Digiqole ad

Tony Adams wari captain wa Arsenal ari mu Rwanda

Saa sita n’iminota 10 z’ijoro kuri uyu wa 02 Gicurasi nibwo umutoza Tony Adams, wamenyekanye cyane ubwo yari umukinnyi wa Arsenal,  yari asohotse mu kubuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aje mu Rwanda muri gahunda z’umupira w’amaguru.

Tony Adams yinjiye mu Rwanda ubona yishimye cyane
Tony Adams yinjiye mu Rwanda ubona yishimye cyane

Umugabo muremure (1.93m) useka, ubona wishimiye kubona abantu, yasohokanye akanyamuneza ava mu kibuga cy’indege, bitandukanye n’ibindi byamamare bigera mu Rwanda muri aya masaha y’ijoro.

Yagiranye n’amanyamakuru ikiganiro cy’iminota ibiri. Ananiwe ku maso ariko acyeye, yagize ati “Ndishimye cyane kugeramu Rwanda. Nzanywe na Airtel kwigisha umupira abatoza.”

Kuri gahunda ye, Tony Adams kuri uyu wa 02 Gicurasi mu gitondo aragirana ikigaro n’abanyamakuru kuri Serena Hotel.

Nyuma y’iki kiganiro arajya ku Kicukiro ku bibuga abana bitorezaho umupira, aha hamaze iminsi hari abatoza baturutse muri Arsenal FC bari kwigisha abana umupira.

Kuri ibi bibuga biherereye muri IPRC-Kigali, Tony Adams azatanga ‘certificates’ ku bana bamaze iminsi bigishwa n’abo batoza ndetse atangize n’amahugurwa y’abatoza ku mugaragaro ku bufatanye na Airtel.

Tony Alexander Adams ni umwongereza w’imyaka 47 uzwi cyane ku isi mu mpura w’amaguru no mu Bwongereza by’umwihariko aho afite izina ry’cyubahiro rya MBE (Member of British Empire) ritangwa n’umwamikazi, kubera ibigwi urihabwa aba yaragezeho mu Bwongereza.

Kuva mu 1983 kugeza mu 2002 yakiniraga ikipe ya Arsenal FC ari nayo yakiniye mu gihe cye cyose akanayibera captain wubahwa cyane mu mateka y’iyi kipe.

Tony Adams mu Ukuboza 2011 imbere y'ishusho yari amaze kubakirwa imbere ya Emirates kubera amateka yakoze muri Arsenal/photo Getty Image
Tony Adams mu Ukuboza 2011 imbere y’ishusho yari amaze kubakirwa imbere ya Emirates kubera amateka yakoze muri Arsenal/photo Getty Image

Tony Adams yasinye gukina mu ikipe ya Arsenal ari umwana wiga amashuri yisumbuye mu 1980, tariki 05 Ugushyingo 1983 nibwo yakinnye umukino wa mbere nk’uwabigize umwuga yari myugariro, kuva ubwo atangira urugendo rurerure rwamugize icyamamare mu mupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal FC no mu ikipe y’igihugu y’U Bwongereza.

Kwitwara neza mu kibuga byatumye mu 1988 ku myaka 21 gusa ahita agirwa kapiteni w’ikipe ya Arsenal, kuva ubwo kugeza ahagaritse gukina mu 2002 yari kuri uyu mwanya muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka 14.

Mu 2011 imbere ya stade ya Emirates ya Arsenal hashyizwe ishusho ye, kimwe n’uko hari iya Thierry Henry na Herbert Chapman, abakinnyi bakoze amateka akomeye muri Arsenal FC.

Ari umukinnyi yatwaye ibikombe bya shampionat bine, FA Cup bitatu, Football League cup bibiri, Community Shield bitatu na UEFA Cup Winners’ Cup kimwe.

Adams nyuma yo guhagarika umupira yatoje amakipe ya Wycombe Wanderers (2003–2004), Portsmouth (2008–2009) n’ikipe yitwa Gabala (2010-2011) yo muri Azerbaijan.

IMG_2711
Yinjiye mu Rwanda ubona yishimye cyane
IMG_2714
Tony Adams avuga n’abaje kumwakira
IMG_2719
Hamwe n’umwe mu batoza boherejwe na Arsenal waje kumwakira, na John Magara umukozi ba Airtel waje nawe kwakira Adams
IMG_2724
Mu kiganiro kigufi cyane yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda
IMG_2729
Wabonaga yifuza kuganira n’ubishaka nubwo bamwihutishaga kubera gahunda zindi afite kuri uyu wa gatanu
IMG_2735
Yinjira mu modoka ngo age aho yateguriwe kuruhukira

Photos/P Nkurunziza

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Welcome in the nation of beauty old defender, feel at home, don’t miss gorillas

  • Ikaze mu Rwanda Tony, naramwemeraga we na ba Ray Parlour na Lee Dixon

  • nyamuna banyamakuru mwandika inkuru , mujye mwitonda mu myandikire , iyi nkuru mwayitaye n ijoro muyandika n ijoro , harimo amakosa menshi cyaneeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish