Umuhanzi Jackie Mugabo uba mu Bwongereza ari mu Rwanda
Umuhanzi Jackie Mugabo utuye mu Bwongereza nyuma yo gukora y’indirimbo “There is a reason” yakoreye Kwibuka ku nshuro ya 20 Genocide yakorewe abatutsi, no kugaragara mu bikorwa ndetse n’ibitaramo bitandukanye byagiye bibera mu gihugu cy’ubwongereza, uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yaje imishinga itandukanye afite.
Jackie Mugabo uzwiho gukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, yatangaje ko ubu aje mu Rwanda afite igihe gihagije bitandukanye n’uko ubundi yazaga afite iminsi micye.
Ati “ Hari imishinga mwinshi mfite harimo niyo nari naratangiye n’indi mishya, muriyo hari insaba kuba ndi mu Rwanda kugirango nyikore neza kandi mpari, niyo mpamvu nagarutse mu Rwanda kandi mfite igihe kirekire ”.
Bimwe mu bikorwa Jackie Mugabo yagiye agaragara harimo igikorwa cya « Bye Bye Nyakatsi » cyabereye kuri Serena Hotel no mu Bugesera, igikorwa cya “Fasha Gatagara” nacyo cyabereye I Gatagara mu karere ka Nyanza na Gatagara ya Rwamagana.
Umwaka ushize akaba yaragaragaye mu bitaramo bitandukanye harimo nicyo yateguye cyo kumurika alubumu ye yise “ Ooh Mana we ”.
Jackie Mugabo ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wagiye atumirwa mu bihugu bitandunye kuririmba nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Denmark, mu Bufaransa, Uganda, Suede n’ahandi.
Jackie afite alubumu ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho, akaba ari gukora kuri alubumu ya gatatu izasohoka mu minsi iri mbere.
Patrick KANYAMIBWA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Dore umwana uhiye dore umwana sha! Ndagaswi
Comments are closed.