Month: <span>August 2013</span>

Ubushinwa- Umwuzure wahitanye 105, abagera ku 115 baburirwa irengero

Kuri uyu wa mbere mu ntara enye imyuzure yibasiye igice cy’Amajyaruguru y’Iburasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa, yahitanye abantu 105 naho 115 baburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’abayobozi mu Bushinwa. Iyi mibare ishobora guhinduka. Intara ya Liaoning na Guangdong ni zo zibasiwe bikabije n’uyu mwuzure, ababarirwa muri 54 ku isaha ya saa tatu za mugigtondo bari bamaze guhitanwa na […]Irambuye

Muhanga : Intego bari bihaye yo gutanga Mutuelle kugera kuri

Nyuma  y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  buhereye  abayobozi b’imirenge iminsi 39 ngo babe bagejeje  80%  by’abatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), iyi minsi irangiye bageze kuri 32% gusa, ngo imbogamizi yabaye imisanzu myinshi abaturage barimo kwakwa muri iki gihe. Tariki ya 09 Nyakanga 2013, ni bwo hari habaye inama yafashe imyanzuro  ko bitarenze […]Irambuye

Misiri- Abapolisi 24 biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Abapolisi 24 mu gihugu cya Misiri biciwe mu gitero ubwo bagwaga mu gico cy’abarwanyi mu karere ka Sinai ahitwa i Rafah. Nk’uko byemezwa n’ibyemezo byavuye kwa mugana, aba bapolisi ubwo bari muri bus ebyiri, baguye mu gaco k’abarwanyi bafite intwaro hafi y’umujyi wa Rafah, ku mupaka wa Gaza. Abandi bapolisi batatu bakomerekeye mu iturika ryabereye […]Irambuye

Kamichi arasaba abakobwa babeshya ko ari amasugi kubihagarika

Bagabo Adolphe uzwi cyane nka Kamichi umwe mu bahanzi bakora injyana ya ‘afrobeat’ mu Rwanda, aratangaza ko arushye kumva abakobwa babeshya ko ari amasugi ko byaba bimaze kuba umuco. Kamichi yagize ati “Iki gihe abakobwa benshi usanga intero yabo ari ukuvuga ko ari amasugi mu gihe waba urimo ushaka umubano wihariye kuri we. Ariko nyamara […]Irambuye

Ubuhake n'akamaro kabwo mu Rwanda rwa kera

Ubuhake bwanditsweho ibintu byinshi kandi bamwe bakabuvugaho ibi abandi bakabuvugaho biriya. Muri iyi nyandiko turifashisha ibyanditswe na Kayumba Charles mu gitabo cyahurije hamwe Abanyamateka bo mu Rwanda “les Defis de Historiographie Rwandaise,Faits et Controverses.” Ubuhake hari bamwe babona ko bwari uburyo Abatutsi bari barashyizeho ngo bakandamize Abahutu. Abenshi muri abo ni intiti z’abazungu zanditse ko […]Irambuye

Nyagatare: Umwarimu arakekwaho gutera inda abanyeshuri barimo n’uw’imyaka 13

Umwarimu witwa Nkurunziza David yatorokeye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukekwaho gutera inda abanyeshuri barimo n’ufite imyaka 13 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Polisi y’igihugu ikomeje ikorera muri ako Karere yatangiye iperereza kuva ku wa 27 Nyakanga 2013. Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Hakizimana Martin yemeza ko uwo mwarimu […]Irambuye

DRC-Tjostolv Moland yishe umushoferi we, na we yapfiriye muri gereza

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Norvege, Tjostolv Moland yagiye muri gereza yo muri Congo Kinshasa nyuma y’aho we na mugenzi we Joshua French bakatiwe igihano cy’urupfu aho urukiko rwabahamije icyaha cyo kwica uwari umushoferi wabo Abedi Kasongo, Umunyekongo wo muri Kisangani. Espen Barth Eide, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Norvege yatangaje ko Moland yabonetse ku cyumweru […]Irambuye

Rayon: Nyuma yo kunganya na Esperance Gomez ngo nta wundi

Kuri icyi cyumweru ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Esperence kuri Stade ya Nyanza, umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Esperance nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Serugendo Arafat wavuye muri Mukura VS igice cya mbere kirangira gutyo. Igice cya kabiri Rayon […]Irambuye

Sentore aragaya abatekamutwe barya amafaranga bamwiyitirira

Jules Sentore umuhanzi umaze kumenyakana cyane mu ndirimbo z’umuco gakondo ndetse unabarizwa muri ‘Gakondo Group’ yashinzwe na Massamba Intore, yamaganye abantu atazi bamaze kugenda barya amafaranga y’abantu baba bagiye kurushinga babeshya ngo azaza kuririmba mu bukwe bwabo. Jules yabwiye Umuseke ati “Maze guhamagarwa n’abantu bagera kuri babiri bambaza impamvu ntaje kuririmba mu bukwe bwa bo […]Irambuye

Demokarasi mu Rwanda igeze ku rwego rushimishije

Mu isesengura nakoze kuri Demokarasi mu Rwanda nasanze  u Rwanda rumaze gukataza mu  nzego zose. Hari ibintu byinshi byerekana ko abanyarwanda bafite demokarasi IBABEREYE uretse abantu bamwe na bamwe bajya bashaka kuvuga ibindi bitewe n’impamvu zabo bwite ariko mu karere kose nasanze u Rwanda rufite demokarasi isobanutse. Dore uko mbibona n’impamvu. Demokarasi ni iki? Demokarasi […]Irambuye

en_USEnglish