Digiqole ad

Rayon: Nyuma yo kunganya na Esperance Gomez ngo nta wundi mukino ashaka vuba

Kuri icyi cyumweru ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Esperence kuri Stade ya Nyanza, umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Didier Gomez da Rosa utoza Rayon mu cyumweru gishize ubwo yari yaje kureba Amavubi na Malawi
Didier Gomez da Rosa utoza Rayon mu cyumweru gishize ubwo yari yaje kureba Amavubi na Malawi

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Esperance nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Serugendo Arafat wavuye muri Mukura VS igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya kabiri Rayon Sports yakinanye ishyaka ryinshi ngo irebe ko yishyura, igitego kinjiye mu minota yanyuma kinjijwe na rutahizamu Hamiiss Cedrick.

Ikipe ya Rayon Sports kandi yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo  nka Fastin Usengimana, Abouba Sibomana, Aphrodis Kanombe, Djamal Mwiseneza aba ubu bari mu karuhuko nyuma y’umukino w’Amavubi na Malawi. Naho myugariro Nshimiyimana Iddy, Leon,  Kamanzi Pappy bo baracyari mu mvune ndetse na Ndatimana Robert na Djihad Bizimana bari ma muvubi mato (U20).

Didier Gomez yatangarije Umuseke ati” uyu mukino wari ingirakamaro kuri twe byadufashije kureba imikinire y’abandi bakinnyi bashyashya no kubaha agaciro, Moses Kanamugire(La Jeunnesse) yanyeretse ko ari umukinnyi ubishob0ye ku ruhande rw’ibumoso ndetse na Cedrick usibye no gutaha izamu nabonye hagati naho abishoboye yavamo playmaker mwiza cyane.

Njye nishimiye uburyo ikipe ya njye yitwaye mu gice cya kabiri  kuko twagumanye cyane  umupira, abakinnyi banjye bakoze ibyo nabasabye”.

Didier Gomes avuga ko nta yindi mikino ya gicuti myinshi ateganya mu rwego rwo gukomeza gushyira imberaga mu myitozo.

Ati “nk’umutoza ndifuza gukoresha abakinnyi banjye imyitozo igera ku 10 mbere yo gutegura undi mukino wa gicuti, ni byiza gutegura abakinnyi mu mitwe no kubaha imyitozo ihagije kugirago ubashe kumenya imyitwarire ya buri umwe ku giti cye, uyu munsi nibwo abakinnyi badahari bagomba kuhagera nabo tukatangirana imyitozo ejo (Kuwa kabiri) kuko uyu munsi ni akaruhuko”

Rayon Sports yateganyaga umukino wa gicuti n’ikipe y’Amagaju taliki 21 Kanama (mu minsi ibiri iri imbere), ndetse na Vitalo’O y’i Burundi taliki 25 Kanama nugutegereza tukareba niba uyu muzungu atazisubira agakina iyi mikino ya gicuti.

Photo/P Muzogeye

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • yayaaaaaaaaaaaaaa,haaaaaaaaaaa,ngo nta mu kino wundi ashaka?abonye bagiye kumwandagaza arifata.erega gasenyi izakubura
    ikibuga yoza amasahane………………………….

    • kdi wowe n’uwo gukina wicaye ntiwawushobora.Ikinyamuvumo ntikibuza ikinyamugisha kuwugira!!!dépression.com

    • Kuvuga ngo,abonye bagiye kumwandagaza,utecyerezako har,amanota bamutwaye? ikurikirire Binezero FC yo itazandagazwa.komez,imihigo Gikundiro.

  • Ni byiza gupima abakinnyi bandi kandi kubamenya bikamufsha kubyryo azajya byibura agira ikipe 2 bitandukanye n’umwaka ushize,so kuba afashe icyemezo nk’umutoza cyo gukarishya imyitozo nibyo kuko mu mnsi iri imbere rayon izasohokera igihugu kandi tuziko izagera kure,tuzabafasha husenga bo bagire ukwizera kurahagije ko bazagera kuri icya mbere ni ukwizera Imana kurusha ibindi,so ndizera ntashidikanyako nibakomeza gukora imyitozo kuri bose bazagaragaza ubuhanga kuburyo hari igihe umutoza bizajya bimugora gutoranya abo abanzamo,gusa kandi igishimishije cyane nuko abenshi bayigize ari abanyarwanda icyo nicyo gushimirwa bigaragara ko mu myaka nki 4 iri imbere hazaba hakinamo abanyarwanda gusa,icyo nakongeraho akoreshe ingufu muri barutahizamu kugirango bage babona ibitego hakiri kare noneho basigare batambaza ubundi ikipe yibure,so turabashyigikiye cyane kandi Imana ibibafashemo rwose.

    Umumnsi mwiza kuri mwese bafana ba rayon sport yari murundi junior.

  • umva nshuti gusebanya nk’umuntu w’umu sportive ntabwo ari byiza kuko ntamusaruro bitanga tugomba gushyigikira ama equipe yose none se kuba avuzengo reka abe arekeye bivuze ko atsizwe?none ko abakinnyi babanza mu kibuga hafi ya bose bari mu mavubi mukuru n’amato ubwo uribwira ko iyo baza kuba bahari bitari kuba bitanu keri tivugishe ukuri tureke gusebanya,gusa biriya ni ukwandagaza umutoza ntabwo ari esprie sportive nkeka ko utari ukwiriye kubivuga gutyo n’impamvu ubivuze bigaragara ko ubabajwe nuko yatwaye igikombe n’ibindi izabitwara maze ucecekere rimwe,tuza rero ntugasebanye kuko si umuco mwiza ukwiye kwikosora rwose ukagira imvugo y’ubunyangamugayo.

  • Muraho?Rayon Irakomeye gusa Izitondere uriya Mutoza wahoze IBUGESERA wagiye Muri Esperance kuko Mbona kumukuraho Amanota Bigoye.Azitegure cyane Amudutsindire kuko kabiri kirazira murugo Rwumugabo.Ndavuga CAMARADE.

Comments are closed.

en_USEnglish