Digiqole ad

Muhanga : Intego bari bihaye yo gutanga Mutuelle kugera kuri 80% mu minsi 39 yabananiye

Nyuma  y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  buhereye  abayobozi b’imirenge iminsi 39 ngo babe bagejeje  80%  by’abatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), iyi minsi irangiye bageze kuri 32% gusa, ngo imbogamizi yabaye imisanzu myinshi abaturage barimo kwakwa muri iki gihe.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abandi bayobozi bari bitabiriye inama yo kurebera hamwe aho bageze ku ntego bari bihaye yo kuba abaturage b'Akarere ka Muhanga batanze umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku kigereranyo cya 80%  mu minsi 39
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bayobozi bari bitabiriye inama yo kurebera hamwe aho bageze ku ntego bari bihaye yo kuba abaturage b’Akarere ka Muhanga batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigereranyo cya 80% mu minsi 39

Tariki ya 09 Nyakanga 2013, ni bwo hari habaye inama yafashe imyanzuro  ko bitarenze tariki ya 16 Kanama 80% by’abaturage bagomba kuba batanze ubwisungane mu kwivuza ariko icyo gihe abari bihaye  ntibabashije kukigeraho ahubwo bongereyeho 10.12% ku gipimo bariho icyo gihe.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaza ko iyi minsi  bari bahawe yari micye cyane ku buryo bitari bushoboke ko buzuza  iyi mibare mu gihe cy’ukwezi kumwe n’iminsi micye gusa.

Uwamaliya Beatrice Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, avuga ko  n’ubwo hari ibyakozwe  bahuye n’imbogamizi  mu gushyira mu bikorwa ibyo bari basabwe n’Akarere.

Uwamaliya Béatrice umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushishiro
Uwamaliya Béatrice umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro

Aganira  n’umuseke , Uwamaliya yatangaje  ko  gukusanya  umusanzu wa Mitiweli  byafatanywaga no gukusanya indi misanzu itangwa n’abaturage  bityo bikaba byaratumye umubare w’abatanze ubwisungane mu kwivuza  uba muto

Uwamaliya  yavuze ko  abaturage bafite indi misanzu basabwaga gutanga,  bityo kubona iyi misanzu yose  mu gihe kimwe bitorohera abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Mukagatana Fortunée yemera ko  habayemo imbogamizi  mu kugera kuri iyo ntego, nko kuba abaturage bamwe na bamwe baratangaga igice kuko ngo bari bazi ko bazavurwa  kugeza mu kwezi ku  kuboza.

Yagize ati “Abatanze igice ntibashyirwa muri raporo y’abatanze ubwisungane mu kwivuza  bityo bakaba bagabanya  imibare  twari twifuje kugeraho.”

Mukagatana  avuga kandi ko  bagiye gukomeza kwigisha abaturage kuko nta bundi buryo bakoresha ngo bongere  umubare w’abatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Mukagatana Fortunée,Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage
Mukagatana Fortunée,Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa basa n’abahuza n’uyu muyobozi  ngo bitewe n’uko hari amatangazo asaba ko abaturage bagomba kuvuzwa kugeza mu kwezi k’Ukuboza byatumye bamwe batanga igice barinangira.

Ubwo habaga inama yafataga iyi myanzuro, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yari yasabye  ko  abayobozi bakwirinda  gukoresha ingufu mu kwaka  uwo musanzu abaturage.

Ndetse icyo gihe ikizere cyari cyose kuko yari yatangarije Umuseke ko bafite ikizere ko ku bufatanye n’ubuyobozi  bazagera kuri  80% mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Nyuma  yo kubona ko  batabashije kugera kuri iyo ntego Mukagatana Fortunée yasabye ko habaho gukorana n’ ibyiciro  byihariye birimo abafatanyabikorwa, amakoperative abacuruzi n’abandi mu kuzamura  umubare w’abatanze ubwisungane mu kwivuza.

Avuga ko  bitarenze  tariki 30 Nzeri 2013 bagomba kuba bageze kuri 80% ndetse bakanaharenza.
Mu mihigo  Akarere kahize imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  uyu mwaka kari kahize  ko abazatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza  bagomba kuba bangana na 100%.

MUHIZI Elisée
Umuseke Rw/Muhanga

 

0 Comment

  • Niba ugomba kurya,kuriha amafaranga y’i shuli,mitiwele? wowe wahitamo iki wa muyobozi we? mujye mutubwiza ukuli.

  • EREGA NI UKO ABANTU BATUYOBORA UGIRA NGO NTA BWENGE BIGEZE…ICYO NI IKIMENYETSO CY’UBUKENE…TUJYE TUVUGA IBINTU MU MAZINA YABYO…HARI KUBONA ICYO UHA ABANA NGO BARAMUKE,,,ABAJYA KWIGA NTABWO IKARITA YA MITUELLE ARIYO BEREKANA…EREGA NO KURI BUTIKE NTABWO ARI INGWATE…TUJYE TWIRINDA GUHUBUKA MUGUFATA IBYEMEZO

  • Ahubwo uriya munyamabanga nshingwabikorwa w’uriya murenge yabivuze ukuri. Abaturage bafite imisanzu myinshi cyane basabwa pe!!! Ni nko gukama inka idateeka!!! wongereho ko ari n’igihe cy’itangira ry’amashuri. Nonese ubwo umuntu utari kubona mituelle azabona ayo atangirira umwana muri universite niba amufite?

  • Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mukagatana Fortunée ndetse n’Uwamaliya ibyo bavuze nubwo byenda kubera nkaho bihurira ariko biravuguruzanya kubera ko Uwamaliya we yivugira ko impamvu batageze ku ntego ya 80% byatewe nuko abaturage bari bafite indi misanzu basabwaga gutanga, bityo kubona imisanzu urebana na MUtuelle de santé bikaba bitari byoroshye mu gihe Mukagatana we avuga habayemo imbogamizi mu kugera kuri iyo ntego,bitewe nuko hagiye hatangwa igice kubera ko ibyo bari bazi bumvaga ko bazavurwa kugeza mu kwezi ku kuboza gusa.

    Izi mbogamizi zabangamiye izi ntego byaba byaratewe nuko abaturage batasobanuriwe neza mu gihe ayo mafaranga yatangwaga no mu gihe cya kubaha ako gatabo ka Mutuelle de santé.

    Uku niko bisobanuye nkurikije uburyo iyi nkuru yanditse. Niba ufite uburyo bundi ubyumva mpamagara

    0788500199

    Ntarugera Frabnçois

    Yagize ati “Abatanze igice ntibashyirwa muri raporo y’abatanze ubwisungane mu kwivuza bityo bakaba bagabanya imibare twari twifuje kugeraho.”

    Mukagatana avuga kandi ko bagiye gukomeza kwigisha abaturage kuko nta bundi buryo bakoresha ngo bongere umubare w’abatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza
    – See more at: http://www.umusekehost.com/muhanga-intego-bari-bihaye-yo-gutanga-mutuelle-kugera-kuri-80-mu-minsi-39-yabananiye/#sthash.TX6YML12.dpuf

  • Rwose aho bigeze, abayobozi bari bakwiye kubabarira abaturage. Iyi misanzu ya hato na hato izakenesha abantu. Yego abanyarwanda baritabira gutanga imisanzu yo kubaka igihugu cyabo, ariko na none ntacyo byaba bimaze gukenesha umuturage umumaraho utwe twose kandi nawe aba akeneye kwiteza imbere.

    Aho bigeze Leta yari ikwiye gushyiraho umwitangirizwa ku bayobozi bashaka gukama abaturage nk’uko bakama inka.

  • I Gitarama kuva no kubwa Habyara rwose baragoranye gahunda zidafututse barazirwanya.

Comments are closed.

en_USEnglish