Digiqole ad

Demokarasi mu Rwanda igeze ku rwego rushimishije

Mu isesengura nakoze kuri Demokarasi mu Rwanda nasanze  u Rwanda rumaze gukataza mu  nzego zose. Hari ibintu byinshi byerekana ko abanyarwanda bafite demokarasi IBABEREYE uretse abantu bamwe na bamwe bajya bashaka kuvuga ibindi bitewe n’impamvu zabo bwite ariko mu karere kose nasanze u Rwanda rufite demokarasi isobanutse. Dore uko mbibona n’impamvu.

democracy1

Demokarasi ni iki?

Demokarasi ni ubuyobozi bw’abaturage bukorera abaturage kandi bushyirwaho n’abaturage. Mu by’ukuri, demokarasi  yubakirwa ku bintu runaka ndetse ntushobora kugereranya demokarasi y’igihugu runaka n’ikindi kuko ibihugu ntibiba bihuje amateka,indangagaciro n’ibindi.

Urugero rwumvikana: Ntiwafata demokarasi yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ngo uyiterure uyizane mu Rwanda hanyuma ngo izatange umusaruro ku rwego rumwe bitewe n’uko ari ibihugu bibiri bitandukanye. Mu yandi magambo demokarasi ntabwo ari imwe ku isi yose.

Nyamara icyo ibihugu bikora nukureba iby’abandi bafite byiza bakaba babyigana ariko cyane cyane berekeza ku cyerekezo bihaye. Abatazi demokarasi bashobora kugira ngo demokarasi ni imwe ku isi yose, ntabwo ari byo. Uzasanga hari ibihugu byubakiye ubuyobozi ku matwara y’idini, ibindi byubakire ku mateka, umuco, umurimo, ubwami n’ibindi ariko byose aho biba byerekeza ni ku buyobozi bubereye abaturage.

 Demokarasi mu Rwanda yateye imbere

Hari ibintu byinshi mu Rwanda byerekana ko demokarasi yateye imbere, gusa ntawabivuga ngo abirangize ariko turavuga bicye by’ingenzi. Kandi njye ubivuga ndabivuga nk’umunyarwanda wakoze isesengura ridashingiye ku marangamutima kubera ko ni ko ubushakashatsi bukorwa.

Mbere yo kubivuga iyo tuvuga demokarasi ni imitwe ya politiki n’amashyaka, amatora aciye mu mucyo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uruhare rw’umuturage mu gufata ibyemezo, kurwanya ruswa n’ibindi. Dore bimwe mu byerekana ko demokarasi mu Rwanda ihari:

  1. Uruhare rw’umuturage mu gufata ibyemezo

Iyo urebye  abanyarwanda ukuntu bagaragaza uruhare rwabo mu gufata ibyemezo usanga bishimishije. Mu nama zikorwa mu nzego zose kuva mu mudugudu kugeza hejuru usanga bavuga uko ibintu babyumva cyangwa babibona,ibitagenda neza barabinenga kandi bagashima ibyo ibyagezweho.

Ushaka kubimenya neza, wumva radiyo zikorera mu gihugu aho usanga baganira (banenga cyangwa banashima) kuri gahunda za Leta zitandukanye uburyo biba bishimishije. Nasanze cyane impamvu u Rwanda ruri gutera imbere cyane bishingiye ahanini ko umuturage yahawe ijambo mu kwiyubakira igihugu, ibintu bitari byarigeze bibaho.

Abayobozi rero bakwiriye gushimangira cyane ko umuturage agira ijambo mu bintu bimukorerwa ni bwo buryo bwiza bwa Demokarasi. Nyamara usanga hari ibihugu bimwe bikora ibitandukanye n’ibyo abaturage bihitiyemo,ibyo bihugu.

  1. Guteza umugore imbere

Ubu isi yose izi neza ko umugore w’umunyarwanda afite ijambo mu nzego zose. Umugore yatejwe imbere mu Rwanda ku rwego rushimishije kandi iyo uganira n’abo usanga babyishimira cyane kandi barashoboye, uzabasanga mu nzego bwite za Leta abandi uzasanga bayoboye ibigo by’imari n’ibindi.

Mu by’ukuri aka ni akarusho abanyarwanda turusha amahanga kandi koko udateje umugore imbere sinzi niba hari ikindi kintu cyatezwa imbere. Usanga umwana w’umukobwa avuga ati nanjye nzaba nka nyiranaka w’umudepite,meya,minisitiri n’abandi,bihita byumvikana ko umunyarwandakazi afite imyumvire yo ku rwego rwo hejuru.

Demokarasi idateza imbere umugore iyo si demokarasi. Umugore ni umusingi w’iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

  1. Kurwanya ruswa

Niba hari ikintu ubuyobozi bwacu bwahagurukiye bufatanyije n’abaturage nta kindi uretse kurwanya ruswa. Mu kuri,ruswa ituma habaho imikorere mibi kandi naje no kumenya ko Imana ubwayo itemera ruswa kuko ikurura akarengane. Iriya raporo ya Transpance International iherutse gusohoka yerekanaga ko u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu kurwanya ruswa yaranshimishije cyane kuko ibyo ivuga ni impamo.

Uretse wenda abantu baba bataba cyangwa bataragera mu Rwanda,umuco wo gutanga ruswa warashegeshwe cyane n’inzego zose bireba. Nta wabura rero gushima ukuntu inzego z’ubutabera,polisi,umuvunyi zahagurukiye kwamagana ruswa  kandi ziracyakomeje.

Hari ibihugu gutanga ruswa wagira ngo biteganwa n’amategeko  kuko itangwa ku mu garagaro. Nyamara demokorasi nyayo igomba guca burundu umuco wo gutanga ruswa. Biragoye cyane kuyica burundu ariko mu Rwanda nibura uyitanga n’uyakira baba bafite ubwoba bwinshi cyane.

Nubwo ntabivuze byose mu Rwanda dufite ubuyobozi bwiza ni bwo butuma ibi byose bigerwaho kandi ntibishobora gusubira inyuma igihe cyose umuturage akomeje guhabwa ijambo mu gufata ibyemezo. Wowe uruhare rwawe mu kubaka igihugu ni uruhe? Ese ujya wishimira ibyo igihugu cyawe kimaze kugeraho?

Uretse umuntu waba adatekereza neza cyangwa ashaka izindi nyungu ku giti cye demokarasi mu Rwanda irashimishije nubwo urugendo rugana kuri demokarasi nyayo rutarangira.

Ndangije  nkwifuriza gusigasira no kubumbatira demokarasi u Rwanda ubu rwagezeho.

HAKIZIMANA Claver
Umusomyi w’UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uhereye kuri definition watanze, ubanza utazi uko ubutegetsi dufite twabubonye.Inkotanyi zarateye zifata ubutegetsi. Ubwo se zigusabye kuzitora wakwanga?
    Uruhare rw’umuturage mugufata ibyemezo: Waba uzi uruhare bagira muguhitamo imyaka bagomba guhinga, abagomba kujya kuri liste y’abazatorwa…
    Guteza umugore imbere: waba uzi uko abagore bo mubyaro babayeho?
    Kurwanya Ruswa: waba uzi abayobozi bangahe bamaze guhanirwa iki cyaha(bo mubnzego zo hejuru), usibye ba police barya 5.000 cg Local defense bazira 1000Frw?
    Njye sinemera democracy, ariko kubeshya nabyo ndabyanga.

    • Abdullah

      Icyo njye nagusubiza ni kimwe, uri umunyarwanda mwiza kuko uzi ibibera mu gihugu cyawe gusa.
      Uwakugeza Congo aho mperutse, uwakugeza Kenya,uwakugeza, uwakugeza Cameroun cg za Ethiopia na Eritrea
      wakwishimira aho u Rwanda rugeze muri demokarasi nkuko uyu muvandimwe Karaveri abivuga.

      Nemera ko Democracy itaragerwaho ku buryo bushimishije cyane, ariko nemera ko nibura hari aho tugeze, ukurikije amateka iki gihugu cyacu gifite
      ukurikije abanyarwanda uko bagiye babana, naho ahubwo izo Nkotanyi uvuga ntako zitagize kubaha Demokarasi.
      Ubundi abanyarwanda ubu bakabaye baracitsemo kabiri, bamwe baba amajyaruguru abandi baba amajyepfo (hari amahanga yari yabitanzemo umuti)
      Ariko ubu turabanye (nubwo bitaba neza 100%) ariko ntidutemana. Abantu baravuga ku maradio no ku mbuga ibyo bifuza, ibyo banenga n’ibyo bashima.
      hejuru y’ibyo ariko turashaka ko habaho IBIKORWA bikurikiye uko kwifuza kwacu, jya umenya rero ko democracy ari urugendo atari ibintu wageraho mu myaka 20 nyuma y’icuraburindi nka ririya.

      Abanyarwanda nimureke twishimire icyo dufite, dukorere icyo tutarabona, tugaye ikitagenda, twiyubakire igihugu ariko mu MAHORO.
      Mwirirwe neza Abdullah we,

      Allah akwishimire

      • Rwose nanjye nemera ko hari aho tugeze ugereranije nimyaka 100 ishize. Gusa kuvuga ngo tugeze kurwego rushimishije njye mbifata nko gushinyagura. Ibyo navuze nabeshye he?

  • uku ni ukuri koko Demukarasi mu rwanda igeze ku rwego rushimishije, ibi ni ibigaragarira buri wese kandi bikanahesha ishema igihugu cyacu kiza gifite intumbero runaka kandi igaragarira buri wese, komereza aho rwandai Nziza

  • ntacyo nagusubiza kuko iyo democraci yawe uvuga,ntacyo uzi kubiryanye na democraci,inama na kugira genda wige neza icyo democraci ivuga.nibase hari ukwisanzura kwamakuru nigute Kikwete atumvikana na Kagame.cy se Ingabire akaba afunzwe?abanyamakuru se bangahe bamaze kwicwa?ntacyo uzi,usibye kuroha abantu mumazi abira

    • Ngira ngo ni wowe ahari ukeneye kwiga kuko niba utabona demokarasi dufite mu Rwanda waba ufite ikibazo. Gusa urahuza ibintu bitari byo pe keretse niba uri umuvugizi wa Kikwete kandi urabizi ko dufite Perezida(Nyakubahwa Paul Kagame) uzi gushishoza, ntukwiye kumugereranya na Kikwete.

      Wari uzi ko Urwanda rudashobora gukora nka biriya Tanzaniya iri gukorera abanyarwanda ibirukana? Ntitwabikora kuko twebwe twubahiriza uburenganzira bwa muntu.Ingabire uvuga afunzwe kubera ibyaha akurikiranyweho kandi urabizi neza uretse kwigiza nkana no kwigira umucamanza, demokarasi ntisobanura ko umuntu ukora icyaha bamureka ahubwo bamushyikiriza inkiko ,nta hantu na hamwe ku isi nigeze numva barebera umuntu ufite ibitekerezo biteza umutekano mucye.

      Wowe niba uhazi uzahatubwire. Iby’abanyamakuru uvuga simbizi gusa ujye wemera ibiva mu iperereza aho kuvuga ibyo witekerereza gusa.Niba koko uri umunyarwanda ukwiye gufatanya n’abandi kwishimira ibyagezweho mu kubaka demokarasi itubereye. Imana igufashe.

      • Icyo navuga gusa ni uko uwanditse iyi nkuru nibs atari ubuswa ntiyemera ibyo yanditse kuko uriya musaraba ushyirwa k u mva. Bivuze ko kuriwe abona democracy yarapfuye ubwo rero yadusobanurira igihe twayigize n’ igihe twayihambiye tukabona kumunyomoza cg kumushyigikira

  • ok democracy yo gutora liste?? democracy y’inteko itajya na rimwe ivuguruza executive power? abaturage batora abazatsinda bazwi? nk ubu deja abadepite barazwi bazi ndetse n’uko bazitwara, Democracy?!!!!!!!!mon oeil! kugereranya na Ethiopia, Congo etc sibyo tuvuge ibyacu kuko hariya ni ibyabo nta nubwo banagereranya n’u Rwanda iyo ubabajjije ibyabo kuki aho ariho ugereranyiriza

  • Ufgite ikibazo gikomeye cyo kwitiranya ibyagezweho na demukarasi!!!!Ubwo noneho ushaka kutubwira ko kwa Kaddaff yari ihari hanyuma abantu bagahitamo kurwana bagapfa ngo akunde aveho! Iterambere se ntibari barifite? Imana yaremanye umuntu ubushake bwinshi bwo kumva agomba kwisanzura ku buryo ibyo wamuha byose ariko ukamubuza ubwisanzure ntiyanyurwa bishyira cyera akabyanga akagusaba bwa bwisanzure bwe wenda akaburara ariko yumva yisanzuye.

    Ikimenyetso kikugaragariza ko ubwisanzure burimo kansoba rero ni uko abantu benshi bandika comments ntibivuge amazina, ubwo se wowe ntabwo bihita bikwereka ko abanyarwanda bazi igipimo cya Demokarasi?Niba mbeshye unyomoze.

    Ndakumenyesha ko ruswa hano iwacu ihaba naho ibyo kubigereranya n’ahandi sibyo kuko icyo gihe byasaba gukora analysis ya context ya buri gihugu wavuze, niba se iwacu iribwa na class runaka ibyo urumva atari amahitamo, unyomoze niba hari umwaka ucaho za transparences n’umugenzuzi Mukuru w’Imari badatangaje rapports z’abarya ruswa,aanyereje imitungo ya Leta, maze iy’amafaranga barayihaze baka n’iy’igitsina!ubwo ikimenyane cyo ntawakivuga.

    Ubu uwakubaza amashyaka mu rda wayamwereka?Yose ni coalition kandi politically ntibibaho ko amsahyaka yose ashyigikira ishyaka riri ku butegetsi, si ndumva na rimwe hari ishyaka ryo mu rda ryasohoye itangazo ryamagana cyangwa reka mbivuge mu kinyabupfura rigamburuza ibitagenda cyangwa ibikorwa nabi! Ibaze nawe ukuntu Leta igira itya igafata ibyiviro by’ubudehe, ikaba aribyo ikoresha mu kugena abakwiye guhabwa inguzanyo ya bourse?kandi ikemeza abantu ko ibyo ari ibipimo nyabyo!Uretse nk’umunyamahanga nta munyarwanda utabona ko bidahuye n’ukuri, ubwo kandi nabwo ni ubushakashatsi!

    Radio se zivuga amkuru y’imikino no kwicurangira uturirimbi turimo ubutumwa mugani w’ba raper kubera ko nta makuru ya politiki yavuga?Abaturage bamenyeshwa ibyemezo na Leta ntabwo aribo babifata wowe ujye ukurikira ucurukure ibintu, ni nde se watanga igetekerezo ngo hatorwe ilisiti y’abagomba kubahagararira kandi atazi abayanditseho?

    Inama nakugira ahubwo uzakore ka survey ushyireho ka link karimo utubazo n’udusubizo umuntu ashobora gutoramo kamwe nyuma y’ibitekerezo uzabona uzajye wakora inyandiko ivuga neza uko ibintu biteye ureke kwikirigita ugaseka.

    Amahoro muvandi.

    • suko se sha .

  • Ariko kweli nk’umuntu wihanukiye agakubita inkuru nk’iyi, ku rubuga nk’uru rusomwa n’abanyabwenge, ni muzima?

  • Uno mwanditsi nawe…..!
    Ngo demokerasi mu Rwanda bayirebeye ku baturage bavugira ku maradiyo bashima….!
    Wagaya cg se ukanenga ibyo leta ikora ukarara he? Buriya ni ijisho rya warupyisi rinagana ryabigishije gushima ibikorwa bya leta! Uyu mugani urawibuka?
    Abantu bangahe se barimo abanyamakuru bafunzwe abandi bakahaburira ubuzima kubera ko bagerageje kwandika cg bakavuga ibidashimisha leta?
    Ingero ni nyinshi….

    Hari aho yavuze ngo ni ibintu bitari byarigeze bibaho ngo kubera ko hariho amaradiyo akavugirwaho n’abantu benshi ngo ni demokarasi! Wibagiwe kuvuga ko abanyarwanda benshi bafite telefone zigendanwa kandi mbere bitarigeze bibaho!

    Demokerasi bivuga ikintu kimwe ku isi.
    Demokarasi ni ubuyobozi bushyirwaho n’abaturage bukaba ari bo bukorera nk’uko wabivuze, ukongeraho no kwishyira ukizana ibyo rero kubibona mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya’Africa biri kure nk’ ukwezi.
    Niyo mpamvu ibihugu byadutanze kuyigeraho bitatubwira ngo dukore demokarasi nk’ iy’ Abadage cg abafaransa, ahubwo ni demokarasi nk’uko isobanura nyine.

    Ese ujya usoma rapport z’ imiryango mpuzamahanga ngo utubwire aho bashyira u Rwanda?
    Buriya urasubiza ngo banga u Rwanda!
    Ntabwo ari imyumvire mike wifitiye,ahubwo amarangamutima gusa.

  • Tujye twishimira umutekano dufite bavandimwe!Naho ibya demukarasi inzira iracyari ndende pe!Ejo bundi tuzatora abadepite harya bikorwa gute?Dutora se uko umutima nama wacu utubwira?Oya!Tujye tugerageza kwirinda ubufana tubwirane ukuri kugirango twubake ejo heza hazaza h’igihugu cyacu.

  • Democratie ngo mutahe cyane. Ngo izaza kubasura igihe nikigera. Ngo ariko igihe muyitegereje ntimuzibeshye ko yataye umuco wi rwanda. Irawufite kandi niwo izabazanira kuko ngo yasanze n’ahandi yanyuze hose ari ikiganiro gusa.

  • U Rwanda dufite ibyiza twakwishimira twagezeho birimo kuba abantu barahawe amahirwe yo kwiga, ubujiji bukagabanuka, harimo no kuba dufite igisirikare gikomeye cyane kandi gifite organisation na structure ihambaye. Tuvugishije ukuri demokarasi yo ntayo. Ariya matora yose ajya kuba abazatorwa banditse bazwi, utowe atashakwaga ahita ashyinjwa ibyaha agakurwa mu mwanya we cg akeguzwa. Ibyo kuvuga ngo dufite abagore benshi muri parliament nabyo ni politics kuko ntacyo parlement itumariye cyane. Abadepite bahembwa neza, babayeho neza nabo icyo bakora ni ugutora amategeko yose babazaniye, baba babyumva baba batabyumva. Ntabwo baduhagarariye. Wari wabona inteko itabamo impaka. Amategeko yose atorwa 100 %. Icyakora igihe cya demokarasi ntikiragera, reka tubanze dusubize ubwenge ku gihe nyuma y’imyaka mibi twanyuzemo.

  • Ndashima cyane abantu babona demokarasi dufite mu Rwanda naho abavuga ko hari abandi batugenera uko demokarasi yacu igomba kumera si byo na gato iyo miryango mpuzamahanga ivuga ibyo ishatse urumva rero gupima ukuri kwabo biragoranye kandi ibyo bavuze uyu munsi ejo barabihindura.Abibaza ku matora,mu Rwanda dutora neza cyane kuko umuntu atora uwo ashaka nta gahato,ibyo gutora lisiti ntibibaho kuko abakandida batangazwa ku mugaragaro ukavuga uti nzatora uriya.Nubu baratangajwe turabazi neza kandi Komisiyo y’amatora ikora neza cyane.Uvuga abagore bo mu cyaro ntabyo azi uwakwereka aho bageze bihangira imirimo,barasobanutse sha umunyacyaro bya kugora kumumemya kuko ibintu byarahindutse abantu bamwe ntibabimenya.Ujye ukora ingendo shuri wirebere abagore ukuntu bakora business bajya kuzana imari hirya no hino ku isi.Demokarasi irahari keretse abantu batareba kure.Ubwisanzure burahari budahari ntiwavuga ibyo urimo kwandika hano.Dukomeze duteze imbere demokarasi itubereye nk’abanyarwanda.

    • Ubwo ibyo uvuga urabizi? Icyakora urikinira. Demokarasi se ahubwo ni iki? Uyumva ute?

    • Reka gukina se! ndumva uri kimwe nawe ntimuzi demokarasi icyo ari cyo n’uburyo ishyirwa mu bikorwa.uzanshake nkwigishe demokarasi.

Comments are closed.

en_USEnglish