Digiqole ad

Uganda yahaye ubuhungiro ba banyeshuri 16 b’abanyarwanda

Bisabwe n’akanama gashinzwe kwiga ibibazo by’impunzi mu gihugu cya Uganda, abanyeshuri 16 b’Abanyarwanda bahawe ubuhungiro na Leta ya Uganda nkuko byemejwe kuri uyu wa 17 Nyakanga.

Perezida Museveni wa Uganda
Perezida Museveni wa Uganda

Aba banyeshuri bavuga ko bahunze u Rwanda ngo kuko bahatiwe kujya mu nyeshyamba za M23, ibi ariko Leta y’u Rwanda yabyamaganiye kure ivuga ko aba bana bari bafite ikibazo basangiye n’abandi basaga 500 bakaba aribo bahungira muri Uganda.

 

Apollo David Kazungu, Comiseri mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Uganda ushinzwe impunzi yatangarije abanyamakuru ejo kuwa kabiri ko akanama gashinzwe kwiga ku bibazo by’abaka ubuhungiro kabwemereye abanyeshuri 16 bahunze u Rwanda.

Nk’uko Kazungu abivuga ngo nyuma yo kwiga ku kibazo cya bariya banyeshuri basanze bakwiye guhabwa ubuhungiro hatitawe ku byo bavuga.

Ubwo bariya banyeshuri bageraga mu gihugu cya Uganda mu kwezi gushize bavugaga ko baterwa ubwoba n’abayobozi bahagariye inyungu z’u Rwanda muri Uganda.

Ambasaderi Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda yavuze ko  abanyeshuri 16 bahungiye muri Uganda nyuma yo gukora amafuti mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Ibi byagarutsweho na Perezida Kagame ubwo yahuraga n’urubyiruko mu kwezi gushize akagaya bariya banyeshuri mu bandi, akaba yaravuze ko bariya bana bibye (tricherie) mu bizamini bariho bakabikorana n’abandi. Iki gihe Perezida Kagame yavuze ko niba hari aho bemera “Ibintu bidaciye mu kuri babakira nta kibazo“.

Abanyeshuri 16 b’Ababanyarwanda nk’uko byavuzwe na Kazungu ngo bimuriwe mu nkambi ya Arua bajyanwa ahandi hantu mu rwego rwo gucungirwa umutekano.

Apollo Kazungu,ukuriye akanama kiga ibibazo by’abaka ubuhungiro muri Uganda yongeyeho ko abo banyeshuri batari gusubizwa mu Rwanda batabishaka.

Redpepper

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish