Digiqole ad

Abubatse imiturirwa ya kera mu Misiri bakoreshaga umucanga utose bazana amabuye

Kuva kera na  kare abahanga bibaza ukuntu imiturirwa ya kera bita Pyramides yo mu Misiri yubatswe. Vuba aha ariko abashakashatsi  bo muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi basanze kugira ngo abafundi bubatse ziriya nzu z’akataraboneka babashe kuzana  ibibuye bya rutura bizubatse harifashishijwe umucanga utose watumaga abakururaga biriya bibuye bashobora kubivana mu butayu bakabigeza aho aho bubakaga.

Iyi miturirwa itatu umwe ni uwa Mikherinos, Kheops,  na Khepren babaye abami bakomeye muri Misiri ya kera
Iyi miturirwa itatu umwe ni uwa Mikherinos, Kheops, na Khepren babaye abami bakomeye muri Misiri ya kera

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri iriya Kaminuza ryakoze igerageza ngo rirebe niba koko ibyo ryatekereje bishoboka.

Bafashe icyuma  cyitwa rheometer ( icyi ni icyuma bakoresha mu bugenge bashaka gupima uko ibisukika cyangwa ibindi bintu bishobora gutemba byifata iyo hari ingufu zikoreshwejwe kuri byo zibisunika) bagikoresha bagikurura mu kindi cyama kitariho umucanga nyuma baza kubikora no kukiriho umucanga utose.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umucanga utose ugabanya kimwe cya kabiri cy’ingufu zari bukoreshwe mu gusunika ikintu kiremereye ahantu haberamye kandi nta mucanga utose uriho.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko umucanga utose iyo ari mwinshi utamenwa n’uburemere bw’ibintu biremereye bikururwa hejuru yawo nk’uko byagenda ku mucanga wumutse cyane. Ibi kandi ngo byongera umuvuduko w’ikintu kiri gukururwa ndetse bikagabanya ingufu z’umufundi.

Ibi abahanga baje gusanga bisa n’ibyo Abanyamisiri bashushanyije mu mva y’uwitwaga  Djehutihotep aho ishusho imwe yerekanaga umuntu uri gusuka amazi ku mucanga ahagaze imbere y’urwego bakoresha bazamura amatafari n’ibibuye biremereye ngo bigere ku gikwa.

Ubu buhanga bw’abanyamisiri bwabafashije kugenda bahirika ibibuye binini cyane babivana mu butayu bwa Sinayi  babijyana mu majyepfo aho bubakaga iyi miturirwa.

Amabuye menshi yubatse ziriya nyubako yitwa granites akaba azwiho gukomera kandi ntabore. Imiturirwa itatu izwi cyane mu Misiri ni iyitiriwe abami batatu aribo Kheops, Khephren na Mikherinos babayeho mbere y’uko Yesu aza ku Isi.

Iki ni icyuma
Iki ni icyuma rheometer

Izi nyubako ubundi zari imva zashyingurwagamo abami ba Misiri, kandi zubakwaga n’abacakara babaga barafashwe mu ntambara ubwami bwa Misiri bwatsindaga amahanga. Muri izi mva harimo aho abagore b’umwami bahisemo kujyana nawe babaga bari, aho ingabo ze zabaga ziri ndetse n’ibindi bikoresho bisanzwe by’i bwami kuko mu mitekerereze y’abanyamisiri ya kera, umwami yakomeza kuba umwami mu yindi si aho yabaga agiye.

Iyi niyo mpamvu bamusigaga imiti ngo atabora( Momification mu Gifaransa).

Umuhanga witwa Cheick Anta Diop  (29 Ukuboza, 1923 – 7 Gashyantare 1986) yanditse ko abaturage ba Misiri muri kiriya gihe bari Abirabura ndetse ko na Ramses umwami w’igihangange muri kiriya gihe nawe yari umwirabura bitandukanye n’uko abahanga b’abazungu bemezaga ko umuco n’ubuhanga bya Misiri ya kera byari iby’abazungu.

Mailonline

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • barabesha, pyramide ukgeza ubu ntabazi uburyo ki yubatse kuko USA ,Chine… byarananiwe kuyubaka naho ubwo bushakashatsi nibirya abazungu baziko bazi ibintu byose kandi sibyo. bazubake iyabo tuyirebe.

    • ubwo se ko unenze basi uzanye iki gishya???

Comments are closed.

en_USEnglish