Digiqole ad

Sentore aragaya abatekamutwe barya amafaranga bamwiyitirira

Jules Sentore umuhanzi umaze kumenyakana cyane mu ndirimbo z’umuco gakondo ndetse unabarizwa muri ‘Gakondo Group’ yashinzwe na Massamba Intore, yamaganye abantu atazi bamaze kugenda barya amafaranga y’abantu baba bagiye kurushinga babeshya ngo azaza kuririmba mu bukwe bwabo.

Jules Sentore
Jules Sentore

Jules yabwiye Umuseke ati “Maze guhamagarwa n’abantu bagera kuri babiri bambaza impamvu ntaje kuririmba mu bukwe bwa bo kandi baratanze amafaranga.

Gusa nabanje kugirango ni umuntu wibeshye kuri numero yanjye, ariko bucyeye bwaho undi nawe yaje kunyita umuhemu ampamagaye ngo kuki nariye amafaranga ye sinze kumuririmbira. Numvise bintunguye cyane.

Uyu muhanzi koko ubusanzwe ujya uririmba mu makwe, avuga ko ababikora ari bo bahemu ndetse akabwira abakora amakwe kwitondera abo baha amafaranga.

Jules wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Udatsikira’, ‘Kira Mama’, ‘Iwacu‘   n’izindi yakomeje avuga ko umuntu batazajya bibonanira ngo bavugane ko nta gaciro akwiye kujya aha ibyo abo bantu bamubwiye.

Muri Ukwakira 2013 nibwo Jules Sentore ateganya gushyira hanze umuzingo we ‘album’ wa mbere, gusa ntabwo itariki iramenyekana.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish