Digiqole ad

Nyagatare: Umwarimu arakekwaho gutera inda abanyeshuri barimo n’uw’imyaka 13

Umwarimu witwa Nkurunziza David yatorokeye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukekwaho gutera inda abanyeshuri barimo n’ufite imyaka 13 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Polisi y’igihugu ikomeje ikorera muri ako Karere yatangiye iperereza kuva ku wa 27 Nyakanga 2013.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Hakizimana Martin yemeza ko uwo mwarimu wateye inda abo banyeshuri shobora kuba yaratorokeye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Hakizimana avuga ko Nkurunziza yigishaga isomo ry’ikoranabuhanga ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ryitwa G.S Nyamiyonga riherereye mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.

Kuri iryo shuri ngo abanyeshuri barindwi batwaye inda zitateganyijwe, batatu muri bo bivuga ko bazitewe n’umurezi wabo. Abandi ngo bagiye baziterwa n’abantu batandukanye barimo abamotari n’abasore baturiye iryo shuri.

Hakizimana asaba ababyeyi n’ubuyobozi bw’amashuri kujya bafataniriza hamwe gukurikirana uburere n’uburezi bw’abana kuko ngo iyo baba babakurikirana aba bana baba bataratewe inda ngo n’ukekwa kuzibatera agree aho atoroka.

Muri raporo Umuyobozi w’ishuri rya G.S Nyamiyonga, Karangwa John yagejeje ku Karere ka Nyagatare yagaragaje ko mu banyeshuri 3 batewe inda, harimo umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ufite imyaka 13.

Ngo yayiterewe mu kiruhuko n’umwarimu wamwigishaga witwa Nkurunziza David, kuko ngo yanamwigishirizaga no murugo. Undi munyeshuri wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri rusange, we ngo yayitewe n’umumotari. Naho undi wigaga mu mwaka wa gatatu we ngo yayitewe n’umusore bikundaniye ku buryo ubu ngo bagiye no kurushinga.

Muri iyo raporo kandi, Karangwa avuga ko icyo kibazo giterwa ahanini n’uburenganzira burenze ababyeyi basigaye baha abana, dore ko ngo basanze nta mubyeyi ugifata umwana ngo amuganirize ku bijyanye n’imyororokere ye.

Karangwa kandi avuga ko no mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2012 hari umwana watewe inda, bityo agasaba ko hashyirwaho abaganga bahoraho bakurikirana abana, ndetse banabaganiriza ku bijyanye n’imyororokere yabo.

Abarimu bigisha kuri G.S Nyamiyonga batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, bavuze ko batari bazi ko mugenzi wabo yakora amakosa nk’ayo, ndetse ngo byababaje cyane kuko bibasebya bikanasebya umwuga wabo.

Ababyeyi barerera kuri iki kigo basabye ko icyo kibazo cyahagurukirwa kandi buri wese akabigiramo uruhare kuko kibangamira uburere n’uburezi bw’abana muri rusange, kandi ngo bababajwe no kubona abarimu bonona abana bigisha.

Nkurunziza nafatwa agahamwa n’icyaha ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko agatanga n’ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.000 kugera ku 500.000, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Source: Izuba rirashe
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • abo bana ntabwo bazi gukoresha preservatifs. muzitange mumurenge wose k’ubuntu kandi mwigishe abana kwirinda sida.

  • Ni akumiro mba ndoga Mutara. Ariko izi ngirwa barezi baba

  • uwo murezi ahanwe

  • Uwo murezi nashakishwe ashyikirizwe ubutabera, ubundi ubutabera bukore akazi kabwo.

  • Polisi yafashe abakobwa nijoro, irababaza iti mwaje kwicuruza? Barasubiza bati ahubwo ducuruza udukingirizo , tukereka n ‘ abaguzi bacu uko badukoresha ntakindi! Polisi iti : noneho nimwikomereze muli abana beza!!!

  • erega mukwiye kumenya yuko muminsi yimperuka hazaba ibihe birushya, ah!! n’ abana b’abakobwa ntiboroshye kuko satani yateye isi gusa bitegure kwita kubo bazabyara.

  • Iyo ngirwa murezi bayibeshyeho, bayiha akazi ko kurera kandi nayo nta burere yigeze. Ni ikibazo gikomereye igihugu kuko si buri muntu wese wakabaye umwarimu ngo ni uko afite impamyabumenyi mu bintu runaka. Kuba umurezi bisaba umuhamagaro. Naho ubundi igihe cyose tugitoragura abarozi nabo bakajya mu barezi, tuzakomeza guhura n’ikibazo cyo gusarura iyo tutari twiteze ku bana bacu.

    Iyo nkozi yikibi vraiement ishakishwe, ize irere utwo twana yasize ibibye, naho izo nzirakarengane zisubizwe mu ishuri.

  • Jye mbona abarezi batari bake b’igitsina-gabo bafite iyo kamere,ariko kwihesha agaciro no kugahesha umwuga wawe nibyo by’ingenzi.

  • Ariko uwo mwarimu yari yabuze iki koko. niba ari agashahara gato, ubwo yagombaga kwihemba abanyeshuli koko. Gusa murebe abantu asigaye , bashoberwa n’ubuzima bagashaka kurongora gusa no kunywa drugs.

  • Jyewe ndabona harebwa ababyeyi cyane kandi n’abarezi nabo batari bakwiye gusigara ndetse hakaba ari naho hashyirwa imbaraga. Hakwiye gutegurwa inyisho ku mpande zombi abana-ababyei-abarezi. kuko nureba umubyeyi wenyine yewe nabana, utarebye ku barezi biriranwa naba bana uzaba ukemuye ikibazo igice kdi nta musaruro bizatanga pe.

    Ikindi rimwe na rimwe si uko biba bitazwi ko Umwarimu runaka yitwara nabi, ahubwo usanga bwaba ubuyobozi bw’ikigo bwicecekera ndetse nabarezi bagenzi be. Bamubona hagati yabo bakamwita ikirara ari habe ngo barakangara cyangwa ngo batange n’amakuru kubo bireba! Jyewe numva ahubwo abarezi bakwiye guhagurukirwa cyane cyane aba baba bafite umubano udasanzwe n’abana bakagenzurwa byaba ngombwa bakanahabwa mitation batarangiza abana kko iyo amaze kumutera inda cyangwa kumurarura, ubuzima bwe buba bugeze kure naho iyo ngirwa murezi iri kuvuza induru ngo agashahara ni gato.

    Nkubu ashobora kugera hakurya iyo agatangira gusakuza ngo arasaba ubuhungiro hejuru y’ibyaha asize akoze kdi ubuyobozi bwari buzi neza aya mahano bukicecekera none yamaze gutoroka batangiye kuvuga. Ndi nkamwe naceceka kuko nubundi ayo makuru muri gutanga umuntu yaracitse ni urwiyerurutso ariko ruriye ababandi n’abanyu rutabibagiwe!!!!!!!!!!

  • Ijambo ry’ Imana rivuga ngo “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo; azarinda asaza atarayivamo”. Ababyeyi nibo bakwiye guhugurwa muri gahunda za Leta, hanyuma ibigo nabyo bikabazwa imyitwarire y’ abarezi bikoresha.

    Umunsi mwiza.

Comments are closed.

en_USEnglish