Digiqole ad

Loni irasaba Sudani y’epfo kwirinda kuba nk’u Rwanda muri 1994

Mu gihe ibintu bitameze neza muri Sudani y’epfo, kuri uyu wa gatatu  intumwa y’Umuryango w’Abibumbye  I Juba yihanangirije impande zihanganye  ko zigomba guhosha intambara mu maguru mashya kuko uyu muryango utazihanganira  ko Sudani y’epfo yabamo Jenoside nkiyabaye Rwanda.

Navy Pillay yahamagariye abashyamiranye kumvikana
Navy Pillay na Adama Dieng baganira ku n’ingabo muri Sudani ku kugarura amahoro /Photo:The Guardian

Ibi byatangajwe na Komiseri mukuru w’uburenganzira bwa muntu muri ONU Navi Pillay washyize igitutu ku bahanganye aribo Slva Kirr na Riek Machar ngo bahoshe ubwicanyi.

Navy Pillay ati “ Uru ruvangavange rw’ubwicanyi   no kwihorera bivanze  no guhamagarira abantu inzangano bisa  n’ibiganisha kuri Jenoside.”

Yasabye ubuyobozi bw’impande zihangane muri Sudani ndetse na UN guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya bakagikemura ibintu bitaragera irudubi.

ibi bikaba bitangazwa na Komiseri mukuru w’uburenganzira bwa muntu muri ONU Navi Pillay.

Aya makimbirane ahangayikishije amahanga muri kiriya gihugu yatangiye mu Ukuboza umwaka ushize akaba yaraje nyuma y’uko Perezida Salva Kirr ukomoka mu bwoko bw’aba Dinka yirukanye uwari umwungirije Riek Machar ukomoka mu bwoko bw’aba Nuer.

Nyuma yo kwirukanwa kwa Machar abaturage bo mu bwoko bwe bakoze umutwe w’ingabo wahanganye na Kirr ariko hakaza gusinywa amasezerano yo guhosha amakimbira nubwo bwose mu minsi ishize imirwano yubuye ikagwamo abantu benshi ahitwa Bentiu hacukurwa Petelori nyinshi.

Uku kutumvikana kwa Kiir na Machar byateye ihangana rikomeye ry’aba Dinka ndetse n’aba Nuer ubwoko bukomeye muri iki gihugu ndetse n’ubundi bwoko butandukanye muri iki gihugu bukaba bugenda busubiranamo.

Icyo amateka akwiye kubigisha.

ONU isabwa gukora ibishoboka igatabara abaturage ba kiriya gihugu ngo kitazaba ngo ibyabaye muri mu Rwanda biba muri Sudani y’epfo aho ubwoko nyamwishi bw’aba Dinka buri kwicana n’ubwa aba Nuer nyamucye.

Ibyabaye mu Rwanda byagaraje intege nke z’Umuryango w’abibumbye mu kudatabara Abatutsi bicwaga n’umutwe w’interahamwe  zahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

Pillay asaba Salva Kiir ndetse na Riek Machar gufata inshingano  bakishakamo igisubizo cya ziriya mvururu kandi ngo bitinde bitebuke abayoboye ubu bwicanyi mu nzego za Politiki n’iza Gisirikari bazabibazwa.

Ati “Mu rwego rwo guca umuco wo kudahana tugomba kubyitaho kandi tukabifata nk’ibyacu…Twabonye Jenoside  iba mu Rwanda ntitwifuza indi nkayo.”

Kuva ziriya mvururu zatangira abasaga Miliyoni bamaze guhunga ingo zabo ndetse abana basaga 9 000 bakaba barashyizwe mu gisirikare ku ngufu.

Source: Jeune Afrique

BIRORI Eric

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • AMAKURU YANYU NI MEZA RWOSE MUKOMEZE MUTUBERE IJISHO.

Comments are closed.

en_USEnglish