Digiqole ad

Guverinoma yategetse ko amashuri abanza ya leta aba afunzwe

Nairobi – Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga, guverinoma yabaye ihagaritse amashuri yose abanza ya leta nyuma y’imyigaragambyo y’abarimu ubu imaze ibyumweru bine nkuko inkuru dukesha capitalfm ibitangaza.

Abana babaye bahagritse amasomo kubera imyigaragambyo yaba mwalimu
Abana babaye bahagritse amasomo kubera imyigaragambyo yaba mwalimu

Umunyamabanga w’uburezi muri iki gihugu bwana Jacob Kaimenyi yatangaje ko amashuri abanza yose ategetswe kuba ahagaritse imirimo yayo kugeza ubwo ikibazo kiri hagati y’ubuyobozi n’abarimu kizakemukira.

Kaimenyi yemeje ko abanyeshuri bo mu mashuli yisumbuye bo bakeneye gukomeza amasomo yabo mu gihe hakiri kwigwa ku kibazo cy’umuryango uhurije hamwe abarimu bo mu mashuli abanza ba Kenya KUPPET.

Kaimenyi yavuze ko guverinoma ya Kenya yashimishijwe no kumvikana n’uyu muryango uhurije hamwe abarimu bo mu mashuli abanza ko amasomo yo mu mashuli yisumbuye yo atabangamirwa n’iki kibazo.

Nubwo guverinoma yafashe iya mbere kugira ngo ikurukirane ikibazo, ntibyabujije ko bamwe mu bayobozi bakuru muri komisiyo ikurikirana imikorere y’abarimu baba bacumbikiwe mu maboko y’ubushinjacyaha.

Aba barimu bakuru bashinjwa kuba barakoze ubukangurambaga muri iki kibazo.

Matin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • NARI NGIZENGO NI BA GATWETO BACU WA
    UHMMMMM
    BO BEREMERE BAKIZIRIKA
    BAKINYWERA URWARIMU NUKO NARWO BARUCA

Comments are closed.

en_USEnglish