Month: <span>July 2013</span>

Gutaha ni uburenganzira ushaka kuguma aho ari asaba ibyangombwa –

Kuwa 17 Nyakanga Minisitiri ushinzwe kwita ku mpunzi no gukumira ibiza (MIDMAR) Seraphine Mukantabana yagiriye urugendo mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nakivale agamije  gusobanura ibijyanye n’ikurwaho ry’icyemezo cy’ubuhunzi cyakuweho tariki 30 Kamena kigatangira kubahirizwa tariki ya 1 Nyakanga 2013. Urwego rushinzwe  gutangaza amakuru muri Minisiteri yo kwita ku mpunzi ndetse no gukumira Ibiza […]Irambuye

Urugendo rw’ubwiyunge ni inzira ndende – Habyarimana

Mu mateka y’Isi ni ubwa mbere igihugu cyabereyemo Jenoside ikorewe abagituye ikozwe n’abagituye, uyu munsi iki gihugu ntabwo cyatanye gituwemo na babandi bahemukiranye niyo mpamvu Habyarimana Jean Baptiste Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko kunga aba bantu ari urugendo rurerure cyane. Kuri uyu wa 17 Nyakanga hateranye inama yahuje imiryango itegamiye kuri Leta, […]Irambuye

King James agiye gusubira i burayi mu bitaramo

Kuwa gatandatu tariki 13 Nyakanga nibwo Ruhumuriza James uzwi mu buhanzi nka King James yagarutse i Kigali avuye mu bitaramo by’umunsi wo kwibohora mu Ubuholandi, ubu aritegura gusubira ku mugabane w’uburayi muri Belgique mu bitaramo by’umunsi wo kwerekana abazatorwamo Miss & Mister Rwanda Belgium 2013. Biteganyijwe ko uyu muririmbyi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 4/08/2013 […]Irambuye

Kigali ni umujyi untangaje – Quinton Fortune

Uyu munya Africa y’Epfo azwi cyane mu ikipe ya Manchester United mu myaka ya za 2004, ari i Kigali mu ruzinduko yazanywemo na company ya DHL. Uyu mugabo mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku byo yabonye mu rugendo rwe, yavuze ko isura y’umujyi wa Kigali yamutangaje cyane. Nyuma yo gusura ishuri ryigisha abana umupira w’amaguru rya […]Irambuye

Kagere yerekeje South Africa kuvugana n’amakipe

Meddie Kagere rutahizamu w’ikipe y’Amavubi yageze muri South Africa kuwa kabiri aho yagiye kuvugana n’amakipe ya Bidvest Wits Football Club na Amazulu zaho. Kagere yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko yizeye ko hari ikizava mu biganiro mbere y’uko agaruka mu Rwanda kwitegurana n’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wo kwishyura na Algeria kuwa 24 Nyakanga. Umwaka […]Irambuye

i Brazaville Miss Rwanda yarushije abandi aba Miss FESPAM

Mutesi Aurore kuri uyu wa 17 Nyakanga niwe wegukanye ikambwa rya Miss FESPAM mu iserukiramuco rya Muzika riri kubera i Brazaville muri Congo. Mutesi usanzwe ari Miss Rwanda yahize abandi bakobwa bari baserukiye ibihugu byo muri Africa yo hagati n’amajyepfo bahataniraga iri kamba. Iri serukiramuco rya muzika ririmo abahanzi bakomeye nka P. Square, Brick&lace, Fally […]Irambuye

Kirehe: Impanuka ikomeye y’ikamyo na Coaster yahitanye batandatu

Ahagana saa kumi na 45 za mugitondo kuri uyu wa 18 Nyakanga mu karere ka Kirehe habereye impanuka ya coaster ya company yitwa Select yagonganye n’ikamyo yo muri Tanzania mu ikorosi rizwi cyane ry’ahitwa Cyunuzi. Abantu batandatu nibo bivugwa ko bahitanywe n’iyi mpanuka ako kanya naho abandi 15 barakomereka bikomeye. Imibare y’abitabye Imana ishobora kwiyongera kuko […]Irambuye

MONUSCO yahakanye iterwa ry’ibisasu ku butaka bw'u Rwanda

Mu kiganiro ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo Kinshasa (MONUSCO) zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nyakanga 2013, i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo zahakanye ubufatanye n’ingabo za Congo na FDLR zishinjwa ndetse zinahakana iby’iterwa ry’ibisasu ku butaka bw’u Rwanda. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo […]Irambuye

Hon Mukaruriza yahaye ububasha Ministre Muhongayire wa MINEAC

Kuri uyu wa 17 Nyakanga, Hon. Monique Mukaruriza yahererekanyije ububashya na Ministre mushya ushizwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) Muhongayire Jacqueline mu nzu ikoreramo iyi Ministeri ku Kimihuura. Ministre ucyuye igihe yabanje gushimira Perezida Kagame ku kizere yari yamuhaye cyo kumuragiza Ministeri nshya mu 2009, yashimiye kandi buri wese wagize uruhare mu kubaka iyi ministeri yari […]Irambuye

en_USEnglish