Digiqole ad

Abakinnyi ba AS Muhanga baramukiye ku biro by’Akarere kwaka ubwishyu

Abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga saa moya za mugitondo kuri uyu wa gatanu bari bageze ku biro by’Akarere ka Muhanga baje gusaba kwibonanira n’umuyobozi w’Akarere Yvonne Mutakwasuku ngo bamusabe kwishyurwa ibirarane bafitiwe n’ikipe y’Akarere ayoboye. Bitabaye ibi ngo ntabwo baza 

Abakinnyi baracyari ku karere ka Muhanga
Abakinnyi baracyari ku karere ka Muhanga

Aba bakinnyi baganira n’umunyamakuru w’Umuseke bamubwiye ko barambiwe n’ibyo ubuyobozi bw’ikipe bumaze igihe bubabwira ngo bihangane.

Bafitiwe ibirarane by’amezi ane badahembwa, ndetse bavuga ko basinyiwe sheki zitazigamiwe za ‘recrutement’ zabo kuri bose.

Aba bakinnyi bavuga ko abenshi muri bo bafite imiryango batunze, bakibaza impamvu abayobozi b’Akarere ka Muhanga batita ku buzima bw’abo bakinisha mu ikipe y’Akarere.

Umwe muri aba bakinnyi ati “ Birababaje cyane, ubu abayobozi b’ikipe (Comite) baradutereranye cyane, tubona umutoza gusa, kandi twumvise ko amafaranga yasohotse, ariko ntibashaka kuduhemba.”

Ku biro by’Akarere bigeze mu kanya saa tatu za mugitondo batarakirwa bakigandagaje hanze imbere y’ibiro aho bavuga ko bifuza kubonana gusa na Mayor Yvonne Mutakwasuku.

Umwe muri aba bakinnyi ati “Icyo twifuza ni uko batwishyura, turashaka ko Mayor atubwira niba batwishyura cyangwa se baduha ticket, twaje twiteguye duhite twitahira. Imiryango yacu iziko dukora ariko ntacyo tuyimariye, ntiduhembwa.

Ubushize ikipe ya AS Muhanga yari yanditse ibaruwa yasinyweho n’abakinnyi bose ko itari bukine umukino wa 25 wa shampionat.

Aba bakinnyi babwiye Umuseke ko baje kuwukina nyuma yo kwingingwa n’umutoza wabo Ali Bizimungu wababwiye ko bagirira izina ryabo n’ishema ryabo nk’abakinnyibagakina maze  bakamwumvira bakawukina.

Umukino wa nyuma wa shampionat iyi kipe biteganyijwe ko izawukina na APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino niwo uzaha ikipe ya APR FC igikombe niramuka iwutsinze, mu gihe aba bakinnyi bataboneka ku kibuga, ikipe ya APR yatera mpaga ikegukana igikombe ityo.

Rayon Sports irushwa amanota abiri na APR izaba yakiriye ikipe ya Musanze FC kuri stade ya Mumena i Nyamirambo, Rayon amahirwe yayo macye yo gutwara igikombe iyategeye ku mukino wa APR FC na AS Muhanga.

Abakinnyi ba AS Muhanga bagaya cyane ubuyobozi bw’ikipe yabo ngo butababa hafi muri iki gihe gikomeye barimo aho bamaze amezi ane badahembwa.

Update:

Abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga ntabwo bigeze babonana n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wari wagiye kwakira intumwa za Ministeri, bavuga ko babonanye n’umwe mu bayobozi b’Akarere ndetse ngo wabemereye ko baba bahawe ukwezi kumwe ku birarane bafitiwe.

Aba bakinnyi basubiye aho basanzwe bacumbika i Nyabisindu mu mujyi wa Muhanga bategereje uko kwezi kumwe bari batarabona kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Gicurasi.

Nta mwanzuro aba bakinnyi babwiye Umuseke bafata niba bahawe uko kwezi kumwe bazemera gukina umukino wa nyuma wa shampionat bazakina na APR FC.

IMG-20140502-WA0011
Bagendanye n’ibikapu byabo biteguye guhita bataha niba bahawe ticket kuko batakomeza gukina badahembwa
IMG-20140502-WA0003
Bicaye imbere y’ibiro by’Akarere ka Muhanga barifuza kubonana na Mayor

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iri ni itekinika jya APR ngo bacinyize Rayons gikundiro!!! kuki se bitakozwe mbere hose bikaba bikozwe aka kanya!!! ninde se mu rwanda wemerewe imyigaragambyo??

    • Erega menya ko atari ko abantu bose bashyigikiye Gasenyi!

  • Ariko ituku rya bamwe mu ba rayon kuri APR rizashira ryari??? Ngaho Rayon nimubabahembere bagaruke batsinde APR maze mureke gusakuza. Ubu se ni ubwa mbere mwumvise abakinnyi banze gukina kuko batahembwe? Oyaa, amatiku, munyangire  n’ urugomo byanyu nibyo byica football rwose. Kuki mutajya mwemera gutsindwa? Ese mutekereza ko umupira uzaba mwiza uri uko Rayon yatsinze yonyine gusaaaa. Apuu ibi ndabirambiwe. Ngaho niba mudatwaye igikombe kuko babibye basi muzatware ibyo hanze y’ u Rwanda maze tubashime mureke kwitwaza APR. Amatiku ntacyo azageza kuri football y’ u Rwanda ndetse na Rayo ubwayo.

    • uvuze ko nyirurugo yapfuye si we uba umwishe…APR ntawe utazi ibyanyu di kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi…..yewe mujyane muba mwavunitse mutechnika ubwo mugeze n’aho mutwara ibikombe mutakinnye

  • hahahahahahahaha !!!!!!!!!! AS MUHANGA

  • Byarikubabyiza iyo inkuru yadikwamo icyo ubuyobozi bw’ikipe bubivugaho kuko inkuru yerekana gusa abakinnye. Byari kuba byiza kandi iyo uwanditse iyo nkuru abaza n’ubuyobozi bw’Akarere.

  • umunyamakuru yisubireho gutangaza inkuru ituzuye itera urujijo mu bantu kuko yagombaga no kubaza Akarere ndetse n’umuyobozi w’ikipe. ko yageze ku Karere se kuki atabajije;

    • Ari nkawe wari kubabaza iki? Yatangaje ko bafitiwe ibirarane, ibyo bikeneye akarere cg umuyobozi w’ikipe? Yatangaje ko baramukiye ku karere, amafoto ngayo ntabwo ari amabwire, ibyo bikeneye akarere kukumva?

  • Ba Rayon mwihangane, APR ibarusha Tekinike……………Ejo si mpaga se?

  • Mubyukuri ni agahinda kari mumitima ya benshi bakunda ruhago. APR ntiteze gutuma umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere (nawe se wajya gukina n’ikipe ukabona iragenda mumodoka za military police ziwanyu abasirikare abato n’abakuru bapanuwe! niba ari iya gisirikare nihajyeho irushanwa rya gisirikare za batayo zijye zihura nayo ivane ireke kuza gukandamiza abacivile.

    naho abo basifuzi bo murabarenganya bakora ibyo baba bategetswe! kuko batabikoze nabo bashobora kuburirwa irengero cga bakirukanwa burundu kdi ariho bakuraga umugati. Hari ibyo aba bagabo bakore bibwirako aribwo umukuru w’igihugu azabashima nyamara bakwiye kubona ko imyaka 20 ishize umupira w’urwanda utarenga umutaru muruhando rwa Africa aribo babifitemo uruhare 100%.ibyo mukora ni nko kwikirigita ugaseka pe! ngo ibikombe 14 nabyo kumunyabwenge si byiza biteye isoni!! abandi se bari hehe ra bigaragara nyine ko nta competition?burya akarere ni urwego bwite rwa leta! reba ku karere ka Muhanga abakinnyi bafunze imiryango ngo ntamuyobozi winjira batabishyuye ibirarane by’amezi 4! iyo se ni sura ki? nyamara abasirikare bo baba bayakaswe mbere yuko ajya kuri konti batanabyishimiye abasaga80% nyamara ari Rwiyemezamirimo bishyuza mwarara mwamunaganitse.

    IMANA IKUNDA URWANDA N’ABANYARWANDA IFASHE ABA BAGABO BAREBWA NA RUHAGO YO MU RWANDA BAREBE KURE!

  • Ko numva se ngo Rayon yabahaye 5 million ngo bazatisnde APR FC. Barayamaze se aka kanya. Kandi namwe mwigeze guterwa mpaga mutahembwe ubwo se murabyibagiwe? Kandi urebye umwanya aba Rayo bata kubireba APR FC bakabaye bakomeye ariko se umwanya witiku bakawukura he? Jywe ndabona mukwiye kubabahembera kuko mwe mwigize abaterankunga kumakipe yose akina na APR FC,

    • ako kantu rata Rayon Sport uwayikura muri Ruhago yacu twaruhuka ibigambo namatiku yabo

  • MWESE MURIMO KUZAMURA UTUDODI DUSHINGIYE KURI RAYON NA APR Aho gufasha bariya bana kumvikanisha ikibazo cyabo. None se MAYOR WA M U H A N G A  niwe wariye izo miliyoni 5 za APR?Ikibazo kiri muri komite y’IKIPI. Erega kuyobora ikipi ni ibintu bitoroshye. Biravuna iyo umuntu anabifatanya n’akandi kazi. Nagira inama District gushaka komite irimo abantu baba aho i MUHANGA , bafite ubushobozi n’ubushake maze ibafashe kuyiyobora. Kandi byigeze kubaho , induru nkizi ntazo nigeze numva.

  • Nimwongere mubahembe bonngere bakine, Rayon we amatiku muzayashira he koko, cg wamugani muzave muri ruhago maze turebe ko amakipe atazakina, namwe mwigeze kureka gukina kubera imishahara yanyu, murekeraho rero amatiku yanyu.

  • Mahoro reka itiku, hanyuma se wowe wamara amezi ane udahembwe ntiwivumbure? Kujya kwishyuza iicyo ufitiwe se bihuriye he n’Imyigaragambyo ?

  • umva we ka dog ivuyemo mwaryiki sha rahirako ruhago itahita isenyuka

  • Mayor agomba kwesa umuhigo yiyemeje wo kugira ikipe ya karere…niyishyura abakinyi bakoze akazi kabo…niko mahoro ibyo uvuga nta logique washizemo….

Comments are closed.

en_USEnglish