Digiqole ad

Imva n’amatongo hari ikintu byigisha abiga Amateka

Tekereza mu myaka ibihumbi ishize. Utuye mu mujyi witwa Ur(Uru), wari uherereye muri Sumeri muri Babiloni ya Kera.Ugiye kubona ubona ubonye abantu baherekeje umurambo w’igikomerezwa. Witegereje ubonye bawujyanye ahantu hatatse neza cyane. Uzibaza iki?

Aho muntu yashyingurwaga habaga havuze byinshi
Aho muntu yashyingurwaga habaga havuze byinshi

Hari ibintu byinshi ushobora kwibaza .Gusa ubundi ku muntu wiga Amateka ni ikintu gikomeye cyane cyerekana ukuntu abantu babaho ndetse n’ukuntu babona urupfu muri rusange.

Mu mwaka wi 1974, abaturage bo mu Bushinwa mu Karere ka Xi’an barimo bacukura umugezi. Aho kugirango babone amazi babonye ibikoresho bikozwe mw’ibumba n’ibindi bimeze nk’amacumu bikozwe mu byuma.

Ntibamenye ko bavumbuye ibintu byerekana uko ingabo z’Umwami w’Abami w’Ubushinwa witwaga Ch’in Shih Huang Ti zambaraga ndetse n’intwaro zakoreshaga ahagana muwi 221 mbere ya Yesu.

UNESCO (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Bumenyi, Ubushakashatsi n’Umuco) ryashyize aho hantu havumbuwe ibyo tuvuze haruguru ku rutonde  rw’Ahantu Ndangamurage h’Isi (Site du Patrimoine Mondial ).

Iyo urebye ukuntu abantu bitwaga VIKINGS bashyinguraga ababo ubona ko kuri bo umuntu atapfaga.

Igitabo cyitwa A History of Vikings kigira kiti:’Umugabo cyangwa umugore wapfaga bamuhaga ibizatuma abaho neza kandi yishimwe nk’uko yari ameze mbere atarapfa”.

Ikindi kandi umutware wapfaga yagombaga kugira abagaragu bamuherekeza  aho yimukiye kugira ngo bazakomeze imirimo yabo yo kumwitaho nk’umutware. Kuri bo ntabwo yabaga apfuye,yabaga yimutse bityo nabandi bakicwa ngo atijyana.

Abanyamisiri nabo niko babigenzaga. Abanyamisiri ya kera ntibashyinguraga Umwami w’Abami wabo (Pharaon) mu gitaka.

Ahubwo bamusigaga imiti kugira ngo atabora bityo akomeze  kubaho  iteka hanyuma bakamushyingura mu ngoro y’akataraboneka .Benshi tuzi imitemeri (Pyramids ) zo mu Misiri. Si indi mirimbo ni imva z’Abami nka Khépren,Khèops na Mikherinos .

Ndetse n’Abagore babo bemeraga gupfana nabo kugirango umwami atazabaho wenyine kandi yari afite abagore.

Ntabyo ibitabo gusa aribyo byigisha amateka. Ashobora kwigwa hifashishijwe ibintu byinshi cyane harimo no kwiga ibintu byataburuwe mu marimbi cyane cyane ariko y’abantu bari bakomeye mu gihe runaka.

Nta kintu gishimisha Umunyamateka nko kubona inyandiko ya kera ivuga ku buzima cyangwa ku rupfu rw’uwo muntu washyinguwe muri iyo mva.

Ubu buryo nibwo abize Amateka bazi nka Archeological Sources (Kumenya Amateka ubanje kwiga ibintu byataburuwe mu matongo cyangwa mu mva).

Dushingiye kubyo tumaze kubona twafata umwanzuro ko abantu aho bava bakagera batifuza ko ubuzima bwabo burangira.

Abizera Kristo bavuga ko iyo bapfyuye bajya mw’ijuru. Abatamwizera bakajya ikuzimu.

Abahindu (ari naryo dini ririmo abantu benshi kw’Isi) bavuga ko ubuzima bumeze nk’inzoka yiruma umurizo. Ntubujya bushira ahubwo  buhora buhinduka (Metempsychosis).

Ibi rero bifasha Abanyamateka kumenya imitekerereze n’imyizerere y’abantu ba kera.

Ibi bituma babigereranya n’ibyo babona muri iki gihe amadini  akora cyangwa se imigenzo y’abatuye umuryango w’abantu runaka ,bityo bakaba batanga inama cyngwa  bakavuga uko ibintu bishobora kuzagenda mu gihe kiri imbere.

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • Abizera Kristo bavuga ko iyo bapfyuye bajya mw’ijuru. Abatamwizera bakajya ikuzimu.Oya,iyo umuntu ibye biba birangiye asubira mu mukungugu aho yavuye agategereza umunsi w’umuzuko,yaba ari umukiranutsi cyangwa umupagani.Nyuma yo gupfa ibya muntu ni murabeho.Umubwiriza Salomo ubwo yandika dore uko yavuze:”Abazima bazi ko bazapfa,ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye,kuko batacyibukwa.Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo,byose biba bishize,kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru,kugeza ibihe byose”Umubwiriza9:5-6.

  • Are you sure?ubwo buhanuzi mbuciye amazi.Naho se Paul we ntiyavuze ko twabaho,twapfa turi aba Nyagasani.Yesu we yasezeranije ijuru igisambo akibwira ko hasigaye iminota mike bakimukira mu ijuru

    St Etienne nawe bamwica yabonye amarembo y’ijuru akinguye.So,mujye musoma mbere yo KWIGISHA

    • Nyamara ibyo Claver avuze njye ndumva ari byo kuko umuntu ahise ajya mw’ijuru byaba bivuze ko nta muzuko uzabaho kuko uwo muntu nyine yaba yararangije guhembwa(kujya mu ijuru cg ikuzimu) yazuka aje kugira ate. Naho uzarebe ibisobanoro hasi muri bibiriya aho yesu yasezeranyije igisambo havuga ko byari mu nzagihe ntabwo byari ako kanya.

  • iyo umuntu apfuye aba apfuye kuzuka ntabyo muzabona. mwizere ntawe mbujije muzazuka kureb amafaranga mwasize nimitungo kombon aribyo mukunda kurunshibindi ahaha,

  • njye nkumusilamu nemera ko burigifite roho cyoc kizabona kurupfu.nyuma hakazabaho kuzuka kubantu.kumunsi w’urubanza.

Comments are closed.

en_USEnglish