Tuyisenge, umunyeshuri udasanzwe wirihira ishuri abikesha ubuvumvu bwe
Ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’Imibare, Ubutabire n’ibinyabuzima mu ishuri ryisumbuye rya ESAPAG Gitwe ribarizwa mu karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, uyu munyeshuri ntasanzwe kuko niwe ku giti cye wirihira ikiguzi cy’uburezi abikuye ku murimo we w’ubuvumvu.
Tuyisenge J. Pierre w’imyaka 20 gusa y’mavuko akomoka mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi, akagari ka Nyarunyinya, yatangiye uyu murimo we yiga mu mwaka wa kabiri ku ishuri ryisumbuye rya IPK Kirinda, buhoro buhoro nibwo yaje kubyaza ubuvumvu mo ubushobozi bwo kumwishyurira ishuri hamwe n’ibikoresho byose by’ishuri akenera akabyigurira.
Ubwo yaramaze kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yakomeje amasomo ye kuri ESAPAG Gitwe ari naho yiga kugeza ubu, Jean Pierre atangaza kuva icyo gihe cyose nta faranga ababyeyi be bamutangaho mu kumufasha kwiga. Yaba ibikoresho by’ishuri, urugendo, minerval cyangwa ikindi byose arabyibashiriza.
Mu buzima ngo yakuze yifuza kutaruhanya no kurushya ababyeyi ati” Mu rugo mfite barumuna banjye babiri nabo bari mu ishuri ubwo rero ntabwo nshobora kwirirwa ndushya ababyeyi banjye ngo mbasabe amafaranga y’ishuri, nakuze numva ngomba kwikorera buri kimwe.
Nashimishijwe cyane n’uko barumuna banjye batsindiye kujya muri secondaire maze ku giti cyanjye nsaba mu rugo ko jyewe bandeka bakita kuri barumuna banjye, umurimo wanjye wo korora inzuki ukandwanaho mu masomo yanjye, niko byagenze na n’uyu munsi Imana yaramfashije nduhura ababyeyi banjye ”.
Imizinga isaga 100 uyu musore afite iri iwabo I Karongi yabashije kumugeza kuri byinshi mu buzima bwe, usibye kwirihirira ishuri harimo kuba afite ihene zirindwi mu rugo iwabo, afite n’ikimasa gikuru yaguze mu mafaranga yakuye muri aka kazi ke.
Nyuma y’amasomo aha yigai Gitwe afata ubuki baba bamwoherereje bw’umusaruro w’inzuki ze akabucuruza n’abantu baba barabumusabye. Mu kiruhuko aba afite akazi kenshi ko kwita ku nzuki ze no gucuruza umusaruro wazo ashaka amafaranga azamufasha ku ishuri.
Nkuko Tuyisenge yatangarije UM– USEKE, avuga ko ubwo umwaka utaha azaba arangije amashuri ye yisumbuye nta gushidikanya niyo atabona buruse azahita yirihira na Kaminuza kuko ahamya ko uyu murimo azawuteza imbere ku buryo uzavamo amafranga yo kuriha muri Kaminuza.
Jean Pierre yemeza ko umurimo we umutera ishema mu bandi ati:”abajeune usanga bapinga imirimo, ariko umurimo n’ugutunze, nishimira kuba ndi umuvumvu nkiri na muto, nifuza ko bagenzi banjye bajya bashakisha ubuzima bihangira imirimo kuko aribyo bizabateza imbere n’igihugu cyacu”.
Urayeneza Gerard umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya ESAPAG Gitwe, yatangarije Umuseke ko kuba umunyeshuri nk’uyu afata icyemezo n’umugambi mwiza wo guhanga umurimo ari intambwe uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera.
Urayeneza avuga ko uyu munyeshuri bafite ari intangarugero ku bandi.
Tuyisenge, umurimo we wo korora inzuki awufatanya n’amasomo kandi ntibyice amasomo ye kuko k’urupapuro rw’amanota rw’igihembwe gishize, rugaragaza ko uyu munyeshuri yitwara neza mu masomo ye.
Inzozi ze ngo ni ukugera ku ruganda rutunganya ubuki. Ati “nubwo narangiza Kaminuza sinshobora kuzareka ubuvumvu ahubwo nzareba uko nabuvugurura nkabukora ku buryo buteye imbere”
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW
0 Comment
courage mwana!!
ndakwishimiye disi uburyo ukora akazi kawe kandi ukaniga neza nibyo urubyiruko tugomba gukura amaboko mu mifuka tugakora.IMANA ikuge imbere mu migambi yamwe maze uzakabye inzozi zawe.
Nuko sha courage kabisa!
ni uko ni uko sha. Nanjye mfite umushinga wo kuzorora inzuki byanga bikunze kuko ntizivuna kandi ubuki ni zahabu byo kuko 1l ni 4500 kugeza ubu.
This needs more than two comments
bravo mwana, Imana ikwishimire
Immana ikurinde rwose kandi inzozi zawe zizabe ukuri.hirwa
Tera imbere mwana kdi byose birashoboka!
Keep it up, never give up and you shall reap good fruit for your hard works
TUYISENGE ntabwo yatanga adresse nka Email, telephone,…., twe dushaka kujya tumuha commande ifatika twamubonaho.
ariko uyu munyamakuru n’inzuki bimeze bite ko amaherezo azaduha ubuki kuri make
Uje haraka!
Nshimye cyane Tuyisenge kdi Hanga umurimo izamufashe agere ku nzozi ze uranyubatse ureke abasabiriza bafite amaboko cga abavuga ngo akazi karabuze
mwapa telefone ye ko nkeneye ubuki email yanjye ni [email protected]
amen
courage
Ubuki ni zahabu. Komereza aho mwana wacu.
Mwampaye nimero ze iyanjye ni0727048458 cyangwa mubwire nkikoranabuhanga akoresha natwe turikubitangira mumbariye mwampuza nawe thanks
Comments are closed.