Knowless yajyanywe kwa muganga bitewe n’indwara yo kubura umwuka
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Knowless yajyanywe kwa muganga kuri uyu wa 17 Nyakanga ahazwi cyane nko kwa Kanimba kubera ikibazo cyo kubura umwuka ndetse rimwe na rimwe ntasohore neza ijwi.
Nk’uko umwe mu bajyanye Knowless ndetse banabana mu rugo yabitangarije UM– USEKE, yagize ati “Byahereye ku mugoroba wo ku itariki ya 16 Nyakanga 2013, nibwo twatandukanye avuga ko yumva atameze neza ajya kuryama.”
Hanyuma mu gitondo ngiye kureba uko yaramutse muhamagaye numva ntabwo asohora neza ijwi bituma mfata urundi rufunguzo ndafungura nsanga ntabwo ameze neza aribwo twafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga”.
Knowles ari mu bahanzi 11 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3, akaba ari mu bahabwa amahirwe we mukobwa wenyine uri guhatana n’abasore 10.
Muri iyi minsi baritegura kwerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ahateganyirijwe kubera igitaramo kibanziriza ikizasoza irushanwa muri iyi week end ije.
Mu minsi yashize umuhanzi Riderman yagize ikibazo cyaba kimeze nk’iki cya Knowless aho we yananiwe kuririmba kuri ‘Scene’ i Muhanga kubera uburwayi bwo mu buhumekero.
Knowless atabashije kwitabira igitaramo cyo muri week end yaba atakaje amanota kuko ibi bitaramo barimo bya Live biri mu bigaragaza ubuhanga bwabo n’abafana babo aribo cyane cyane baherwaho mu guhemba uwa mbere muri iri rushanwa.
Abakunzi b’uyu muhanzi ni ukumusabira agatora mitende mbere y’amasaha 48 asigaye ngo umunsi w’igitaramo cy’i Rubavu ugere.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yooo!!!!Imana ifashe uyu mwana w’umukobwa yoroherwe bidatinze.
Best wishes Knowless
Yakize tumaze kuvugana mu kanya
Yooo!Knowless,w’r really sorry,hope Imana iza kugukiza! Best wishes! Big up!
yoooo wangu Imana igukize kbas
Umuhanzi nemera ararwaye koko? Birababaje gusa Imana imufashe akire akomeze amarushanwa.
turamusengera arakira nahumure igitaramo azakitabira imana imuri hafi ntago yatuma atakaza amanita kandi nyuma yibyo azanatsinda kuko nitwari cyane muri muzika
IMANA IFASHE KNOLWESS AKIRE VUBA AKOMEZE GAHUNDA YIBITARAMO NEZA , TURAG– USENGERA HUMURA URAKIRA
Yooo! Mana fasha umukobwa wacu dukunda akire kandi yitabire igitaramo! Amen.
NOLESI IMANA IMUKIZE. TWARAMUKUNZE GUSA ABAYE UWA 3 NYUMA YA RAYIDAMANI NA KAMISHI. MWAMENYA ARIBIKI?
Comments are closed.