Digiqole ad

Misiri- Abapolisi 24 biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Abapolisi 24 mu gihugu cya Misiri biciwe mu gitero ubwo bagwaga mu gico cy’abarwanyi mu karere ka Sinai ahitwa i Rafah.

Imwe mu mamodoka yuye mu gico mu minsi ishize mu gace ka Sinai
Imwe mu mamodoka yuye mu gico mu minsi ishize mu gace ka Sinai

Nk’uko byemezwa n’ibyemezo byavuye kwa mugana, aba bapolisi ubwo bari muri bus ebyiri, baguye mu gaco k’abarwanyi bafite intwaro hafi y’umujyi wa Rafah, ku mupaka wa Gaza.

Abandi bapolisi batatu bakomerekeye mu iturika ryabereye muri iki gihugu.

Aka gace kaguyemo aba bapolisi kakunze kurangwa n’ubwicanyi bwibasira abacunga umutekano dore ko ariho abarwanyi bashyigikiye Hosni Moubarak bahungiye nyuma yo gutsindwa amatora yo muri 2011.

Inzego zishinzwe umutekano zatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP ko, abantu bane bafite intwaro bahagaritse izi bus zari zitwaye abapolisi, bakabategeka gusohokamo bagahita babamishamo amasasu.

Ariko ku rundi ruhande hari ibitangazwa ko aba barwanyi bifashishije ibisasu byo mu bwoko bwa grenade kugira ngo bivugane aba bapolisi.

Umupaka hagati ya Misiri na Palestine wahise ufungwa, kandi gusaka abantu kuri bariyeri biriyongera.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Misr yatezwe umutego itazivanamo. IsraHELL igiye gutangira kwereka isi ko umutekano wayo ugeramiwe kandi ikore lobbying amahanga atere inkunga abasoda barimo kwica abaturage. Libya yafashije NATO kugota Egypt. I told u this many maontsh ago.

Comments are closed.

en_USEnglish