Digiqole ad

DRC-Tjostolv Moland yishe umushoferi we, na we yapfiriye muri gereza

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Norvege, Tjostolv Moland yagiye muri gereza yo muri Congo Kinshasa nyuma y’aho we na mugenzi we Joshua French bakatiwe igihano cy’urupfu aho urukiko rwabahamije icyaha cyo kwica uwari umushoferi wabo Abedi Kasongo, Umunyekongo wo muri Kisangani.

Tjostolv Moland (ibumoso) na Joshua French (iburyo) imbere y'ubutabera
Tjostolv Moland (ibumoso) na Joshua French (iburyo) imbere y’ubutabera

Espen Barth Eide, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Norvege yatangaje ko Moland yabonetse ku cyumweru mu gitondo yapfiriye mu kumba yari afungiyemo.

Moland n’undi mugabo ufite ubwengihugu bwa Norvege n’Ubwongereza bakatiwe igihano cy’urupfu mu 2009 bazira kwica uwari umushoferi wabo.

Aba bagabo bombi bari barabaye abasirikare, aho bimenyekaniye bashinja n’icyaha cy’ubutasi n’ubucamanza bwo muri Congo Kinshasa.

Tjostolv Moland (ibumoso) na Joshua French (iburyo) bagifatwa
Tjostolv Moland (ibumoso) na Joshua French (iburyo) bagifatwa

Eide, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Norvege ati “Twamenyeshejwe mu gitondo ko Tjostolv Moland yapfuye. Basanze yapfiriye aho yari afungiye i Kinshasa muri iki gitondo.”

Umwunganizi mu by’amategeko wa Moland avuga ko iby’urupfu rwe bidasobanutse.

Hans Marius Graasvold yatangarije BBC ati “Ubuzima barimo bwarahindutse nyuma yo kwimurwa bakajyanwa Kinshasa [bavanywe Kisangani], umwaka urashize, ariko nyine ni muri gereza, bakatiwe urupfu ntibameze neza mu bitekerezo no ku mubiri.”

French na Moland barezwe kwica uwari umushoferi wabo Abedi Kasongo, no gushaka kwica umuntu wababonye bamwica.

Mu kwiregura bavuze ko baguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro bakarasa umushoferi.

Nyuma yoguhamwa n’icyaha aba bagabo bombi bandikiye Perezida Joseph Kabila basaba imbabazi, ko igihano cyabo cyagabanwa kiba igifungo cya burundu kandi bakajya kugikorera muri Norvege.

Moland w’imyaka 32 yakoreye igisirikare cya Norvege kugeza mu 2007, we na French bakaba baraje muri Afurika nk’abasirikare b’abacanshuro.

French w’imyaka 31 we yabaye umusirikare w’Ubwongereza, na mugenzi we Moland bashakaga gushinga icompanyi ishinzwe kurinda umutekano muri Congo Kinshasa.

Source BBC

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ngaho!ubwicanyi bwa bazungu weeee! ubu se bunguste iki?ibyo baje gukora byahinduste ubwicanyi ariko abazungu tuzabagire gute?

  • Ababazungu ntibabeshya buriya Niko byagenze barababeshyera kwica umushoferi ntacyo byari kubamarira kandi abazungu ntibazi kubeshya byo nibyago bigiriye . Imana imwakire .

    • Yewe ntawagushinze kubabera avocat, mwemera abazungu mukabagira nkimana zanyu, mwagiye mumenya ko ari abantu nkamwe, mukihesha agaciro.
      Uti:”Abazungu ntibabeshya”. Ubwo ushatse kuvuga ko ababeshya ari mwebwe abirabura?????

    • Ubwo bwose nubujiji buba bukurenze.. Ntamunt’atar’ injinji ya generaliaza ng’abazungu ntibabeshya kuk’aba batasi babiri ntibahagarariy’abazungu bose.Nibaryozw’amaraso bamenye umuntu ninkundi.

  • Ibindi bihugu bizi guhana!ubundi umuntu wishe inzirakarengane aba akwiye nawe gupfa!

  • Ababazungu bari baje mukiruhuko ntabwo bari bazanywe no kwica umushoferi .

  • bazi ubutabera icyo aricyo aho gufungura interahamwe zamaze abantu

Comments are closed.

en_USEnglish