Samputu ntarumva imiririmbire ya Riderman muri Live
Jean Paul Samputu umuhanzi ufite inararibonye muri muzika ubu uri gukurikirana ibitaramo by’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3, yagiye yumva abantu baha amahirwe umuhanzi Riderman yo kwegukana iri rushanwa, ariko we siko abibona kugeza ubu.
Samputu yumvikanye kuri Radio Salus agira ati “Sinumva abavuga ko Riderman akwiriye igikombe aho babivana, kuko nta jambo na rimwe nigeze numva mu byo yaririmbye byose kandi icyari gikenewe cyane n’abakemurampaka ni ukumva imiririmbire ya buri muhanzi”.
Riderman nawe ntabwo yumva aho kunenga kwa Samputu gushingiye, mu kiganiro na UM– USEKE, yagize ati “Mu Kinyarwanda baca umugani bati ‘ubuze icyo agaya inka aravuga ngo dore igicebe cyayo.
Njye sinumva ko Samputu ari na ngombwa ko yumva ibyo ndirimba, kuko abakunzi banjye barabyerekanye cyane mbona n’impamvu yaba yaratumaga atumva ibyo ndirimba ari ubwinshi bw’abantu babaga barimo kuririmba indirimbo zanjye.”
Riderman avuga ko umuntu wese wakurirkiranye biriya bitaramo ndetse n’ababirebaga kuri televiziyo bumvaga ijwi rye, kandi babonaga uburyo ashyigikiwe.
Iri rushanwa rya PGGSS ni irushanwa ryo kureba umuhanzi ukunzwe kurusha abandi, nubwo ubu hazanywe n’abakemurampaka bashobora kuba bo banita ku buhanga bw’umuhanzi.
Kuwa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2013 aribwo hazavamo abahanzi 6 ku ikubitiro.
Abazasigara ari batanu (5) buri wese azaba afite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Ibyakozwe mbere nibyo bizaba byaramufashije kwegukana uyu mwanya wo kuza muri batanu ba mbere, ibizakurikiraho ni uguhatana bushya hagamijwe kureba uwa mbere.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
rwose ibyo Sambutu avuga nanjye ndabishyigikiye rwose kuko n’ubwo Riderman avuga ko Samputu atumva ibyo aririmba niba se nta message nimwe y’umvikana ndetse n’abana bakiri bato bazasigarana.
ukuri kuraryana ariko Samputu aho kunigwa n’ijambo uzanigwe n’uwo uribwiye
Ariko se ko Riderman tumuri inyuma turi benshi ubwo muri mu biki!? Ubutumwa bwe turabwumva kandi turabwemera cyane! Uwutabasha kubwumva ajye yihangana!
NTA MUROZI WABUZE UMUKARABYA!!
UYU MUTYPE YAGIRAGA MESSAGE ARIKO YASUBIYE INYUMA PEE!!ABAMUSIGAYE INYUMA NI INKUNDARUBYINO NYINE!!
ariko se noneho mutubaze indirimboye murebe ko tutazizi zose tumurinyuma kdi ubutumwa burahari muzatungure umu fana we mumubwire aririmbe indirimboye wumve ko zitazwi mureke amaranga mutima ubuse knowless niwe uririmba ra ubwo wasanga ariwe ashaka gutora ni ba musha ka ukuri mugukoreshwe mwe kugira emotion plzzzzzzzzzz
nshuti zanjye iri rushanwa niriramuka ribayemo ikibazo runaka muzamenye yuko arikibazo cyabariyeguye kdi ukurikije ibya Samputu rishobora kutazarangira neza kuko iyi jury ndabona itazi icyo igomba kureberaho aricyo iki:”iri rushanwa rijyanwa nuwufite abakunzi benshi siby’umuntu aririmba”kdi nubwo byaba msg Rider aragerageza mu bahanzi nyarwanda.Ex indirimbo:umwana w’umuhanda,nyigisha,….murakoze ariko ubutaha hazajyemo jury y’abafana
ko samputu yagaragaje aho abogamiye irushanwa ritararangira ibyo nibiki
Uyu musaza samputu najyaga mwemera ho ubuhanga ariko aha agaragaje guhuzagurika nigute yatangaza result mbere yuko irushanwa rirangira? Urebye ibyo yavuze bikangurira abafana kwanga Riderman. Nasabe imbabazi yaramusebeje kandi ari umu judge yerekanye kubogama.
ntacyo aririmba,Samputu yavuze ukuri.ibyo mwemera ni amatakirangoyi,ubutumwa muvuga ababwira ni ubuhe?mumuhe umwanya abaririmbire nta ngoma agenderaho nta guitare nta computer,mwumve gusa icyo ashaka kuvuga,muzasanga indirimbo ze zitarenga umunota umwe uzisomye,muri bato turabemera ko muzagera kuri byinshi byiza,ariko ntimukatubeshye ngo muraririmba,Samputu twarakuranye tuzi umuuziki,nibyo afite abafana,ariko nta muziki,Knowless afite presentation nta jwi afite,nta njyana,Dream,Urban ni kimwe,….mukore nshuti,uyu muziki ntabwo warenga hano iwacu,turikirigita tukiseka,ariko rero bizaza ntawe ubivukana,courage!
nonese abemera ko riderman aririmba bashingira he? wabwira abantu ngo “bombori bombori, pipililipipi, horo” etc bakumva iki? samputu numugabo cyane
Njye ntekereza ko atari gutangaza ibi mbere yuko batangaza amanota niba koko ari muba Juge kdi niba ari umu professional koko harimo amarangamutima pe niyo yaba ariko abibona sibyiza kubivuga kuko umunsi Riderman atazaritwara hatekerezwa cyane kuri aya magambo!!! ubundi se sinumva bavuga ko ari ufite abafana benshi atari uririmba!!!!!cg ntitubizi mudusobanurire!!
Comments are closed.