Mu muhango wo kwibuka, urubyiruko rwagiranye igihango gikomeye n’igihugu
Inama y’igihugu y’urubyiruko, ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, bibutse urubyiruko rwazize jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mata 2014. Muri uyu muhango urubyiruko rwari ruhari rwagiranye igihango y’igihugu mu magambo yanditse.
Uyu mugoroba wo kwibuka waranzwe n’ibiganiro, indirimbo za Chorale Jehovah Jil y’abanyeshuri bo muri ULK, unagaragaramo kandi umukino udasanzwe wakinywe n’umuhanzi Garasiyani, ugaragazaga amateka y’u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu, kugeza uyu munsi aho igihugu kiri kwihuta mu iterambere.
Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rwagiranye igihango n’igihugu binyuze mu nyandiko yari yanditsweho amagambo agira ati:
“Njyewe ngiranye igihango n’igihugu cyanjye cy’u Rwanda ko; nzaharanira kunga ubumwe n’amahoro arambye, guharanira kwiteza imbere no guteza imbere u Rwanda. Mu minsi yo kubaho kwanjye niyemeje guhora nibuka kandi niyubaka, ndi umurinzi w’ibyiza intwari z’u Rwanda zatugejejeho.Nzakomeza kubaka u Rwanda nzarurage abazankomokaho ruzira umugayo.”
Mu ijambo ry’umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko iki ari igikorwa kibimburiye ukwezi k’urubyiruko kuzasozwa tariki ya 30/05/2014.
Rosemary Mbabazi yibukije urubyiruko ko ari inshingano yabo yihariye yo kwibuka bitewe n’amateka y’igihugu n’ingaruka ayo mateka agira ku gihugu.
Mme Mbabazi yasabye urubyiruko kwima amatwi ababashuka bifuza kubakoresha mu gusenya igihugu.
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo umuyobozi wa Sena y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru yavuze ko ubu u Rwanda ari igihugu cyiza gitekanye ndetse n’abakirimo bafitemo umwanya wo kwibuka amateka yabo kugirango ababere ishingiro ryo kureba imbere habo.
Dr Ntawukuriryayo yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’ubutwari rufatiye urugero ku rubyiruko rwabohoye igihugu.
Yagize ari “Urubyiruko mufite uruhare rwo kubaka nk’urubyiruko, natwe abababyara babakuriye, dufite inshingano yo kubaba hafi kugira ngo mutazatatira igihango mugiranye n’igihugu.”
Photos/RM Ruti
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com