Urban Boys bagarutse mu Rwanda nyuma y’icyumweru muri Nigeria
Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abasore batatu; Safi, Humble na Nizzo, baraye bagarutse mu Rwanda nyuma y’icyumweru bari mu gihugu cya Nigeria bakoraga indirimbo na bamwe mu bahanzi baho. Ku i saa sita z’ijoro (00:00’PM) kuri uyu wa 02 Gicurasi nibwo aba bahanzi bageze i Kigali.
Iyanya ni umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria wakoranye indirimbo na Urban Boys, indirimbo bise ‘Tayali’.
Ababasore bagize Urban Boys babwiye Umuseke ko ikintu gishobora gutuma utifuza kuguma muri Nigeria ari ubushyuhe buhaba.
Naho muri rusange ku bijyanye n’abahanzi baho, abahanzi baho ngo uwo wakwifuza gukorana nawe indirimbo wese mwayikorana aramute nta yindi gahunda afite, kuko ngo ni abantu baca bugufi ndetse bakanubaha bagenzi babo.
Biteganyijwe ko amashusho y’indirimbo ‘Tayali’ bakoranye na Iyanya, azajya hanze nyuma y’icyumweru, mu gihe Audio baje bayizanye.
Urban Boys ni itsinda rikunzwe mu Rwanda, nubwo ritaragaragaye mu bahanzi bagera ku 10 bari guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com