Month: <span>May 2014</span>

Ibisasu bitatu byaturikiye i Mombasa, 4 bitabye Imana benshi barakomereka

Abantu batatu bishwe n’iturika ry’ibisasu abandi 89 barakomereka, aba batatu bahise bagwa aho mu guturika kubiri kwabaye mu mujyi wa Mombasa rwagati mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu muri Kenya. Guturika kumwe kwabereye mu modoka y’abagenzi ku muhanda wa Thika-Mombasa-Malindi ubwo ngo aba bagenzi bari bamaze kwinjira mu modoka rusange batashye. Ukundi kwabereye hafi Nyali […]Irambuye

Obama arifuza ko iby’igihano cy’urupfu muri USA bisubirwamo

Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika Barack Obama arifuza gusaba umukuru w’Ubutabera muri iki gihugu Eric Holder guperereza ku bintu biri kugarukwaho mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu. Ni nyuma y’aho gushyira mu bikorwa igihano cyo kwica uwitwa Clayton Lockett muri Leta ya Oklahoma kigarutsweho cyane uburyo cyakozwe. Obama yatangaje ko uburyo igihano cyo […]Irambuye

Musenyeri Smaragde yabwiye DrAsimwe ibibazo biri mu bitaro bya Kabgayi

Mu ruzinduko umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr Anita Asimwe aherutsemo mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabwiye uyu muyobozi bimwe mu bibazo bikomreye ibi bitaro. Dr Anita we yari yanenze cyane ikibazo cy’isuku nke yasanze muri ibi bitaro. Muri ibyo bibazo yavuzemo kuba ibi bitaro, biri muri Diyosezi […]Irambuye

Sunrise FC yatsinze umukino uyiha amahirwe menshi yo kujya mu

Mu kicoro cya kabiri, mu mukino wa 1/2, ikipe ya Sunrise FC kuri uyu mugoroba yatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Bugesera FC yari yayakiriye ku kibuga cya Kicukiro. Ni mu mukino ubanziriza uzabera i Rwamanagana kwa Sunrise FC. Umukino wa none ukaba wahaye amahirwe menshi iyi kipe y’i Rwamagana yo kujya mu kiciro cya […]Irambuye

Tony Adams yabonanye na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yakiriye kuri uyu wa gatandatu icyamamare mu mupira w’amaguru Tony Adams umaze iminsi ibiri mu Rwanda mu ruzinduko rwa Airtel/Arsenal Soccer Clinic nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Tony Adams yazaniye Paul Kagame impano yohererejwe n’umutoza wa Arsenal FC  Arsene Wenger kubera guteza imbere umupira w’amaguru ndetse no kuba ari umufana w’ikipe ya […]Irambuye

Gisagara: Urubyiruko rwasabwe kwirinda abarushuka

Kuri uyu wa 2 Gicurasi mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara hatangijwe ukwezi k’urubyiko ku rwego rw’igihugu. Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga  Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko gukangukira umurimo kandi rukirinda abarushuka ngo rujye mu bikorwa bibi. Yongeyeho ko bahisemo ko ukwezi k’urubyiruko mu Ntara y’epfo kwatangirira mu Karere ka Gisagara kuko kari mu […]Irambuye

Uko abahanzi bari muri PGGSS IV bitwaye i Huye

Ku nshuro ya kane Primus Guma Guma Super Star ibaye, igitaramo cya gatatu cyabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda, abafana benshi, abahanzi 10 bose, umuziki ni wose buri kimwe cyari tayari ngo ibyishimo bitangire… Abahanzi bose uko ari 10 bafite ikizere cyo kuba bakwegukana iri rushanwa nkuko babitangaza […]Irambuye

Kwibuka kwacu twiyubaka ni ukwiyubakira ku muco wacu

Dr Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire nawe yahaye Abanyarwanda ubutumwa  muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka abacu  ku nshuro ya 20 asaba ko  umuco wacu waba inkingi ya mwamba mu kwibuka […]Irambuye

Abanyamakuru bo mu Rwanda barinubira kuba bagihorwa akazi kabo

Tariki 03 Gicurasi, ni itariki Isi yose iba yizihizaho ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bo mu Rwanda bawizihije bishimira ibyo bamaze kugeraho ariko baninubira kuba hakiri abakurikiranwa bahorwa umwuga wabo. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, ku gicamunsi cy’ejo kuwa gatanu Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) ari narwo rwego rwa Leta rufite aho ruhuriye n’Itangazamakuru n’inama y’igihugu yo […]Irambuye

en_USEnglish