugu cya Nigeria bakoraga indirimbo na bamwe mu bahanzi baho. Ku i saa sita z’ijoro (00:00’PM) kuri uyu wa 02 Gicurasi nibwo aba bahanzi bageze i Kigali. Iyanya ni umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria wakoranye […]Irambuye

Umuhanzi Jackie Mugabo uba mu Bwongereza ari mu Rwanda

Umuhanzi Jackie Mugabo utuye mu Bwongereza nyuma yo gukora y’indirimbo “There is a reason” yakoreye Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe abatutsi, no kugaragara mu bikorwa ndetse n’ibitaramo bitandukanye byagiye bibera mu gihugu cy’ubwongereza, uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yaje imishinga itandukanye afite.  Jackie Mugabo uzwiho gukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, yatangaje […]Irambuye

Tony Adams wari captain wa Arsenal ari mu Rwanda

Saa sita n’iminota 10 z’ijoro kuri uyu wa 02 Gicurasi nibwo umutoza Tony Adams, wamenyekanye cyane ubwo yari umukinnyi wa Arsenal,  yari asohotse mu kubuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aje mu Rwanda muri gahunda z’umupira w’amaguru. Umugabo muremure (1.93m) useka, ubona wishimiye kubona abantu, yasohokanye akanyamuneza ava mu kibuga cy’indege, bitandukanye n’ibindi byamamare bigera […]Irambuye

Mu muhango wo kwibuka, urubyiruko rwagiranye igihango gikomeye n’igihugu

Inama y’igihugu y’urubyiruko, ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, bibutse urubyiruko rwazize jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mata 2014. Muri uyu muhango urubyiruko rwari ruhari rwagiranye igihango y’igihugu mu magambo yanditse. Uyu mugoroba  wo kwibuka waranzwe n’ibiganiro, indirimbo za Chorale Jehovah Jil y’abanyeshuri bo muri ULK, unagaragaramo kandi umukino udasanzwe  […]Irambuye

Mahoro yabohotse umutima ababarira abamuhemukiye

Mahoro Emmanuela, Umubyeyi w’imyaka 30  utuye mu Mujyi wa Kigali Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda yabaye afite imyaka  10, ihitana ababyeyi be bombi n’abavandimwe babiri muri bane bavukana, ariko ibyo yarabirenze abasha kubabarira abamwiciye. Kuva Jenoside yahagarikwa, Mahoro n’umuvandimwe we baje kujyanwa mu kigo cy’impfubyi kugeza ashatse umugabo agashinga urugo rwe. Uyu mubyeyi yavuze ko […]Irambuye

Nyuma y’ubuzima bukomeye cyane yaciyemo agiye kwiga Harvard University

Uwayezu Justice yarokotse Jenoside afite imyaka ibiri gusa, abaho mu buzima bugoye cyane, ku myaka umunani atangira ishuri, amahirwe yabonye yayakoresheje neza, ku myaka 22 ubu afite mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka azajya kwiga muri Harvard University. Yagiranye ikiganiro n’Umuseke kuri uyu munsi w’umurimo. Ku kigereranyo, Harvard University niyo Kaminuza ya mbere ku isi […]Irambuye

Loni irasaba Sudani y’epfo kwirinda kuba nk’u Rwanda muri 1994

Mu gihe ibintu bitameze neza muri Sudani y’epfo, kuri uyu wa gatatu  intumwa y’Umuryango w’Abibumbye  I Juba yihanangirije impande zihanganye  ko zigomba guhosha intambara mu maguru mashya kuko uyu muryango utazihanganira  ko Sudani y’epfo yabamo Jenoside nkiyabaye Rwanda. Ibi byatangajwe na Komiseri mukuru w’uburenganzira bwa muntu muri ONU Navi Pillay washyize igitutu ku bahanganye aribo […]Irambuye

Umufana wa Rayon Sports yandikiye Perezida

Umukunzi w’umupira w’amaguru uvuga ko afana ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yandikiye abanyamakuru, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’inzego zitandukanye za Leta ndetse aha kopi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri iyi baruwa agaragaza urwango, ruswa, akarengane n’ibindi bikomeje ngo gutuma umupira w’amaguru usubira inyuma ndetse n’abafana bagacika ku bibuga. […]Irambuye

Abubatse imiturirwa ya kera mu Misiri bakoreshaga umucanga utose bazana

Kuva kera na  kare abahanga bibaza ukuntu imiturirwa ya kera bita Pyramides yo mu Misiri yubatswe. Vuba aha ariko abashakashatsi  bo muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi basanze kugira ngo abafundi bubatse ziriya nzu z’akataraboneka babashe kuzana  ibibuye bya rutura bizubatse harifashishijwe umucanga utose watumaga abakururaga biriya bibuye bashobora kubivana mu butayu bakabigeza aho aho […]Irambuye

en_USEnglish