Gasabo: Mu irimbi rya Kimironko haravugwa ubujura
Mu irimbi rishaje rya Kimironko hazwi cyane ku izina ry’Iwabo wa Twese haravugwa ubujura ku mva zubakishije ibikoresho by’igiciro.
Abaturiye iri rimbi bemeza ko hari abajura koko barybasira ariko ko ntawe barafata ngo bamushyikirize inzego z’umutekano.
Umwe mubabajwe n’ubu bujura ni Mme Mujawayezu, yabwiye Umuseke ko yasanze imva y’umwe mu be barayivanyeho umusaraba n’ifoto.
Ati « Birababaje cyane kuba umuntu agerageza gushyingura uwe mu cyubahiro abajura bagatwara umusaraba cyangwa ifoto ya nyakwigendera, twibaza niba hari abashinzwe umutekano bikatuyobera. »
Imva zubatse ku buryo ubana ko buhenze zimwe na zimwe zagiye zivanwaho ibyuma bizizengurutse, izindi amafoto ya ba nyakwigendera yaribwe ngo bajyane ama ‘cadre’ yazo, izindi bakavanaho imisaraba y’icyuma ngo bagurisha.
Mujawayezu avuga ko bibabaza cyane kuza gusura uwawe aho wamusize ugasanga imva ye yarashinyaguriwe kandi hitwa ko hari umutekano.
Uhagarariye abarara irondo mu kagari ka Nyagatovu witwa Innocent twamwegereye ngo atubwire ku mutekano w’aha Iwabo wa twese, atubwira ko afite akazi kenshi kandi agiye mu irondo.
Bamwe mu barara irondo bo bavuze ko icyo kibazo batari bakizi. Umwe muri bo ati « twebwe ntabyo twari tuzi, ariko icyo nkanjye nzi ni uko iriya misaraba ihenda. Ubwo rero bajye badupanga turarire n’irimbi niba ari uko bimeze. »
Ubusanzwe iri rimbi rishaje (ntabwo rigikoreshwa) nta muntu wemerewe kurinyuramo yaba kumanywa cyangwa nijoro, kereka abaza gusura ababo nubwo nta gihamya ko ari ababo baba baje gusura.
Aba barara irondo mu kiganiro twagiranye nabo usanga bajya impaka ko ubu bujura bukorwa ku manywa, abandi bakavuga ko bukorwa nijoro.
Bamwe bemeza ko ngo nijoro nta muntu wakwisukira irimbi kubera ibivugwa ko hari abashyinguyemo ‘imyuka yabo ishobora kugirira nabi uwahaje nijoro’, abandi bakavuga bati ‘nta mujura watinya iyo myuka buriya baza nijoro’
Urundi ruhande rw’aba bakora irondo rukavuga ko abiba muri iri rimbi aria bantu bahaza kumanywa barimo n’ababa bitwaje ko baje gusura ababo bahashyinguye mu gihe cyashize.
Photos/E Ngirabatware
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW
0 Comment
mumve rero bavandimwe nabagira inama yo kudasubira mu marimbi ngo nuko mwahashyinguye
ikindi se ko nabonye irimbi rya nyamirambo ubu ari ishyamba ryumutamenwa ubwo niryo nibarigira ishyamba muzajya muryisukira????
sinshyigikiye ibisambo ariko namwe musubira mu marimbi simbashyigikiye na gato!!
Comments are closed.