Digiqole ad

Ivugururwa ry'ibyiciro by'ubudehe nta kinini bizakemura-Dr. Habumuremyi

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yagaragarizaga inteko ishingamategeko y’u Rwanda gahunda, imigabo n’imigambi bya guverinoma mu kurwanya ubukene, yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa munani kuzasiga ibyiciro by’ubudehe byavuguruwe kugira ngo bijyane n’igihe, gusa ngo nta kidasanzwe bizazana uretse ko abaturage bakwiye gushyira imbara mu gukora no kwihesha agaciro.

Minisitiri w'intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Nyuma yo kuvuga ko hari gahunda yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, abadepite benshi bafashe ijambo bagiye bagaruka ku ngaruka n’impungenge abaturage bafite ku byiciro by’ubudehe n’ukuntu abaturage bakomeje kubyinubira.

Ingaruka zirimo kuba umuntu ashobora kuba abarizwa mu kiciro ariko bitavuze ko yishoboye bihagije kuburyo Leta ya mureka.

Aha batanga urugero rw’uko abantu bari mucyiciro cya gatatu bitaborohere kwishyurira umwana icya kabiri cy’amafaranga yishyurwa kuri kaminuza ngo anamutunge kabone n’ubwo yaba ashoboye kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Mu gusubiza ibibazo bitandukanye abadepite bagiye babaza kuru iyi ngingo, Minisitiri w’intebe yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bitariho ari uguha umurindi abantu baguma mu bukene.

Agira ati “Ibyiciro birimo birasubirwamo, ntabwo bizarenza ukwezi kwa munani ibyiciro by’ubudehe bitarasubirwamo, bitaranozwa hakurikijwe ibyifuzo byatanzwe n’abaturage, kugira ngo binozwe bijyanye n’ikigamije.”

Dr. Habumuremyi akomeza avuga ko mu isubirwamo ry’ibi byiciro hakenewe ubufatanye hagati y’inzego zose kugira ngo ibyiciro koko bihuzwe n’ibyifuzo by’abaturage.

Iri vugurura ngo ntirizakemura ikibazo cya Mutuelle cyangwa buruse z’abanyeshuri biga kaminuza:

Dr. Habumuremyi yavuze ko abantu bakwiye kumva ko ibyiciro bitashyiriweho, buruse cyangwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), ahubwo Leta yabishyizeho kugira ngo imenye ibyiciro by’abantu bakeneye gufashwa.

Kandi ngo abatekereza ko kuba bigiye kuvugururwa bizakemura ikibazo cya Mutuelle na Buruse ngo baribeshya.

Ahubwo ngo ibibazo nk’ibi bikwiye kwibutsa ababyeyi n’umuryango muri rusange gufatainshingano no guteganyiriza abana kuva bakibabyara nk’uko Leta nayo ifata inshingano yo gushyiriraho abaturage ibikorwa remezo bakeneye nk’amashuri, imihanda n’ibindi.

Dr. Habumuremyi yavuze ko abantu bakwiye kujya bibuka ko Buruse atari ubuntu ahubwo ari inguzanyo kandi Leta idashobora kuguriza abantu bose bakeneye kwiga kaminuza.

Indi nzira guverinomango irimo gusuzuma mu rwego rwo gukemura iki kibazo ngo ni ukumvikana n’ibigo by’imari icirirtse bikajya biha inguzanyo abari mu kiciro cya gagatu n’icya kane badashoboye kwiyishyurira kimwe cya kabiri.

Agira ati “Bitarenze ukwezi kwa munani Abanyarwanda bazamenya ibyiciro bishya by’ubudehe bakwiye kubarizwamo kandi Guverinoma nayo ishishikajwe n’uko abana bayo biga ibyiciro by’amashuri byose.”

Minisitiri w’intebe kandi ngo asanga abantu bakwiye gutekereza ku buryo bwo gukora bakigira.

Bakanahindura imyumvire kuko ngo hari n’umuturage utangiye gutera imbere ariko yabona hajemo inyungu(Buruse na Mutuelle) agahita atangira kwifuza gusubira mu byiciro adakwiriye.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • haha ha ha !!!!!!ngo hari uwifuza gusubira mu bukene??urugero ni nde?

  • Ahaa!Muzihangane ibyiciro by’ubudehe bitangukane n’imihigo.Basanze mayor afite abakene benshi ni danger

  • ibyiciro bakwiriye kubisubiramo kuko jyewe mbona ko inzego zo hasi zagiye zibikora uko central government itabishakaga nkuko KAGAME yabisobanuye neza munama yamuhuje nitore zo kumukondo

  • Ndifuza ko ibyo byiciro byasubirwamo cyane mu bushishozi mukareba icyakorwa mu cyiciro cya 3 ni cya kane kuko batashobora kwirihira icya kabiri rwose kereka niba mushaka kugwiza za mayibobo.

Comments are closed.

en_USEnglish