Month: <span>July 2013</span>

Ku kigo nderabuzima cya Gitarama ababyeyi bahagana barinubira servisi mbi

Ikigo nderabuzima cya Gitarama,gihereye mu murenge wa Shyogwe,mu Karere ka Muhanga. Bamwe mu baturage, bivuriza kuri iki kigo nderabuzima bavuga ko batishimiye serivisi bahabwa kuri iki kigo. Niyonagira Damascene atuye mu kagali ka Tyazo yavuze ko yagiye kwivuza afite ubwisungane mu kwivuza abura uwamwakira ahitamo kujya ku ku ivuriro ryigenga kubera ko yari amerewe nabi. […]Irambuye

Kelly Rowland yarokotse kurohama mu nyanja

Ubu nibwo yaririmba neza indirimbo bise “Survivor” ubwo yari akiri mu itsinda rya Destiny Child , uyu muhanzikazi w’umunyamerika muri iyi week end yarokotse impanuka y’ubwato bwazimiye bukaza kuboneka nyuma. Rowland ubwo yetemberanaga n’inshuti ze mu Nyanja iri ahitwa New England (USA), ubwato bwabo bwataye inzira buburirwa irengero. Nyuma y’amasaha 12 bushakishwa nibwo bwaje kuboneka. […]Irambuye

Abantu 11 bafashwe bajya kwa Perezida Kagame mu Kiyovu ngo

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 21/7/2013 Polisi yataye muri yombi abantu 11 barimo abagore 10 n’umusore umwe bafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka ari menshi. Abafashwe hakaba harimo n’umugandakazi umwe. Aba bafashwe bakaba bafatiwe icyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko aho […]Irambuye

Umwami mushya w’Ababiligi agiye guhangana n'amoko yabaye akarande

Kuva ejo ku cyumweru igihugu cy’Ububiligi gifite umwami mushya, ikigomangoma Philippe waraye urahiriye urahiriye kuzubaha itegeko nshinga no guharanira ubumwe bw’Ababiligi; umuhango wabereye imbere y’Ambasaderi w’u Rwanda Robert Masozera mu ngoro y’inteko nshingamategeko y’u Bubiligi. Umwami Filipo afite imyaka 53 y’amavuko, akaba yarize muri za Kaminiza zo mu Bwongereza Oxford na Stanford. Yaraye arahiriye kuzubaha […]Irambuye

Kampala: Igorofa yahirimye ihitana abantu bane

Amakuru atangazwa na polisi mu gihugu cya Uganda aravuga ko abantu 4 aribo bapfuye ubwo inzu yagwaga mu mujyi wa Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Polisi ikomeza ivuga ko abantu umunani bakomeretse ku buryo bukomeye nyuma yo kugwira n’inzu ahitwa Magoba Arcade mu mujyi wa Kampala nk’uko bitangazwa na Chimpreports. Ubu abakomeretse […]Irambuye

U Rwanda ruratuje, ruratekanye kandi rufite amahoro – Minisitiri Mukantabana

Kuva ku itariki ya 30 Kamena 2013, Abanyarwanda bahungiye mu mahanga kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu 1998 bakuweho ubuhunzi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR). Abantu basaga 100,000 bari mu bihugu byiganjemo iby’Afurika nibo barebwa n’iki cyemezo, ndetse leta y’u Rwanda ikomeje kubashishikariza gutaha. Ibi byatumye Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu nshingano gucyura […]Irambuye

Muzika ya none n’abayikora ntabwo mbyishisha – Makanyaga

Mu bahanzi bo hambere aha, Makanyaga Abdul ni umwe mu bakigaragara cyane muri muzika kugeza n’ubu, byumwihariko ariko niwe uri mu bagaragara bakorana cyane n’abasore n’inkumi bakora muzika igezweho, impamvu ngo ni uko yumva atabishisha kandi muzika yabo ikaba ariyo nyine igezweho. Makanyaga, yakunzwe hambere muri Orchestre Impala n’ahandi yagiye aririmba ubu ari gutunganya indirimbo […]Irambuye

Abatuye umudugudu bagiye gusura urugomero rwa Ntaruka ngo basobanukirwe n’ibura

Ibura ry’umuriro rya hato na hato muri iyi mpeshyi riragaragara henshi, ibi si ikibazo cyane. Ahubwo inkongi z’umuriro zimwe zinaturuka ku mashanyarazi nicyo kibazo ubu cyugarije benshi. Kenshi ariko usanga ngo benshi badasobanukiwe n’ibijyanye n’ibura ry’amashanyarazi cyangwa iby’izi nkongi. Abaturage bo mu mudugudu wa Kanserege ya kabiri , mu murenge wa Gikondo mu kagari ka […]Irambuye

Umwepiskopi wa Kibungo mushya yimitswe

Kuwa Gatandatu tariki ya 20/07/2013, nibwo Musenyeri Antoine Kambanda yimitswe ku mugaragaro kuyobora Diyosezi ya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba asimbuye Musenyeri Bahujimihigo Kizito wasezeye ku mirimo mu mwaka wa 2010. Muri icyo gihe cy’inzibacyuho Diyosezi ya Kibungo yari yararagijwe umwepisikopi wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo. Mgr Kambanda abaye umushumba w’iyi diyosezi wa kane. […]Irambuye

en_USEnglish