Digiqole ad

DRC- Isasu ryongeye kuvuza ubuhuha hafi y’umujyi wa Goma

Nyuma y’imirwano ikarishye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahitwa Kibati, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma aho umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC bongeye gukozanyaho, ku mugoroba w’ejo agahenge kagarutse ahaberaga imirwano.

Ingabo za Congo FARDC zimaze iminsi zihanganye na M23 zikoresha ibibunda bya rutura. Photo. Radio Okapi/John Bompengo
Ingabo za Congo FARDC zimaze iminsi zihanganye na M23 zikoresha ibibunda bya rutura. Photo. Radio Okapi/John Bompengo

Ku ruhande rwa Leta ya Congo Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru, Col. Olivier Hamuli yemeje imirwano ariko ntiyatangaza abahaguye nk’uko mu minsi ishize byagenze.

Imirwano yo ku munsi w’ejo yari ikomeye cyane aho hakoreshejwe imbunda nini za “mortiers”, ibifaru ndetse n’indege za kajugujugu ku ruhande rwa leta ya Congo.

Igisasu cya “roquette” cyaguye mu gace ka Mabanga, ariko nticyasandara nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP). Ariko icyo gisasu cyashenye inzu y’imbaho cyaguyeho n’ubwo kitaturitse mu gace ka  Salongo II.

Abakozi b’umuryango utegamiye kuri leta utegura ibisasu (Sylam) batabajwe bavuga ko ikindi gisasu cya roquette cyaguye hafi y’ahari ibitaro bito bya Konde, mu gace ka Katoyi. Ku bw’amahirwe ariko icyo gisasu nta muntu cyahitanye nk’uko bakomeza babivuga.

Umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 yatangarije AFP ko imirwano yatangiye bitewe n’umutwe wa FDLR.

Yagize ati “Intambara yatewe n’umutwe wa FDLR waje ukazenguruka ahari ibirindiro byacu muri pariki ya Virunga.”

Imirwano mishya yubuye hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 kuva tariki ya 14 Nyakanga mu gace ka Kibati.

Hagati aho hari icyegeranyo cyasohowe n’umuryango Huma Right Watch kirarega umutwe wa M23 kwica abasivili basaga 40 kuva imirwano yakubura kandi bagashinjwa kwinjiza urbyiruko mu gisirikari.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko HRW iranyica cyane ko ntigeze mbona isohora raporo kuri FARDC ikaba iriho kuzishyira kuri m23.nonese m23 niyo yagaragaye ikinira kumurambo yabantu ese m23 niyo yagaragaye ikurura imirambo yahambiriye kugiti bayiziritse kumodoka!ese m23 niyo yirirwa ikubita kandi ikanica abanyarwanda bagye i goma! urwongo mwanga bariya bana nirwo rubaha ingufu nu’ubutwari bwo kwirwanaho.umugabo arigira iyo yibuze arapfa.sha couraje bana b’Imana icyo nzicyo ntakitagira iherezo

    • musengerecongoiboneamahoro

  • uvuzukuri byo ngo utagira nyirasenge arisenga.numvise ngo naha haraberetswe ko abatutsi bagiye gushira!mana bahafi wivune abagome.
    abo bagatorika 1994 babonekewe bavuga ngo habyarimana yageze mwijuru nkaho ariwe wenyine wari wap
    fuye.

  • HRW izi ibyo iba ikora sha ngo ivugeFARDC irwana niki?babure imari bashaka hariya,reka havuge banyakuvugwa ariko umwana wanzwe ariwe ukura!!m23 courage mukomere mufate ahashoboka hose ngo mwinjije abasore mu gisirikare ubwo ikosa nirihe ubonye iyo bavuga ko mwinjije abana mugisirikare none ngo abasore baragirango mwinjize abasaza se?ahubwo bene wanyu babasore baryamye munkambi sinzi icyo bakora mo kuki bataza bose kubafasha?

  • Mana tabara bene wacu ba Congo. naho HRW muyireke kuva kera bavugag n’inkotanyi kandi zariho zirakiza igihugu ariko kuko Imana ireba mu mitima ikamenya icyo abantu barwanira ibaha intsinzi ariko nanubu ntiratuza bashatse bareka kuko tuzakomeza dutsinde .M23 ntimucike intege icyo murwanira si ikibi tubari inyuma nshuti zanjye, kandi Imana izabaha intsinzi mukomere .muvuge nk’inkotanyi muti:1.UMOJA TUNAO UMOJA MAMA TUNAO UMOJA TUNA WANA WA M23 .2.ATA WATUPONDE VICHWANI KAMA MISUMALI HATUWEZI KULUDI NYUMA NI LAZIMA TUSONGE MBELE

  • Sigitangaza ko human rights watch yamagana abari mukuri igasiga inkozi zibibi.mukomere M23.

Comments are closed.

en_USEnglish