Digiqole ad

Minisitiri Mitali yashimiye cyane Miss Rwanda

Nyuma yo gutorerwa umwanya wa Miss FESPAM 2013, Miss Rwanda Aurore Mutesi na Gakondo Group bakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco, Mitali Protais kuri Sports View Hotel i Remera kuri uyu wa 22 Nyakanga aho yabashimiye uburyo bahagarariye igihugu cyabo neza.

Ministre Mitali yashimye imyifatire n'ishema Miss Rwanda yaheje u Rwanda i Brazzaville
Ministre Mitali yashimye imyifatire n’ishema Miss Rwanda yaheje u Rwanda i Brazzaville

Muri uyu muhango benshi mu bafashe ijambo bagarutse ku gutaka imico n’imyifatire ya Aurore wabaye ntamakemwa ikanamugeza ku ntsinzi i Brazzaville.

Masamba Intore  na Patrick Muhire, bari kumwe na Aurore bavuze ko yari atandukanye n’abandi bakobwa mu bijyanye n’imyifatire.

Mu ijambo rye Minisitiri Mitali yashimiye cyane Aurore Mutesi na Gakondo avuga ko baserukiye u Rwanda uko bikwiye.

Yavuze kandi ko u Rwanda ruri kurushaho kwesa imihigo, aho yatanze ingero za bamwe mu bakinnyi bari kwegukana imidari hirya no hino ku isi.

Minisitiri Mitari yagize ati “Kubona tubonye igikombe cy’umuco no muri siporo turi hafi kubizana. Buriya Abanyarwanda dushobora kuzana ibikombe byinshi bishoboka kuko ubushake turabufite”.

Nyampinga Aurore yabaye Miss FESPAM muri Congo Brazzaville ku itariki ya 17 Nyakanga 2013, aho yari yaserukiye u Rwanda muri iri serukiramuvco rya muzika. Azambara iri kamba imyaka ibiri.

Massamba bajyanye yabashimiye uko uyu mukobwa yitwaye i Brazzaville
Massamba bajyanye yabashimiye uko uyu mukobwa yitwaye i Brazzaville
8
Ministre Mitali na Aurore
Ministre yasabye Gakondo Groupe ngo icurangire abari aho
Ministre yasabye Gakondo Group ngo icurangire abari aho

 

Bamwe mu bari aho barimo n'umuyobozi wungirije wa RDB ushinzwe ubukerarugendo, Rica rwigamba, bishimiye ibyagezweho na Miss Rwanda i Brazzaville
Bamwe mu bari aho barimo n’umuyobozi wungirije wa RDB ushinzwe ubukerarugendo, Rica rwigamba, bishimiye ibyagezweho na Miss Rwanda i Brazzaville
Hagati Patrick Umunyamideri waherekeje Miss na Massamba na Dady de Maximo (ibumoso)
Hagati Patrick Umunyamideri waherekeje Miss na Massamba na Dady de Maximo (ibumoso)
3
Miss Rwanda agiye kumara imyaka ibiri ari Miss FESPAM
5
Nawe yishimiye uko yakiriwe i Kigali

Photos/PMuzogeye

 

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • MISS komeza utere agatambwe, useruka neza, n’ishema uduhesheje.

  • Nibura wowe uzaduhoza amarira y’abakobwa bitwa aba stars batajya bihesha agaciro.

    Ubaye uwa kabiri muba Miss nemera, wowe na Rusaro Carine, mwerekanye itandukaniro ry’uburere mwahawe n’ababyeyi Banyu. Imana izakomeze kuguherekeza mu rugendo rwawe rw’ubuzima.

  • Dady de maximo na Patrick ko mbona basa cyane bahuriye kuki? Nabanyamideri, ikindi niki? Bambara neza? Ese hari ikindi? Hahahahhhh

  • komeza utere imbere .hahiwa umutipe mubyumva kimwe urimo kumuteganiriza ahazaza heza.bravo

Comments are closed.

en_USEnglish