Month: <span>July 2013</span>

Police ntizihanganira abiyita abahanuzi bagandisha rubanda – IGP Gasana

Amateraniro ajyanye n’iyobokamana aremewe mu Rwanda kuko abisabira uburenganzira, ariko ngo abiyita abahanuzi biha umuhanda bakavuga ko bajyanye ubuhanuzi ku rugo rw’umuntu ibi ngo ni imyigaragambyo itemewe n’amategeko nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana mu kiganiro n’abanyamakuru kuru uyu wa 23 Nyakanga. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura uko umutekano uhagaze mu […]Irambuye

Umuryango w’abibumbye ntusiba gutoneka abanyarwanda

Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994, Umuryango w’abibumbye wari ufite ingabo zibungabunga amahoro mu Rwanda zari zizwi ku izina rya MUNUAR, ntakigaragara zakoze ngo zihagarike ibyariho bibera Mu rwanda. Ingabo zari ziyobowe n’umunya Canada Romeo Dallaire zategetswe kutagira icyo zikora kigaragara ngo byari kuba ari ukwangiza amategeko mpuzamahanga agenga ingabo ziri kubungabunga […]Irambuye

Coca Cola yatangiye gufasha abanyarwandakazi kubona igishoro

Biciye mu mushinga witwa 5by20 wa Coca Cola watangijwe kuri uyu wa 23 Nyakanga 2013, abanyarwandakazi bashaka kwinjira mu gucuruza ibinyobwa bidasembuye batangiye koroherezwa kubona igishoro. Uyu mushinga watangijwe none ku kicaro cya BRALRWA i Kigali ku Kicukiro, uri no gutangizwa mu bindi bihugu byinshi cyane ku Isi  bibonekamo ibinyobwa bya Coca Cola. Uyu mushinga […]Irambuye

FARDC yakoresheje indege mu kurasa M23

Kuri uyu wa kabiri indege eshatu z’intambara zasutse urusasu  ku birindiro by’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa(DRC) hafi y’umujyi wa Goma ahamaze iminsi harabaye isibaniro y’imirwano. M23 ivuga ko ibi ntacyo byabahungabanyijeho. Umwe mu bayobozi b’ingabo za Congo yatangarje ibiro ntaramakuru  by’abafaransa AFP  ko aya makuru ari impamo. Yagize ati “Indege zacu zarashe […]Irambuye

Irushanwa ry’abagabo bafite igitsina gito i New York

Amarushanwa aragwira, i New York mu gace kitwa Brooklyn haherutse kubera irushanwa ry’abagabo bafite udutsina duto muri uwo mujyi, Nick Girolnan w’imyaka 27 niwe wegukanye umwanya wa mbere nyuma yo guhiga abandi n’agatsina gato. Nick yavuze ko yishimiye gutsinda, avuga ko irushanwa ari nk’irindi kandi yagiye mu irushanwa yiyizeye cyane. Mu gihe abandi mu irushanwa […]Irambuye

Rayon Sports yahawe inkunga ya miliyoni 200 zizayifasha gutwara Champion's

Abaterankunga batatu bavuye mu ikipe ya Augusburg yo mu cyiciro cya mbere mu Budage bayobowe na Charles Mamisch, baje gusinyana amasezerano n’ikipe ya Rayon sports yo kuyitera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 200 z’amanyarwanda buri mwaka. Charles Mamisch, uyoboye aba bagabo yatangarije RayonSports.net ko bagiye kujya batera inkunga Rayon buri mwaka ndetse bagiye no gufasha […]Irambuye

Peru: Undi mukinnyi yaguye mu kibuga arapfa

Umukinnyi Yair Jose Clavijo Panta  w’imyaka 18 wo mu gihugu cya Peru yitabye Imana aguye mu kibuga ku cyumweru ubwo ikipe akinira ya Sporting Cristal yakinaga umukino wa shampiona na Real Garcilaso ku kibuga cya Cuzco, aya makipe yombi abarizwa mu kiciro cya mbere cya shampionat y’umupira w’amaguru yaho. Yair Jose Clavijo Panta  yagize ikibazo […]Irambuye

Hari ikintu cyambabaje muri izi Roadshows zirangiye – Kamichi

Bagabo Adolphe wamenyekanye cyane ku izina rya Kamichi avuga ko nubwo ingendo zo kuzenguruka igihugu biyereka abakunzi babo zarangiye ariko afite ikintu kimwe cyamubabaje. Ubwo bari i Rubavu ahabereye igitaramo gisoza Roadshows za live, Kamichi yavuze ikintu cya mbere cyamubabaje ari ahantu bagiye kuryama ‘Hotels’, kuko hamwe na hamwe ngo wasangaga hameze nko kwa muganga. […]Irambuye

SELEKTA COOPA yatumiye Lil G mu gitaramo kizabera i Bujumbura

Sosiyete ifasha mu kumenyekanisha abahanzi mu Burundi izwi nka SELEKTA COOPA yatumiye Lil G mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri bazaba binjiye mu biruhuko. Lil G yagize icyo atangaza kuri ubwo butumire yabonye. yagize ati “Byaranshimishije cyane kuba naratumiwe muri icyo gitaramo kuko biba binyereka ko ngomba gukoresha imbaraga zanjye zose kugirango n’ubutaha ikindi gihugu kitari […]Irambuye

en_USEnglish