Digiqole ad

India: Abana 20 bapfuye bazira ibiryo bihumanye

Amakuru yatangajwe n’ umuyobozi muri leta ya Bihar, aravuga ko nyuma y’urupfu rw’abana bigaga mu ishuri ribanza 20 bafite y’imyaka hagati ya 8-11 abandi 27 n’umukozi watekeraga ishuri barwariye bikomeye kwa muganga, mu bitaro  biri Patna ku murwa mukuru.

Abana bakennye bagaburirwa  saa 12h00 ku ishuri
Abana basaga miliyoni 120 mu Ubuhinde bafata ifunguro saa 12h00 ku ishuri

Abana batangiye kumererwa nabi nyuma yo kurya ibiryo byatekewe ku ishuri ejo kuwa kabiri mu gace ka Masrakh, kari mu majyaruguru y’umujyi wa Patna.

Abana bahise bajyanwa kwa muganga hafi aho ariko nyuma baza kujyanwa mu bitaro bya leta nk’uko Abhijit Sinha umuyobozi wa leta ya Bihar yabitangaje.

Ibyo biryo byari byatekewe mu gikoni cy’ishuri ariko ubuyobozi buza guhagarika kubigaburira abanyeshuri nyuma y’aho benshi mu bariye mbere bari batangiye kuruka.

Minisitiri w’uburezi muri leta ya Bihar, P.K. Sahi yavuze ko ibizamini byakorewe ibyo biryo bishe abana byagaragaje ko harimo imiti yica udukoko iterwa mu mirima y’umuceri n’ingano.

Ibyo biryo ngo bikaba bitarabanje kozwa mbere y’uko bigemurwa ku ishuri.

Mu gihe mu gihugu cy’Ubuhindi hari ikibazo cy’imirire mibi mu bana b’abakene, ibigo byinshi byareta byari byiyemeje kujya bitanga igaburo rya saa sita ku banyeshuri.

Minisitiri muri Leta ngari y’Ubuhindi ushinzwe leta ya Bihar, Nitish Kumar yategetse ko habaho amaperereza yimbitse.

Abayobozi bahagaritse uwari ushinzwe kugenzura ibiribwa ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri akaba ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’uburangare no kutita ku bintu.

The Wall Street Journal

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish