Month: <span>July 2013</span>

Filimi ‘Melissa’ ihuriwemo n’ibihangange muri sinema igeze k’umusozo

Nyuma y’igihe kitari gito abantu benshi bategereje filime ’Melissa’ ihuriyemo na bimwe mu byamamare muri sinema mu Rwanda, abarimo kuyitunganya baratangaza ko igeze ku musozo. Mu kiganiro na UM– USEKE, Byiringiro Octave umwanditsi akaba ari nawe wayoboye iyo filimi ‘Melissa’ yavuze ko Melissa iri muri filime zikoranye ubuhanga, kuko yafashwe amashusho na zimwe mu nzobere kuri […]Irambuye

The Ben, Meddy na K8 bakomereje ‘Ndi uw’I Kigali Tour’

Abasore bagize itsinda rya ‘Press One’ babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika The Ben, Meddy na K8 Kavuyo, nyuma y’uko bakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona tariki ya 5 Nyakanga 2013 bakomeje kuzenguruka Imijyi itandukanye baririmbira abakunzi babo ubu noneho bageze Oklahoma. Ibi bitaramo byo kugenda biyereka abakunzi babo […]Irambuye

Umunyamakuru Ernesto yahawe ikijumba n’amata na Mama we ku isabukuru

Umunyamakuru Ugeziwe Ernesto ukora ibiganiro by’imyidagaduro ku murongo wa kabiri wa radio Rwanda, Magic Fm akaba akora ku itariki ya 23 Nyakanga 2013, nibwo yahawe impano y’ikijumba n’amata na Mama we mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza. Mu kiganiro na UM– USEKE, Ernesto yatangaje ko yashimishijwe n’iyo mpano yahawe na Nyina umubyara. Yagize ati “Nagiye […]Irambuye

Rucagu arahakana inyandiko igaragaza urwango yanga Abatutsi

Nyuma y’uko kuri internet hakwirakwiye inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyakwirakwizaga urwango mu banyarwanda “Kangura” cyo 1993, igaragaza uburyo uwari Depite Rucagu Boniface yanga Abatutsi urunuka, ibi Rucagu avuga ko ari inyandiko zanditswe n’ubuyobozi bwariho kugira ngo bumuteranye n’abaturage bari bamukunze cyane. Mu nomero ya 46 y’ikinyamakuru Kangura, hagaragaramo inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Depite […]Irambuye

Umuntu wari ukuze mu bwongereza yitabye Imana ku myaka 115

Sant Kaur Bajwa yavutse ku itariki ya mbere mutarama 1898 i Pakistan ariko aza kwimukira mu Ubwongereza mu myaka ya 1960, uyu mukecuru akaba yaratambutse mu binyejana bitatu ndetse akaba yaranabonye intambara ebyiri z’isi yose uko zakabaye. Sant Kaur Bajwa akaba yari uwa kabiri mu bantu bacyuye igihe ku isi yose ndetse akaba ari nawe […]Irambuye

Abamotari barahakana agasuzuguro bashinjwa na Polisi

Cyane cyane mu mujyi wa Kigali, usanga abamotari bamwe na bamwe bahora bakwepa polisi, polisi ahanini kuko iba ibashinja cyangwa ibakekaho amakosa atandukanye. Ibi byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Polisi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 wavuze ko abamotari badakwiye kuba basuzugura abapolisi. IGP Emmanuel Gasana yavuze ko impanuka zihitana abantu benshi zituruka ku […]Irambuye

Tugane tukwamamarize muri EXPO 2013

  Buri mwaka Urugaga rw’Abikorera rufatanyije na Leta y’u Rwanda rutegura imurikagurisha rihurirwamo n’abantu batandukanye, baba Abanyarwanda cyangwa abaturutse mu mahanga, ushoboye kuhagera arihahira ndetse agataha anezerewe, gusa hari n’abaseta ibirenge mu kujyayo cyangwa ntibirirwe bajyayo kuko baba batazi neza ibi muri iyo Expo. Uyu mwaka ntusa nk’iyawubanjirije kuko  twaborohereje cyane. Ubu noneho uzajya mu […]Irambuye

Rademel Falcao yaba yarabeshye imyaka

Radamel Falcao Garcia Zarate rutahizamu ubu ubarizwa mu ikipe ya AS Monaco itangazamakuru ryo muri Colombia mu gihugu avukamo ryavumbuye ko yabeshye imyaka y’amavuko ye. Radamel Falcao byanditse ko yavutse taliki 10 Gashyantare 1986  i Santa Marta muri Colombie. Bivuze ubu afite imyaka 27 y’amavuko. Ikinyamakuru cyo muri Colombia Noticias Uno cyatangaje ko uyu mukinnyi […]Irambuye

Sibomungu yataye abana babiri ku rwego rw’Umuvunyi

Kuri uyu wa 22 Nyakanga umugabo witwa Sibomungu André yataye abana be babiri ku biro by’urwego rw’umuvunyi mu mujyi wa Kigali nyuma y’uko ibyo yari yaje gusaba ngo bamurenganure bamubwiye ko ntacyo uru rwego rwabikoraho kuko byarangijwe n’inkiko. Sibomungu yageze ku rwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali aturutse mu karere ka Kirehe. Amakuru […]Irambuye

en_USEnglish