Digiqole ad

Umufana wa Rayon Sports yandikiye Perezida

Umukunzi w’umupira w’amaguru uvuga ko afana ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yandikiye abanyamakuru, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’inzego zitandukanye za Leta ndetse aha kopi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri iyi baruwa agaragaza urwango, ruswa, akarengane n’ibindi bikomeje ngo gutuma umupira w’amaguru usubira inyuma ndetse n’abafana bagacika ku bibuga.

Abakunzi ba Rayon.
Abakunzi ba Rayon.

Muri iyi baruwa yanditswe ku itariki 28 Mata, uyu mukunzi w’umupira w’amaguru witwa Kayiranga Martin agaragariza Perezida wa FERWAFA ibintu bitanu kubwe ngo yumva bidindiza umupira w’amaguru kandi biramutse bikemuwe hagaruka ibyishimo mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ibyo bikaba ari Ruswa mu makipe, Kudafata kimwe amakipe ku nzego zimwe na zimwe za Leta, Imisifurire mibi, Abapolisi bamwe na bamwe basagarira abafana mu mastade ngo bigatukisha Polisi y’Igihugu muri rusange kandi ntihagire raporo ibivugaho n’Urwango rushingiye ku gufana amakipe y’amakeba.

Muri iyi baruwa, uyu mufana agenda asobanura ingingo ku yindi y’ibimaze kuvugwa haruguru, ndetse akanatunga agatoki perezida wa FERWAFA kuba yanga ikipe yabo ari nayo ntandaro ngo y’ibibibazo iyi kipe irimo muri iyi minsi.

Umuti atanga

Uyu mufana wa Rayon Sports FC ugaragaza ko atashimishijwe n’ibihano byafatiwe ikipe ye na bamwe mu bayobozi bayo.

Kayiranga asaba ko hashyirwaho akanama kazajya kagenzura igihe havuzwe amakuru ya ruswa mu makipe, Kugenzura imisifurire, Gushyiraho ibihano bikarishye ku musifuzi uzajya agaragaza kubogama.

Asabaka ndi abashinzwe umutekano kujya bagerageza kudakubitira umufana mu ruhame mu gihe akosheje, ahubwo bakamuvana mu bandi wenda agakubitirwa aho abandi batabona kuko ngo iyo umupolisi amukubitiye mu bandibikurura umujinya ku bafana cyane ko abenshi baba banyoye inzoga.

Asaba kandi abayobozi b’abafana kujya bishakamo bagenzi babo b’inyangamugayo bakunganira Polisi mu gucunga umutekano ku mastade.

Asoza asaba Perezida wa FERWAFA, Nzamwita de Gaule kugira icyo akora kugira ngo agaragagarize abafana ba Rayon Sports ko abakunda kandi agakunda n’ikipe yabo ndetse no kugenzura ibihano byahawe Gakwaya Olivier (Umunyamabanga wa Rayon Sports), Muhawenimana Jean Claude (Perezida w’abafana ba Rayon Sports) na Luc Eymael (umutoza mukuru wa Rayon Sports).

Ibaruwa ya Kayiranga:

1

2 3 4 5 6 7

 ububiko.umusekehost.com

27 Comments

  • Aba Rayons Murikunda! ubwose mubonako murengana cg nukugirango mutazakorwa n’isoni z’ibyo mwakoze kuri Stade babahane ahubwo ntimuzongere

    • Ibyo uvuga birakugaragaje ushoborakuba ari nawe de gaule wiyise KKKK

  • Njyewe ndabona uyu mufana yaratumwe ninzego zaba rayon. Abasifuzi babera rayon sport cyane kurusha abazima nabapfuye. Kwandikira Prezida wa Republika njyewe ndabona uyu ngo ni Martin yararengereye cyane.Kuvuga yuko APR.FC itahinduye umuyobozi ari ubuswa cyane,kuko APR.FC sikipe yabacivile nikipe yagisirikare bivuze yuko itayoborwa numucivile cyangwa ngo iyoborwe nubonetse wese.Ikintu uyu ngo ni Martin yiyibagije nuko gukubita umupolisi uba usuzuguye amategeko yigihugu. Igihugu kiyobowe na Prezida wa Repubika. Umutoza wa Rayon sport muri video yumvikanamo atuka umusifuzi cyangwa umu polisi ngo CONARD. Nigitutsi agomba guhanirwa,ahubwo bazanamuce mugihugu burundu,kuko arashaka kuzana bimwe byaba koloni byatumwe mu Rwanda havuka irondamoko,bigatuma habaho Genocide.Olivier Gakwaya nawe akwiye guhanwa bikwiye kuko niwe wateje akavuyo mubafana afatanyije numukuru wabafana ba rayon sport.Byose yabitewe numujinya wuko atatorewe kuba secretaire wa Ferwafa,nibaruwa yanditse twarayibonye.Ishyari ryaramuriye cyane,nareba nabi rishobora nokuzamwica.Icyombona neza nuko uyumufana afitanye ikibazo ninzego zumutekano mugihugu,polisi nabasirikare.Ibi namatiku akabije ahubwo bazamukurikirane avuge neza uwamutumwe.Murakoze.Plz Ntimunyonge igitekerezo cyanjye.

    • Kubera kuvuga ngo Conard acibwe mu gihugu? U Rwanda ni igihugu fresh ariko kicwa n’abatekereza nkawe. Amahirwe nuko hari abatekereza nkanjye.

  • Martin urakabya cyane ahubwo ni mukikunde!!!!!!wowe zana ibyemezo byerekana ko Apr iyoborwa numusirikare.ikibazo cyanyu mugira amagambo menshi.Rayon sport ni team nziza cyane kdi yubashywe ahubwo bamwe mu bafana nibo babi cyane nawe urimo kdi.ahubwo iyo baruwa wanditse ni kenyege cyane.

  • Ariko se nk’umuntu uvuga ngo umupolisi gukubita umufana mu ruhame , murifuza ko abafana bazajya bakubita abapolisi mu ruhame! Ni uguca umuco wo kudahana!

  • Jye simfana aya makipe yaba APR cg Rayons Sport, ariko kuki birya byabaye byatewe n’iki? Jye nasaba abanyamakuru kwerekana video y’umukino ndetse n’ibyakurikiye nibwo abasesenguzi bamenya imvano y’ikibazo.Uyu mufana wandikiye Perezida wa Ferwafa nawe akwiye kuvuga afite ibyo ashingiraho mwakagombye kutwereka. Kuko inkuru igomba kuba  isenguwe hakurikijwe ibigaragaza uko incident yabaye

  • hakorwe igenzura kuko ibyanditse muri , iyibarwa bibaye ari ukuri byaba bibabaje ,ntanaho byazageza FOOTBALL yacu,kuko uyu wanditse biragaragara kwababaye njye nkanamushimirako yanatanze umuti , ubwo abobireba babikurikiranire hafi.

  • Ndashaka gushimira Martin ufashe umwanya we akavuga ikimuri ku mutima. Ndashaka gusubiza wowe wiyita Ku manywa y’ihangu, inyandiko yawe iragaragaza ko usa n’ufite umujinya, ubundi ukavuga ibyo wikekera gusa bidafite aho bifatiye bigaragaza ko n’ubwo waba uri mukuru sinkuzi ariko imvugo yawe nii iya cyana. Mbere na mbere uyu mufana Martin nawe simuzi ariko afite uburenganzira busesuye ahabwa n’itegeko nshinga bwo kuvuga ikimuri ku mutima yisanzuye mu gihe ntawe abangamiye. Njye ndanamushioma ko anenga De Gaulle yarangiza akamwandikira. Ibi ni ukubaka. Ibyo rero umubwira ngo yarengereye kwandikira Perezida wa Repubulika sibyo kuko Perezida nitwe twamwitoreye kandi tuzi ko adukunda nk’abaturage be kandi buri munyarwanda yamugezahoi  icyo atekereza. Ubundi kandi usibye ko wihuse mu magambo,Nyakubahwa Perezida yamenyeshejwe siwe wandikiwe bwite. Iyo uvuga rero ngo bamufate avuge neza uwamutumye mbona ufite iterabwoba. Ubwo kandi uwagutiza ubuyobozi ubu wari kuba wamufashe ? Umushinja iki? Ntubona ko ibaruwa ye ifite ikinyabupfura kandi iri ku murongo neza? Ikindi wirengagiza uvuga ngo Rayon sports abasifuzi barayibira: Hari uwakubwiye ko uyu wandise ibaruwa ashima biramutse byaranabayeho abasifuzi bibira rayon? Dukeneye arbitrage itabogamye hose n’uwabera Rayon azabibazwe. Mu gusoza nagira De Gaulle inama yo kugenzura akarimi ke kuko amakosa akunda gushinjwa ni ayo akora mu mivugire kandi  uyu mufana Martin aratanga ingero n’amataliki.

    • Nubwo umushima jye ndamugaya. Agomba kumenya inzego ashyikiriza ibibazo. Copy kwa President ku kibazo nka kiriya kikiri mu bujurire muri fetwafa? 

  • Muvandimwe kamali jean amaranga mutima menshi atumye ubujiji bwawe bugaragarira buri wese ikindi kwanga umuntu ntampamvu, abahanga bavugako ari imwe muntambwe ya mbere yo gusara….gusa gusara simbikwifurije ,icyambere wiyibagije ko nyakubahwa wa repubulika,ari umubyeyi wabanyarwanda bose kandi ko hari ibibibazo byinshi byarubanda rwohasi yagiye akemura nkwaswe iki cya martin uvuga ukuri kuzwi n’abanyarwanda bose

    2.urwango wanga rayon rwaguhuye amaso wiyibagiza ko na nyakubahwa perezida wacu yavuzeko ibya ferwafa byabananiye ko tugomba kujya twirebera ibyahandi….ahubwo de Gaulle we arabihuhuye

    3. Wiyibagije ko mu Rwanda rwacu nta muntu uba hejuru y’amategeko APR ni ikipe ya gisirikare ikinwamo n’abasivile babana b’abanyarwanda,abayobozi bayo twe kubwacu ninabo bari bakwiye kwegura bwambere kubera inshingano zikomeye tuzi bafite,ikimenyi menyi nuko bigaragarako udakurikirana ibya football…nyakubahwa Afande Major General Alex ubushize yavuye kubuyobozi bw’ikipe bimutunguye kubera amahugurwa yaragiyemo y’akazi kagisirikare.APR nikipe y’agisirikare ariko iri muri championnant ya gisivile so!!!!Igomba kugendera kuri ayo mategeko ya FERWAFA

    4.Urukundo wiha kugirira de Gaulle bigaragarako agiye no kugwa murwobo utamukebura ngo ahindure inzira,biratangaje kubona mugihe kirengeje amezi ane hamaze kubaho yegereyegere muri FERWAFA zidasobanutse kandi rimwe zigakemurwa hagombye kuzamo izndi nzego bigaragarako ko we adashoboye…urugero rukomeye nibiriya byo kwivuguruza kuri iriya match ya Rayon-APR, gusubika iriya match no kongera kwemera ko ibaho byanyeretse guhuzagurika gukomeye kwino komite,njye nari kuguma kugitekerezo cyanjye cyaneko cyarumvikana (kutizera umutekano wabazitabira uriya mukino kubera stade nto) kubwanjye mbona no gutakaza iriya match kuri APR ariwe byaturutseho kuko yatumye ikipe igira disorganization turakina ntidukina.
    Ikindi nubwo aho mba ari kure gato ya Kigali (Huye) kuva ku buyobozi bwa Afande Ceasar kugeza ejo bundi abega avaho nta muyobozi wa FERWAFA nigeze mbona yiyamira afana ikipe runaka ngo akome mumashyi yiterere hejuru(ntibyoroshye) ikindi umuvandimwe de Gaulle yadusabanurira imyumvire yaba Rayon iyariyo????

    5.5.1 Ikindi ntugomba kwirengagiza ko iriya kipe ya Rayon ari Rwanda yote, uzagere hano muri UNR i Butare match yayo ihagarika ubuzima bwa Universite. Wagera mu mujyi wa Butare ugasanga nuko, I Kigali ho urabizi jya kuri Youtube urebe abantu baribuzuye kumihanda ubwo Rayon yatsindaga APR ejo bundi….koko tutirengagije harindi kipe mu Rwanda igira rubanda rungana kuriya.koko???? Abanyarwanda tuzemera ryari?
    5.2 Kimaranzara!!!!!!Mbasha kubahafi yabayobozi ba mukura nabakinyi bayo uziko amakipe hafi yayose uvanyemo ac kigali na apr maline andi yose ahemba kandi agakemura ibibazo byayo aruko ya kinnye na Rayon sport muzabaze muri Kiyovu.Mukura,Etincelle, Musanze, Muhanga nizindi…….ikindi nuko imbaga nyamwinshi ikunda iriya kipe iyiherekeza ahantu hose uzi imodoka zimanuka zijya mu bufundu bw’Amagaju,I Butare ho naza Rubavu bahafata nko murugo, uziko bagera I Butare bakarusha ubwinshi abanyehuye barinyuma ya Mukura.
    Umwanzuro natanga nirengagije imyumvire yawe nabandi bake cyane nk’umusportif ndashyigikira ibaruwa y’uriya mufana, kandi ngashyigikirako habaho impinduka mu miyoborere ya ruhago yacu mu Rwanda kuko izi yegereyegere ingaruka zayo zigaragarira mukipe y’Amavubi muzaba mubireba ejo bundi nidukina na Libya.

    Peace love and justice

    • Ndoli uvuze ukuri nubwo kuryana kuri benshi. de gaule yarakwiye kwegura kuko njye simubonamonk’umuyobozi wa twese. Ferwafa yose nubwo bivugwa ko yatowe.

  • Mwe muri kwikoma Martin biragaragaza ko mutumvise neza ibyo asaba kandi
    byumvikana nimubirekere ababishinzwe naho kuvuga ngo APR ntiyayoborwa
    n’umusivile muribeshya kuko abayikinira ni abasivile kandi n’amakipe
    ikina nayo ni ay’ abacivile keretse niba mushaka kuvugango ijye ikin
    n’amakipe y’ abasilikare kusa. muihangane ibibazo byikirizwe abo bireba
    kandi jye nzi ko bazabikemura! mureke ba nyirubwite bisubirize naho
    kuvuga ngo Martin yatumwe n’abarayons byo turabyemera kuko twese
    abakunzi ba ruhago turababaye natwe twarimo dutegura kwandikira CAF n’
    abandi. murakoze kwihangana

  • Uyu mufana witwa Martin Kayiranga afite uburenganzira busesuye bwo kwandika avuga ibitajyenda, byabaye na byiza abaha umuti ahubwo nibikosore niba koko ibyo yababwiye ari ukuri, Uwiyise “Ku manywa yihangu” uri gukora iterabwoba rwose kuko Martin Nta muntu yavuze nabi usibye gutanga ibimenyetso n’amatariki. Hahirwa umuntu wese wifuza gukemura ibibazo mu mahoro kandi Martin ndabimubonamo nkurikije iyi baruwa yanditse, ese niba ibintu bitajyenda kandi bikaba ari ukuri abantu bazaceceke kugeza ryari? Ibi byose ni ibisubiza U Rwanda inyuma mu iterambere turimo.

    • Perezida wa FERWAFA akwiye kwegura ku mirimo ye kuko ariko asenya football y’u Rwanda. 

  • Martin! Uri umuntu w umugabo uvuze ukuri ko mu mutima wawe kabisa. Gusa byo birababaje kuba icyitwa ngo ni urwego rwagombye kuba rureberera abanyarwanda bose, rugaharanira ukuri, gukorera mu mucyo arirwo ruri kwisonga mu kuryamira bamwe rugashyira kw ibere abandi…..birutwa nuko rwavaho. Mu gihe cyose urwego runaka rutazakora ku nyungu rusange z abagenerwabikorwa, ahubwo rugakora kunyungu z abantu runaka, abakora ibyo bajye bamebyako iyo system iba izahirimana nabo!!!! FERWAFA YISUBIREHO: IBYO IKORA NI BIBI CYANE…….

  • nubwambere mbonye ibihano muri footboll nkabiriya,kabone niyo byaba arukuri,ntabwo wahanisha umukinnyi imyaka2, sinzi gukubita abantu ……birandenzeeeeee nakumirooo

  • Mumukino utaha De gaule Jervais nk’umusifuzi n’abambari babo babarinde wkegere umukino wa AS Muhanga na APR batazatuma championat isozwa nabi nubwo bamaze kuyizambya na mbere hose barake AS Muhanga ik’oreshe ubuhanga bwayo turabizi izashobora kutamanuka ( Please we do not want corruption at this time) n’ubwo byatangiye guhwihwiswa.

  • Uyu perezida wa FERWAFA , byitwa ko yatanzwe n’ikipe yitwa “INTARE’ ni ikipe yahoze mu cyiciro cya mbere, iza kumanuka mu cyakabiri,… iheruka gukina muri 2012 mu gikobwe cy’amahoro; icyo gihe yamaze gusezererwa abakinnyi bayo bamwe APR irabakomezanya; FERWAFA ivugako nta tegekeko riyihana rihari!!! Kuri ubu ikipe yitwa INTARE, isigaye ku izina kuko nta rushanwa na rimwe igaragaramo!!! Murumwa rero umukandida watanzwe n’ikipe itabaho, icyo atamariye ikipe ye ntabwo azakimarira FERWAFA, usibye gushyira mu bikorwa gahunda z’abamutumye!!!

  • Mmmh, ibiba mu mupira w’amaguru wacu narekeye aho kubikurikirana kuko bisa naho igihugu giter’imbere ku zindi ngingo zose k’uy’umupir gisubira inyuma. Ibyo uyu mu fana wa Rayon Sports avuze byibasiye uyu mukino mu gihugu hagomba kubamo ukuri kuko ubundi bivohe kumva imhamvu umukino ukomeza gusubira inyuma buli munsi. Mubone tuyobowe n’umuntu ukunze umupira nkuko HE awukunda, uha inkunga umupira k’urugero rwa CECAFA, ugomba kuba ntacyo yakwimwa FERWAFA kugirango bazamure level y’umupira mu gihugu ariko tukaba ahubwo dusubira inyuma, nuko twabuze ubuyobozi bw’umupira mu gihugu buzi igikwiye ngo tuzamure niveau yawo kuli rusange. Ahubwo tukajya kurwanira supremacy muli mediocrity. Icyo ntimeranyije n’uyu mufana naho avuze ngo polisi ntikwiye gukubitira abafana m’uruhame, ngo ikwiye kubihererana kugirango ibakubite! Polisi se yahawe ryali uburenganzira bwo kuba prosecutor, judge, jury and executioner. Gukubita nacyo ntabwo arigihano cyemewe mu mategeko y’u Rwanda. Uburenganzira polisi ifite n’ukulinda umutekano w’abanyarwanda n’abaturarwanda. Babonye ugerageza kuwuhungabanya baramuhagarika byaba ngombwa bagakoresha ingufu zihagije – ariko zitarengeje izikenewe – kugirango bagere kuli iyo ntego. Tugomba kwivana mu mitwe yuko abapolisi bafite uburenganzira cyangwa uruhushya rwo gukubita umunyarwanda uko bishakiye. Ibyo n’ibyibihe byashize cyera; niba hali umupolisi ukibitekereza nta mwanya agifite muli ako kazi. Namwe banyarwanda ntimukabone ibintu nkibyo bikorwa ngo mubicecekere, mujye mufata amazina yababikoze muyohereze muli RNP mubaha details. Ariko ibyo byose si ukuvuga yuko umupolisi ukora akazi ke akagutegeka gukora ikintu cyangwa kutagikora ugomba kumusuzugura. Mwibuke yuko baturinze, akenshi bakorera muli conditions zitoroshye, usanga n’imishahara idahagije, ariko bakadukorera nk’abikorera bihayeyo rwose.

  • Ibyo yavuze nibyo ahubwo yibagiwe kuvuga ukuntu DE GAULLE yahaye Etincellles rwf 500,000 ayishimira ko itsinze Rayon ubwo bari i Gisenyi n’ukuntu asigaye yaritabaje umunyamakuru wa Radio 1 witwa Regis muri Gahunda y’urwango afitiye Rayon sports.

  • Uyu muvandimwe yibagiwe kuvuga ukuntu DE GAULLE yahaye Etincellles rwf500,000 ayishimira ko itsinze Rayon i Gisenyi kandi ubu akaba yaritabaje umunyamakuru wa Radio 1 witwa Regis murwango bafitiye Rayon.

  • Nshuti Muvandimwe, Kayiranga Martin, mwasanze Rayon Sport ariyo isifurirwa nabi muyandi ma Equipe yose nibindi byinshi wavuze haruguru? oya, wabogamye cyane, Nkumufana wa Rayon Sport nanjye nfana, njya nibaza iki kabazo: iyo Equipe yanjye Rayon itsinze ndanezerwa, yatsindwa 95% dufatanyije kuyifana tugatangira tuti Umutoza ntashoboye, ngo abakinyi kanaka na kanaka…. ngo Ubuyobozi bwa Equipe gutya na gutya, akavuyo nakajagari twaba twatsinze cg twatsinzwe nitwe bibarizwaho; nshuti dukwiriye amahugurwa nk’abafana ba Gikundiro, twemere ko gutsinda no Gutsindwa aribuntu bibaho kandi tukabyakira; naho ubundi twe bafana ba Gikundiro nitwe duteza umwuka mubi na bombori bombori. murakoze.

    • Reka nkubase wowe Zaphilo wiyita umufana wa rayon ngo ukunde uzambye comentaires zumvikana izindi kipe bazisifurira nabi cg neza ntacyo biba bizibwiye kuko intego yazo si ugutwara ibikombe ahubwo ni ukuguma mugice cya mbere wabivuze neza uti n’ayandi makipe bayasifurira nabi aho turemeranya ariko Rayon yo icyo iba ishaka ni guha agaciro ingufu zayo n’ubuhanga iba yakoresheje ishaka ibikombe kandi iba ikwiye akaba ari nabyo bidutera agahinda naho iyo tuba tumaranira kuguma mukiciro cya mbere gusa nk’yandi makipe usibye Rayon na APR twakiturije natwe tukarya ruswa za APR na FERWAFA ese urunva nyine byaba bikitwa ruhago ikitubabaza ni uko FERWAFA itareka ngo Rayon ibone ibyo yakoreye. wowe rero uri umufana wa FERWFA na APR ntabwo uri umufana Wa Gikundiro

    • Zaphilo muvandimwe garagariza abandi basomyi ikipe ufana kandi niba wifuza ko tukwakira muri Fan Club ya RUGUNGA-KIYOVU mbarizwamo uze tukwakire cyangwa wakirwe ahandi kuko Rayon ni RWANDAYOTE ntaho utasanga FunClub mu rwanda hose naho ibyo gusifurirwa nabi byo: icya mbere uretse kubogama no kutwanga kwawe harindi match twigeze tuvugako batwibye?????Icya kabili uwafata video yiriya penarte ya cedrique  batwimye wasanga tuvuga ubusa koko???uwitwa NDOLI MUGABE w’i BUTARE ndagushimiye cyane kubwa Comment yawe yuzuye ubushishoji nu bumenyi bwinshi kuri Ruhago y’u Rwanda gusa reka nkwisabire nta Radio ukoraho?????

  • abantu mujye mushira mu gaciro uyu mufana yagaragaje uko abona ibintu byakagombye kugenda kuri stade kugirango umutekano ugende neza kandi abantu batahe ntawuhungabanyijwe. ni ubwo yanavuze no ku ikipe afana, wowe urwanya igitekerezo cye urabivugaho iki. garagaza umusanzu wawe mu kubaka umwuka mwiza muri sport.

  • nugushaka kwimenyekanisha arikwandika se ibiki icyokora yariyabuze ibyogukora

Comments are closed.

en_USEnglish