Digiqole ad

Nyuma y’ubuzima bukomeye cyane yaciyemo agiye kwiga Harvard University

Uwayezu Justice yarokotse Jenoside afite imyaka ibiri gusa, abaho mu buzima bugoye cyane, ku myaka umunani atangira ishuri, amahirwe yabonye yayakoresheje neza, ku myaka 22 ubu afite mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka azajya kwiga muri Harvard University. Yagiranye ikiganiro n’Umuseke kuri uyu munsi w’umurimo.

Justice Uwayesu, inzozi ze ntizigarukira ku kujya kwiga Harvard University
Justice Uwayesu, inzozi ze ntizigarukira ku kujya kwiga Harvard University

Ku kigereranyo, Harvard University niyo Kaminuza ya mbere ku isi iyo urebeye ku ntonde zitandukanye mu myaka ishize n’ubu, ni Kaminuza ikomeye iherereye muri Leta ya Massachusetts, USA yatangiye gukora mu 1636.

Mu myaka iri imbere Justice Uwayesu  azaba arangije muri Kaminuza yizemo Ban Ki-moon, John F. Kennedy,  Barack Obama, Benjamin Netanyahu, Bill Gates; Mark Zuckerberg, Marshall Admiral Isoroku Yamamoto n’abandi bantu bazwi mu mateka y’isi. Ibintu atigeze atekereza mbere ariko avuga ko akura yajyaga aganiriza bagenzi be ko yumva aziga muri Amerika.

Justice yarokotse Jenoside ari umwana muto, ubuzima bugoranye cyane yabayemo kugeza mu 2001 ntabwo abasha kububwira buri wese, cyane cyane itangazamakuru kuko yumva ntawe bwafasha, gusa yamaze igihe kinini atagira aho aba kandi ari umwana, aza kubona abamwakira mu muryango mu 2001, abona atyo amahirwe yo kwiga.

Amahirwe yo kwiga no kubaho mu muryango yita uwe niyo mahirwe akomeye avuga yagize mu buzima.

Aganira n’Umuseke ati “Buri gihe numva ko ngomba gushimisha uwo mubyeyi wanjye (umurera) wampaye amahirwe, ngomba no gukora cyane kugira ngo nzabashe kugira icyo nigezaho, ngeze no ku gihugu cyanjye.”

Justice yize amashuri abanza ku Kacyiru, Icyiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye acyigira ku kigo cyitiriwe Mutagatifu Andereya (St André) i Nyamirambo, akomereza mu ishuri rya “IFAK” ku Kimihurura aho yarangije mu ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima ‘MCB (Mathematics-Chemistry-Biology).

Mu 2012 arangije amashuri yisumbuye yegereye umushinga w’Abanyamerika witwa ‘Bridge2Rwanda’ kugira ngo umufashe kugera ku nzozi ze.

Uyu mushinga ufata abanyeshuri 30 bafite amanota meza mu gihugu ariko bafite n’indangagaciro nziza nko kuba ugaragaza impano y’ubuyobozi no kuba utanga icyizere mu muryango nyarwanda, ubumenyi ku rurimi rw’icyongereza n’ibindi.

Uyu mushinga iyo umaze kubabona ubategura mu gihe cy’umwaka n’igice, ukanabashakira imyanya muri za Kaminuza zo hanze cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zabakira ku buntu.

Mu mwaka ushize wa 2013, ‘Bridge Rwanda’ yafashe  Justice kubera amanota meza n’izo ndagagaciro, akora ibizamini bigera kuri bitatu by’icyongereza, maze abona amahirwe n’umwanya muri Harvard University, kaminuza yubashywe cyane ku isi.

Ati “Byari ibyishimo bikomeye, byari inzozi kuri njye. Ubu ndi kwitegura kugenda nkiga nshyizeho umwete ndeba imbere hanjye n’ah’igihugu cyanjye.”

Justice ntabwo aramenya ishami aziga gusa avuga ko yifuza kuzaba umuganga kandi yateguwe bihagije bihagije ku buryo yumva aziga neza agatsinda.

Kwiga Harvard ntibihagije
Gukora cyane,
Kwiga muri Kaminuza ya Harvard ntabwo bihagije kuri we

Nubwo ari amahirwe akomeye kuriwe kwiga muri iyi kaminuza agiye kujyamo ntabwo bihagije, avuga ko bitewe n’ubuzima yabayemo akiri muto cyane atekereza cyane ku bandi, yumva ko gukabya inzozi kwe bizaba mu gihe abashije kugira icyo amariye abandi mu muryango nyarwanda.

Ati “Mu gihe nzaba mfite icyo mariye abakene, abana batagize amahirwe nk’ay’abandi, imfubyi, abantu bakiri hasi, kubwanjye nifuza kuba igisubizo muri sosiyete nkagira icyo nyigezaho, ngafasha igihugu cyanjye kuzamuka.”

 

Nta bundi bwenge, gukora cyane no kwitwara neza

Justice avuga ko nta banga rindi ryamugejeje kuri aya mahirwe. Ati “Kuva cyera nahoranye inzozi ziremereye, kugira inzozi n’icyerekezo nibyo bituma umuntu akora cyane kugirango azigereho.”

Kwiheba mu gihe umuntu ari mu bibazo ngo nibyo bintu bibi bishobora gutuma umuntu ukiri muto ubuzima bwe buba bubi. Justice avuga ko mu gihe umuntu agihumeka inzira zose ziba zigifunguye cyane cyane iyo akiri muto.

Ati “Ku rubyiruko cyane cyane abakiri ku ishuri bagomba kumva ko aho bifuza hose bishoboka ko bahagera. Hari byinshi twakwigiraho, duhereye no ku gihugu cyacu, aho cyavuye n’aho kigeze, hari byinshi kigezeho, abantu basigaye bagifata nk’igitangaza kandi mu myaka micye ishize cyari cyarasenyutse.

N’umuntu ku giti cye rero iyo ufite inzozi, ugomba gukora cyane kugira ngo uzigereho ariko kandi n’inzozi ntizigarukire ku kujya kwiga muri Amerika gusa.”

Justice asaba urubyiruko bagenzi be bari ku ishuri kwiga cyane bagashaka amanota, bakitwara neza, bagashaka amakuru yabafasha, bagatekereza ku cyabubaka kikanubaka u Rwanda, bagakora ibikorwa bitanga icyizere muri Sosiyete.

Justice Uwayesu avuga Kaminuza ya Harvard izamufasha guha umurongo mwiza ibyo yifuza kuzageza ku Rwanda n’abanyarwanda.

kwiga cyane, kwitwara neza, kugira intego inama Justice aha urubyiruko bagenzi be
kwiga cyane, kwitwara neza, kugira intego inama Justice aha urubyiruko bagenzi be


Photos/Umuseke

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Urakoze ku nama nziza no kubera abandi urugero wa mwana we, Imana ikujye imbere mu nzozi zawe

  • Justice ndamuzi twigana ku kacyiru yadukubitaga inshuro kabisa ahubwo mwifurije amahirwe masa kandi niteguye kumwakira kuko ntuye hafi ya Massachusetts.

  • Imana imujyende imbere kandi imubere itabaza (itara) rimumurikira. Amen

  • congs

  • Imana izakomeze igufashe kubera abandi urugero rukomeye.

  • Justice, icyambere ni ukugushimira kuko uri intwari, icyakabiri ni ukugushimira kuko utanze urugero rwiza! ikindi nanone ni ukugushimira kuko wifitiye umugambi mwiza ukaba uwufitiye n’igihugu cyawe! Nkwigiyeho byinshi nubwo nakabaye nkubyaye, ugereranije imyaka yawe n’iyanjye! Yezu bakwitiriye akomeza akuyobore!

  • Imigambi yawe iyo itunganye kandi ukabishyiramo imbaraga zihagije ntucike intege ntakabuza Imana ibigufashamo,  congs.

  • congs to this guy, gusa nuko abenshi nkaba zuck B  ndetse na bill gates batayarangije menya ari nabyo byabagize ibihangange, 

  • UWITEKA AKUGENDE IMBERE.Go on Boy!

  • Congs Mwana muto. Ndakwishimiye cyane, ikinejeje cyane nuko warwanye n’ubuzima uri muto ukaba warigize. Je suis réscapée du génocide, nabaye mu buzima bwo kwirera no kurera abandi, nejejwe n’intambwe wateye. Kura ujye imbere mama. Ndakangurira izindi mfubyi zose za genocide zihebye, zaheranywe ni agahinda ko bakureberaho. Ubuzima burakomeza. Amahirwe masa Juste, Je suis fière de toi nubwo ntakuzi, ariko duhuje icyita rusange.. YOU WILL BE BLESSED WHEN YOU COME IN AND BLESSED WHEN YOU GO OUT.Iri niryo sengesho ryanjye kuri wowe. Courageous!!!!!

  • Ndishimye pe!! Imana izabane nawe muri byose. Kandi urusheho kuyishyira hejuru yabyose kuko niyo ya kurinze izakugeza kuri byinshi.

  • imana izakubere byose nshuti, gusa umuntu wese ugize amahirwe yokugya kwiga hanze nukwitonda kuko abazungu ntibadukunda cyane iyo babonye ko urumuhanga kandi ukunda  nigihugu cyawe haringero nyishi, uzasenge imana ibakurinde kandi nawe uzarebekure kandi natwe nkabanyarwanda tuzagusengera.

  • Imana ishimwe n’ibitari ibyo izabikora kuko iragukunda kandi ugufiteho umugambi mwiza izakomeze igushyigikire kandi uzatubere umu ambassadeur mwiza ntuzadutenguhe. Ibyiza biri imbere mwana wacu! Courrage.

Comments are closed.

en_USEnglish