Month: <span>July 2013</span>

Kuwa 23 Nyakanga 2013

Abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda ubwo Rayon Sports iheruka gutwara igikombe berekanye ko nta gushidikanya iyi kipe yabo ikunzwe na benshi kurusha izindi. Photo/PMuzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Huye baratabaza inzego

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Huye by’umwihariko abakorera mu gice cy’imbere ya Hotel Faucon gukomeza kuri Rwanda Revenue na Zilipa barasaba inzego zo hejuru guhagarika icyemezo cyafashwe n’Akarere cyo kubimura bitarenze tariki 31 Nyakanga kuko ngo basanga bifite ingaruka ku kazi kabo n’ubukungu bw’Akarere muri rusange. Aba bacuruzi bavuga ko batanze ko Umujyi […]Irambuye

Minisitiri Mitali yashimiye cyane Miss Rwanda

Nyuma yo gutorerwa umwanya wa Miss FESPAM 2013, Miss Rwanda Aurore Mutesi na Gakondo Group bakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco, Mitali Protais kuri Sports View Hotel i Remera kuri uyu wa 22 Nyakanga aho yabashimiye uburyo bahagarariye igihugu cyabo neza. Muri uyu muhango benshi mu bafashe ijambo bagarutse ku gutaka imico n’imyifatire ya Aurore […]Irambuye

Tuyisenge, umunyeshuri udasanzwe wirihira ishuri abikesha ubuvumvu bwe

Ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’Imibare, Ubutabire n’ibinyabuzima mu ishuri ryisumbuye rya ESAPAG Gitwe ribarizwa mu karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, uyu munyeshuri ntasanzwe kuko niwe ku giti cye wirihira ikiguzi cy’uburezi  abikuye ku murimo we w’ubuvumvu. Tuyisenge J. Pierre w’imyaka 20 gusa y’mavuko akomoka mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi, […]Irambuye

DRC- Isasu ryongeye kuvuza ubuhuha hafi y’umujyi wa Goma

Nyuma y’imirwano ikarishye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahitwa Kibati, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma aho umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC bongeye gukozanyaho, ku mugoroba w’ejo agahenge kagarutse ahaberaga imirwano. Ku ruhande rwa Leta ya Congo Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru, Col. Olivier Hamuli yemeje imirwano ariko ntiyatangaza abahaguye nk’uko […]Irambuye

Samputu ntarumva imiririmbire ya Riderman muri Live

  Jean Paul Samputu umuhanzi ufite inararibonye muri muzika ubu uri gukurikirana ibitaramo by’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3, yagiye yumva abantu baha amahirwe umuhanzi Riderman yo kwegukana iri rushanwa, ariko we siko abibona kugeza ubu. Samputu yumvikanye kuri Radio Salus agira ati “Sinumva abavuga ko Riderman akwiriye igikombe aho babivana, […]Irambuye

"Rwanda, shima Imana" ku nshuro ya kabiri iraje

Mu nama yahuje abayobozi bakuru b’amatorero ya gikristo tariki 15 Nyakanaga bemeje ko hategurwa ku nshuro ya kabiri igiterane  ngarukamwaka kiswe “Rwanda, shima Imana” kikazaba ku cyumweru 01 Nzeli 2013. Rwanda, shima Imana igamije kurema no kubungabunga umuco wo gushima Imana ku byo yakoreye igihugu, ku bariho ubu ndetse no kubigira umurage ku bakiri bato […]Irambuye

Sinzacika intege mu guteza imbere Umuco Nyarwanda- Focus Ruremire

Mu kiganiro umuhanzi Ruremire Focus yagiranye n’umunyamakuru wa Umuseke.rw ,yamutangarije ko hari ibishya ahishiye  abamukunda ndetse n’abakunzi b’indirimbo z’Umuco Nyarwanda muri rusange . Twatangiye tumubaza uwo ari we. Umuseke: Mwatangira mwibwira abasomyi b’Umuseke. Ruremire Focus: Nitwa Ruremire Focus nkaba ndirimba Umuco Nyarwanda.Ntuye Kimironko ya Kigali, Akarere ka Gasabo..Ndi ingaragu Umuseke: Haba se hari ikintu mufitiye […]Irambuye

Didier Gomes ati" abakinnyi tumaze kugura baranyuze"

Didier Gomes Da Rosa, umutoza w’ikipe ya Rayon sports aratangaza ko ashimishijwe n’abakinnyi Rayon imaze kugura kugira ngo bazayifashe muri shampiyona y’umwaka utaha  wa 2013/2014. Ashimira kandi Murenzi Abdallah, Perezida wa Rayon n’abafana b’iyi kipe bagize uruhare mu igurwa ry’abakinnyi bose Rayon Sports imaze kugura. Gomes avuga ko n’ubwo ari mu biruhuko mu Bufaransa avugana […]Irambuye

Nateye umukobwa Inda ariko ndashidikanya

Maze igihe nsoma kuri web site yanyu umuseke.com naranezerewe cyane kuko nsangaho byinshi harimo amakuru, amateka, ubuzima mbega byinshi kandi bishimishije. Icyanshimishije muri byose ni ukuntu mufasha abantu mu bibazo baba bafite. Nanjye nagirango mumfashe pe iyi message muyipostinge kuri web site amazina yanjye ntimuyashyireho. Mfite ikibazo kinkomereye cyane, naryamanye n’umukobwa none ubu avuga ahamya […]Irambuye

en_USEnglish