Digiqole ad

Kamichi arasaba abakobwa babeshya ko ari amasugi kubihagarika

Bagabo Adolphe uzwi cyane nka Kamichi umwe mu bahanzi bakora injyana ya ‘afrobeat’ mu Rwanda, aratangaza ko arushye kumva abakobwa babeshya ko ari amasugi ko byaba bimaze kuba umuco.

Kamichi
Kamichi

Kamichi yagize ati “Iki gihe abakobwa benshi usanga intero yabo ari ukuvuga ko ari amasugi mu gihe waba urimo ushaka umubano wihariye kuri we.

Ariko nyamara ugasanga wowe yita umukunzi we akwiraririyeho atyo ariko akava aho yajya ku w’undi muhungu yiyumvamo akaba yatanga ibyo yita ‘Advance’”.

Mu ndirimbo nshya Kamichi aheruka gushyira hanze yise ‘Barandahiye’ humvikanamo amagambo benshi bamaze iminsi bavuga ko yaba yibasira abali, mu gitero cya mbere muri iyo ndirimbo agira ati “Gukina Filme nziza ntibisaba kujya hollywood.

Iwacu zirakinwa zikaryoha Fiancée wanjye amaze imyaka ibiri ankinira iyitwa ubusugi…”.

Kamichi ni umwe mu bahanzi bakunze kugira amagambo umuntu adapfa kwisobanurira mu ndirimbo bitewe n’uburyo ayandikamo.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • je l’aime, il est mature!

  • Kamichi ndagushyigikiye nta sugi ibaho cyereka ababuze ababarongore.

  • AZAZE MUHE AREBE KO NTARI ISUGI!!!

  • Mbanje kubiseguraho mwese bakunzi bacu, ariko ndagirango mbaze bakuru bacucga barumuna bacu (Abahungu) nti: Ese ko mushaka amasugi mwebwe muri imanzi? 2.Nkongera nti Ese sitwe tubatesha ubwo busugi bwabo? mwibaza ko batabuvukanye se?
    NB: Ibyo bimeze nko kurira ki isahane nyuma ukirengagiza kuyikorera isuku ugashaka kongera kuyiriraho ukayisubirana inyuma ngo ninde wakuririyeho ko mbona wanduye?
    Mubareke bashiki bacu dukunda byose nitwe biturukaho, utamusabye yaguha se?

    Nagirango mbaze Abavuga ibyo nti:Ese mwe numutima nama wanyu mumaze kwangiza bangahe?(Kwambura ubusugi bangahe.

    Nkabaza na Kamichi nti: My Friend wowe uri Imanzi imbere y’Imana? wenda imbere y’abantu byashoboka kuko ntawuragufata ariko se imbere y’Imana bimeze bite?
    Ntimunsubize musubize imitima yanyu mwigaya cga mwishima.

    NB: Ndabinginze ngo mureke igitekerezo cyanjye gice kurubuga pe ntimukinige kuko ntawe ntutse cga nubahutse.

    Murakoze cyane

  • Mbanje kubiseguraho mwese bakunzi bacu, ariko ndagirango mbaze bakuru bacucga barumuna bacu (Abahungu) nti: Ese ko mushaka amasugi mwebwe muri imanzi? 2.Nkongera nti Ese sitwe tubatesha ubwo busugi bwabo? mwibaza ko batabuvukanye se?

    NB:Ibyo bimeze nko kurira ki isahane nyuma ukirengagiza kuyikorera isuku ugashaka kongera kuyiriraho ukayisubirana inyuma ngo ninde wakuririyeho ko mbona wanduye?.
    Mubareke bashiki bacu dukunda byose nitwe biturukaho, utamusabye yaguha se?

    Nagirango mbaze Abavuga ibyo nti:Ese mwe numutima nama wanyu mumaze kwangiza bangahe?(Kwambura ubusugi bangahe.

    Nkabaza na Kamichi nti: My Friend wowe uri Imanzi imbere y’Imana? wenda imbere y’abantu byashoboka kuko ntawuragufata ariko se imbere y’Imana bimeze bite?
    Ntimunsubize musubize imitima yanyu mwigaya cga mwishima.

    NB: Ndabinginze ngo mureke igitekerezo cyanjye gice kurubuga pe ntimukinige kuko ntawe ntutse cga nubahutse.
    Murakoze cyane

    • Ariko abakobwa nabo bakwiye kumva ibi bagahina utuguru twabo kuko byose bibagarukaho kandi nabi. Nimwimenye bakobwa b’i Rwanda. Murakoze.

  • Asyiii. uyu nawe ngo ni Kamichi atangiye kuntera iseseme. Iyo avuze abakobwa se azi bangahe? Ntagafate abo mu rwego rwe ngo avuge abakobwa bose. Kamichi ajye avuga abo basangira, bagendana….

  • Kamichi step ahead kuko wigisha society yacu ubinyujije mu ndirimbo.IMANA ikomeze ikuyobore.

  • niba ari sugi iwabo baba baroga ese Kamishi atavuga Imanzi za basore ra

  • ngewe nsanze. urisugi twaserera. mbambaroga

  • kamichi wabuze ikindi wacuranga koko ubwo wowe uri manzi kweli abaririmbi bikigihe bacuranga ubusa aho nta msg yubaka utanze pe!!!!uraswbeje

Comments are closed.

en_USEnglish