Uwigeze kuyobora igihugu cya Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki yavuze ko yizeye cyane ko umukambwe Nelson Mandela umaze ibyumweru hafi bitandatu mu bitaro byo mu mujyi wa Pretoria agiye gutaha vuba agasubira mu rugo iwe. Umukambwe Mandela amaze iminsi arembeye mu bitaro byo ku murwa mukuru w’igihugu cye, aho akomeje kuvurwa indwara yafashe ibihaha bye. Ibi bisa n’igitangaza […]Irambuye
Burya abanyarwanda baravuga ngo “Nta Mana y’ibyiruka” ndetse ngo “Nta n’umukiro wa vuba”, umwongerezakazi Carie Rodgers w’imyaka 26 yatsindiye million 2 z’amayero muri Lotto afite imyaka 16 gusa ariko nyuma y’imyaka 10 ubu ngo nta kintu asigaranye. Carie Rodgers abitangariza Daily Mail yagize ati” ahanini amafaranga yanjye yashiriye muri byeri, ibiyobyabwenge no kwita k’umubiri wanjye(Chirulgie […]Irambuye
Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ntabwo bwumvise ubusabe bwaVice Perezida wa Kenya William Ruto na Joshua Sangin basabaga kuziregurira muri Kenya cyangwa muri Tanzania ku byaha baregwa. SS2eastafrica ivuga ko abacamanza b’uru rukiko barafashe icyemezo cy’uko William Samoei Ruto ndetse na Joshua Arap Sang wari umunyamakuru bazaburanira ku cyicaro gikuru cy’uru rukiko i […]Irambuye
Mu kiganiro giteganywa n’itegeko nshinga, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yahaye Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje gahunda nyinshi guverinoma ifite zo kurandura ubukene mu banyarwanda ku buryo nibura ngo mu cyerekezo 2020, Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bazagera kuri 20%, kandi icyo gihe nta munyarwanda ukwiye kuzaba akiri umukene bikabije. Minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi yavuze […]Irambuye
Mu ibaruwa ndende yanditswe kuwa 09 Nyakanga n’intumwa y’u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York, Eugene Richard Gasana yandikiye HE Rosemary DiCarlo perezida w’akanama k’umutekano ka UN, agaragaza ko Leta y’u Rwanda yatahuye iby’ubufatanye bw’ingabo zoherejwe muri Congo n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR. Muri iyi baruwa yageze mu itangazakuru kuri uyu wa […]Irambuye
Eric Nshimiyimana Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yemeje ko afite icyizere kinshi ko Amavubi azitwara neza mu mukino wo kwishyura ikipe ya Ethiopia iherutse kubatsindira i Addis Ababa igitego kimwe ku busa mu majonjora yo kujya mu mikino ya CHAN. Amavubi yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryakeye, arasabwa igitego kirenze kimwe akirinda gukorwa nk’ibyo Algeria […]Irambuye
Uretse gukura mu gihagararo umwana agomba no kuba akuze mu bwenge ,ubwonko bwe butekereza neza. Kimwe mu bintu bituma ubwenge bwe bukora neza hakubiyemo n’imirire ye. Ariko sibyo gusa. Hari n’ibindi. Ubushakashatsi (JAMA Journal of Medicice ,2010) bwagaragaje ko umuntu atangira kwiga akiri mu nda ya Nyina. Ibi abahanga babivuze bamaze kureba ukuntu uturemangingo fatizo […]Irambuye
Kuba abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star usanga bose bagaragaza ubushobozi, umunyamakuru wa Radiyo Isango Star Claude, by’umwihariko mu kiganiro cy’imyidagaduro cya “Sunday Night” Kabengera asanga hari abahanzi bashobora kuzatungurana. Iyo ugiye mu bice bitandukanye by’u Rwana usanga abakunzi ba Muzika hari abahanzi baba barimo kuvugwa cyane ko aribo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. […]Irambuye
Muyoboke Alexis umenyerewe cyane gufasha abahanzi gutera imbere ababera umujyanama ‘Manager’, nyuma y’aho hari hamaze iminsi havugwa ko yaba ariwe ugiye gufata umuhanzikazi Allioni yaje gutangaza ko yamufasha nk’uko afasha abandi ariko bitiswe ko ari umujyanama we. Nk’uko yabitangaje muri Sunday Night yagize ati “Njye ntabwo ndi umujyanama wa Allioni, kuko namufasha nkuko nafasha undi […]Irambuye
Abahagarariye inzobere mu buvuzi baturutse hirya no hino ku isi bahuriye i Kigali mu rwego rwo gukumira indwara zitandura nka kanseri n’umutima. Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ifatanyije n’abafatanyabikorwa mu buzima hagamijwe gushaka ingamba nyazo zo ku rwanya indwara zitandura mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Afungura inama ku mugaragaro, Minisitiri w’ubuzima, Dr. […]Irambuye