Nyuma y’amakuru Polisi yemeza ko ari ibihuha akomeje gukwirakwira avuga ko hari nimero witaba ugahita upfa, Polisi y’u Rwanda irabinyomoza ndetse igasaba abaturage gukomeza imirimo yabo nta mpungenge. Mu minsi micye ishize hari ubutumwa bwasakaye ndetse bukomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane “Whats up” bubuza abantu kwitaba ngo inomero izabahamagara itangirwa na “+229” (ubusanzwe […]Irambuye
Ikipe y’igihugu ya Basket yageze muri Cote d’Ivoire amahoro, iyi kipe yagize akabazo ko kubura ikibuga bakoreraho imyitozo ariko ubu yatangiye imyitozo, ikipe imeze neza kandi bacumbitse ahantu heza nkuko babitangaza. Umutoza Moise Mutokambari yatangaje ko we atewe impungenge gusa n’ikipe ya Tunisia mu matsinda. Imikino igomba gutangira kuri uyu wa kabiri ariko u Rwanda […]Irambuye
Tuyisenge Innocente ni umwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwatinyutse kujya gukora ku modoka taxi (convoyeure) i Kigali. Bimubeshejeho mu gihe cy’umwaka n’igice abimazemo, arota kuzatunga imodoka ye bwite. Tuyisenge atuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yarezwe na nyina umubyara mu bwana bwe, akaba yarabonye se afite imyaka 18. Ubuzima bugoranye yakuriyemo bwatumye ajya […]Irambuye
Alex Muyoboke umwe wahoze ari umujyanama “Manager” wa ‘Urban Boys’ yatangaje icyo yumva gishobora kuba cyaratumye iri tsinda rimuhagarika kuribera umujyanama. Avuga ko byaturutse ku ndonke zari zitangiye kuza abagize iri tsinda bagashaka kumuheeza cyane ko amasezerano ye yari yarangiye. Muyoboke yabwiye radio Isango star ati “Ndibuka ko ku itariki ya 10 Gicurasi 2013 aribwo […]Irambuye
Igihembwe cya gatatu bamaze kugitangira. Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] Photo/P Muzogeye UM– USEKE.RWIrambuye
Imiryango 2 000 ituye mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, barasaba kwishyurwa imitungo yabo yabaruwe imyaka ikaba ishize batishyurwa, bamwe mu baturage bakavuga ko ntacyo bemerewe gukura mu butaka bwabo kandi igihe cy’ihinga kiregereje. Mu nkuru ya Newtimes, bamwe mu baturage batangarije iki kinyamakuru ko leta ikwiye gukora ibishoboka byose ikabishyura […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye beretswe abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko ngo bajyanaga Abanyarwandakazi muri Uganda. Aberetswe itangazamakuru rero ni uwitwa David Bihakanira ukomoka mu gihugu cya Uganda umaze iminsi afashwe akaba asanzwe akora akazi ko […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama rishyira ku cyumweru umuhanzikazi Knowless yashimishije cyane abakunzi ba muzika abaririmbira anababyinira bari kuri Club Rouge kuri Jinja Road i Kampala. Butera Jeanne d’Arc yari yaherekejwe na ‘manager’ we Clement nkuko bitangazwa na redpepper yo muri Uganda. Knowless ngo yataramiye abari muri urwo rubyiniro kugeza ahagana saa […]Irambuye
Mu nama yahuje abagize inzego z’umutekano zirimo Polisi, ingabo, abayobozi b’uturere n’ababungirije, abanyamabanga nshingwabikorwa bose bo mu mirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, abahagarariye inzego z’urubyiruko n’iz’abagore n’abandi bakuriye inzego zinyuranye mu turere na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu mpera z’iki cyumweru, Komisiyo yabasabye gufatanya bagafata ingamba zihamye kugira ngo amatora y’abadepite […]Irambuye
Ruhurura imanuka ituruka ruguru mu Gitega na Muhima ikagera Nyabugogo muri iyi minsi irimo umwanda uteye inkeke cyane abayituriye kuko ubuzima bwabo bushobora kujya mu byago kubera uwo mwanda. Uyu mwanda abaturiye iyi ruhurura bavuga ko ari uturuka muri Gereza ya Kigali (1930), ariko kandi bikagaragara ko umwinshi nabwo ari usukwa muri ruhura n’abantu bakorera […]Irambuye