FARDC v M23: Imirwano yubuye, amasasu menshi ari kugwa mu Rwanda
Kuri uyu wa 17 Nyakanga, imirwano yubuye ahagana mu masaa saba z’amanywa hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba M23, kugeza kuri uyu mugoroba imirwano yari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu majyaruguru y’Akarere ka Rubavu, amasasu menshi yaguye mu Rwanda nkuko byemezwa n’abaturage.
Maisha Patrick umunyamakuru w’Umuseke ubu uri mu murenge wa Cyanzarwe aravuga ko kuri uyu mugoroba amasasu menshi cyane ari kumvikana bugufi cyane bw’umupaka w’u Rwanda na Congo mu duce tw’amajyaruguru ya Rubavu. Ku mugoroba ayo masasu yatangiye kugwa ku butaka bw’u Rwanda byatumye abaturage batangira kuva mu byabo.
Nyirarubanza Esperance yavuganye n’Umuseke ari mu nzira ahunga yerekeza ku murenge wa Rubavu.
Yagize ati ” Bahereye kare barwana, amasasu avuga cyane. Mu kanya nka saa kumi n’imwe nibwo atangiye kugwa ku mazu yacu natwo tubona ko turahunga. Ubu ndi kumwe n’uwatana twanjye tubiri twerekeje ku murenge tugeze ahitwa Rutagara.”
Abatuye mu mirenge ya Cyanzarwe, Rubavu, Busasamana na Bugeshi nibo bahangayikishijwe cyane n’iyi mirwano iri kubera hakurya kuri uyu wa 17 Nyakanga.
Abayobozi b’ibanze kugeza kuri uyu mugoroba bariho bakangurira aba baturage kutagira ubwoba kuko inkike z’u Rwanda zirinzwe n’ingabo z’igihugu.
Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko abarwanyi ba FDLR bari kumanuka bava mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo aho ngo basanzwe baba bakarasa kuri M23.
Naho ingabo za FARDC zo zikava mu mujyi wa Goma nazo zirasa ku barwanyi ba M23. Aya makuru ni ayemezwa n’umwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bari bavuye hakurya muri Congo bahunga.
Uruhande rw’ingabo za Leta rwavuze ko uyu munsi ngo rwishe abarwanyi ba M23 bagera kuri 50, ibi ariko byahakanywe n’umuvugizi wa M23 Col Kazarama JMV wavuze ko icyo ingabo za FARDC ziri gukora ari ukohereza amakompora gusa bikinze ibirindiro by’ingabo za MONUSCO ngo kuko bazi ko M23 itatera ibyo birindiro by’ingabo za UN.
Photo/Karasira JBosco
Patrick Maisha
UM– USEKE/Rubavu
0 Comment
IMANA IRENGANURE M23.
Mana iyi ntambara uyiturinde! twizeye cyane ingabo z’u Rwanda
Hari amakuru menshi njye mfite, FDLR ngo zamanutse zose hari n’izavuye Malawi, zije gufatanya na FARDC na MONUSCO bakarangiza M23 ubundi next attack ikaba RWANDA. Iyi ni plan ngo bafite na Kabila ari gufasha ko itungana we n’abazungu bamushyigikiye.
Ariko baribeshya nihahandi habo, turi tayari kurasanira aka kainchi ketu, tutawapiga wataona!
Tuko tayari hata na kaminuza tutaziaca twende piga hao wajinga jenocidaires.
Habawezi, subutu kidogo batatuona
Mujye mutinya politique sana. M7 yemeye ko babanyeshuli 16 ibyo bavuga ari ukuri abaha ubuhungiro , ikindi ngo yemeye kugirana ibiganiro nawa mutwe umurwanya ADF bivuze ngo u Rwanda rusigaye rwonyine muri ko arirwo ruri guteza ibibazo. Mu byukuri abayobozi b’u rwanda bakwiye gukora igikwiye urwanda ntirukomeze kwitwa gashoza ntambara kuko birahesha isura abanyarwanda
Bikuye aheza bahembwa na Leta ngo bagiye gucamo Congo ibice none bagiye kwicuza.Ubu sasa hadui ni ukumukurikira aho ajya hose M23 igomba guhinduka amateka kdi byaba ngombwa ikajyana n’abayifasha amahoro agasagamba mu karere.
IMANA itabare abanyekongo tubasabire.
Rwose nizereko u Rwanda rubyitwaramo neza kandi niba u hari uruhare U Rwanda rwaba rufite muri iriya mirwano Twaba tugatoye kuko FDLR ntiyatubabarira. U Rwanda rero rwitonde kuko ibyari ibyuya hari igihe byahinduka amaraso.
nyagasani tabara abantu bawe,aah uturengere
ewana sha jye ndabona UN ariyo yihishe inyuma yabyose. kuko bafite umugambi w’uko bemeranijwe hagati yabo na Kabila ndetse nibihugu bitwegereye ngo bafatanye na FRDC,FDLR,ibyobihugu then ba kubite M23 nibirangira ngo bahindukirane His Excellent but BARABASHUKAAAAAA!!!!! barakeke bizaca muyihe nzira se? nubwo na baiya bamaze kuvugango ibyo bariya banyeshuri 16 bavuze nukuri bakanabaha ubuhungiro ngo babishimangire, kandi ngo badute hagati dusigare mu kangaratete, barishuka kuko no mugihe cy’umuzimbabwe twatabarutse gitwari. UKORAHASI UKIBUTSA UNDI IBUYE.
Ryangombe na nyabingi baturinde abanzi murumve mandwa za mama
uwiteka niwe mutabazi muri byose. bamwe biringiye amagare n’amafarashi abandi biringiye imbunda n’amafranga n’ibindi ariko bibiliya iravuga ngo hahirwa abafite imana ya yakobo ho nk’umutabazi.
Rutaganda we ndagushimiye muvandimwe ibutsa abanyarwanda ko dufite Imana naho abatayishingikirijeho bazamenya ko ari Imana ikomeye erega u Rwanda nagace ka Israel ahubwo mubashakeho umubano dukundane ubundi Imana ijye iturwanirira
kubana biruta byose cyane iyo mubanye neza ariko uwanze amahoro ingufu zirakoreshwa
Comments are closed.