Kuri uyu wa 17 Nyakanga, imirwano yubuye ahagana mu masaa saba z’amanywa hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba M23, kugeza kuri uyu mugoroba imirwano yari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu majyaruguru y’Akarere ka Rubavu, amasasu menshi yaguye mu Rwanda nkuko byemezwa n’abaturage. Maisha Patrick umunyamakuru w’Umuseke ubu uri mu murenge wa […]Irambuye
Nairobi – Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga, guverinoma yabaye ihagaritse amashuri yose abanza ya leta nyuma y’imyigaragambyo y’abarimu ubu imaze ibyumweru bine nkuko inkuru dukesha capitalfm ibitangaza. Umunyamabanga w’uburezi muri iki gihugu bwana Jacob Kaimenyi yatangaje ko amashuri abanza yose ategetswe kuba ahagaritse imirimo yayo kugeza ubwo ikibazo kiri hagati y’ubuyobozi n’abarimu kizakemukira. Kaimenyi […]Irambuye
Bisabwe n’akanama gashinzwe kwiga ibibazo by’impunzi mu gihugu cya Uganda, abanyeshuri 16 b’Abanyarwanda bahawe ubuhungiro na Leta ya Uganda nkuko byemejwe kuri uyu wa 17 Nyakanga. Aba banyeshuri bavuga ko bahunze u Rwanda ngo kuko bahatiwe kujya mu nyeshyamba za M23, ibi ariko Leta y’u Rwanda yabyamaganiye kure ivuga ko aba bana bari bafite ikibazo basangiye […]Irambuye
Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yagaragarizaga inteko ishingamategeko y’u Rwanda gahunda, imigabo n’imigambi bya guverinoma mu kurwanya ubukene, yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa munani kuzasiga ibyiciro by’ubudehe byavuguruwe kugira ngo bijyane n’igihe, gusa ngo nta kidasanzwe bizazana uretse ko abaturage bakwiye gushyira imbara mu gukora no kwihesha agaciro. Nyuma yo kuvuga ko […]Irambuye
Mu irimbi rishaje rya Kimironko hazwi cyane ku izina ry’Iwabo wa Twese haravugwa ubujura ku mva zubakishije ibikoresho by’igiciro. Abaturiye iri rimbi bemeza ko hari abajura koko barybasira ariko ko ntawe barafata ngo bamushyikirize inzego z’umutekano. Umwe mubabajwe n’ubu bujura ni Mme Mujawayezu, yabwiye Umuseke ko yasanze imva y’umwe mu be barayivanyeho umusaraba n’ifoto. Ati […]Irambuye
Inkongi y’umuriro yibasiye igikoni cya Cantine&Restaurant iri muri Gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya “1930” kuri uyu wa 17 Nyakanga ahagana saa sita z’amanywa. Igikoni cya Cantine iri muri iyi Gereza hafi y’umuryango munini uyisohokamo nicyo cyafashwe mbere n’iyi nkongi yahise icogozwa n’abagororwa. Kugeza ubu amakuru aravuga ko uyu muriro waturutse mu gikoni […]Irambuye
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Knowless yajyanywe kwa muganga kuri uyu wa 17 Nyakanga ahazwi cyane nko kwa Kanimba kubera ikibazo cyo kubura umwuka ndetse rimwe na rimwe ntasohore neza ijwi. Nk’uko umwe mu bajyanye Knowless ndetse banabana mu rugo yabitangarije UM– USEKE, yagize ati “Byahereye ku mugoroba wo ku itariki ya 16 […]Irambuye
Alpha Rwirangira umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi witwa Campbellsville muri Leta ya Kentucky, aho yagiye kwiga amasomo ajyanye n’ubushabitsi mu muzika (Music business and Management) aratangaza ko abona hari impinduka ziri kugenda zigaragara muri muzika nyarwanda. Mu kiganiro na UM– USEKE, Alpha yagize byinshi atangaza kuri muzika nyarwanda aho abona igeze nk’umuhanzi utakibarizwa […]Irambuye
Tekereza mu myaka ibihumbi ishize. Utuye mu mujyi witwa Ur(Uru), wari uherereye muri Sumeri muri Babiloni ya Kera.Ugiye kubona ubona ubonye abantu baherekeje umurambo w’igikomerezwa. Witegereje ubonye bawujyanye ahantu hatatse neza cyane. Uzibaza iki? Hari ibintu byinshi ushobora kwibaza .Gusa ubundi ku muntu wiga Amateka ni ikintu gikomeye cyane cyerekana ukuntu abantu babaho ndetse n’ukuntu […]Irambuye
Amakuru yatangajwe n’ umuyobozi muri leta ya Bihar, aravuga ko nyuma y’urupfu rw’abana bigaga mu ishuri ribanza 20 bafite y’imyaka hagati ya 8-11 abandi 27 n’umukozi watekeraga ishuri barwariye bikomeye kwa muganga, mu bitaro biri Patna ku murwa mukuru. Abana batangiye kumererwa nabi nyuma yo kurya ibiryo byatekewe ku ishuri ejo kuwa kabiri mu gace […]Irambuye