Digiqole ad

Sinzacika intege mu guteza imbere Umuco Nyarwanda- Focus Ruremire

Mu kiganiro umuhanzi Ruremire Focus yagiranye n’umunyamakuru wa Umuseke.rw ,yamutangarije ko hari ibishya ahishiye  abamukunda ndetse n’abakunzi b’indirimbo z’Umuco Nyarwanda muri rusange .

Phocas Ruremire
Focus Ruremire

Twatangiye tumubaza uwo ari we.

Umuseke: Mwatangira mwibwira abasomyi b’Umuseke.

Ruremire Focus: Nitwa Ruremire Focus nkaba ndirimba Umuco Nyarwanda.Ntuye Kimironko ya Kigali, Akarere ka Gasabo..Ndi ingaragu

Umuseke: Haba se hari ikintu mufitiye abakunzi banyu ubu?

Ruremire Focus:Yego rwose. Maze gushyira ahagaragara indirimbo imwe n’amashushonyayo.Iyo ndirimobo yitwa Ururwumva?(Can you feel it).Hari iyi amajwi gusa idafite amashusho. Mu minsi iri imbere ndashyira indi ku mugaragaro Abakunzi banjye  bihangane gato nayo iraje bidatinze.

Umuseke: Muri iyo ndirimba harimo ubuhe butumwa?

Ruremire Focus: Muri yo ndirimbo mvuga ukuntu urukundo ari ingenzi  ku bantu bifuza kurushinga ariko bagakundana bakomeje bitarimo agakungu.Urukundo nk’urwo nirwo rutuma imiryango ikomera, ingo zigatera imbere kandi  abana bavutse bakagubwa neza.

Umuseke: Indirimbo zanyu muzikorera mu yihe Studio?

Ruremire Focus: Nakoreye muri Studio nyinshi ariko ubu ndi gukorera muri Studio yitwa Solace Studio iherereye Kacyiru  hafi  ya Hotel Méridien.Mpafite umuproducer wanjye dusanzwe dukorana ,ariko ubu niho agiye kuzajya antunganyiririza indirimbo.

Umuseke.rw: Ko mukunda kuririmba umuco w’Abanyarwanda ndetse n’injyana ya Kinyarwanda ,ku bwanyu umuco ni iki?

Ruremire Focus: Uko mbibona umuco ni indangahantu- muntu.Ubundi umuco uranga umuntu utuye ahantu runaka ukamutandukanya n’abandi batuye ahandi runaka.

Iyo umunyamahanga adusuye,agasanga Abanyarwanda dufite umuco uteye mu buryo bw’umwihariko,iyo asubiye iwabo abwira abandi ko hari igihugu runaka giherereye ahantu runaka ariko gifite abantu bafite umuco runaka wihariye!

Bituma abo bantu badusura bakurikiye wa muco wacu.Ng’uko uko umuco ari indangahantu –muntu.

Umuseke.rw: Muri iki gihe harimo haraba guhitanirwa gutwara igihembo cyitwa Primus Guma Guma ku nshuro ya gatatu,ni iki mwabwira abahanzi bari kurushanwa muri ririya rushanwa?

Ruremire Focus: Bose ndabifuriza gutwara cyiriya gihembo buri muntu ku giti cye ni ukuvuga uzaba yahize abandi mu buhanga no gukundwa n’Abanyarwanda.Kandi uwo bazahurira ku mukino wa nyuma akemera neza ko yatsinzwe .Nibwo butwari n’ubupfura biranga Abanyarwanda!

Umuseke.rw: Mu gusoza,ubundi umuziki mukora murateganya kuwuhindura umwuga cyangwa mu wukora  mu rwego rwo kwishimisha bisanzwe(amateurs)?

Ruremire Focus: Ndagira ngo menyeshe abakunzi banjye ko umuziki ariwo murimo wanjye umpesha amafaranga. Ibindi byose nakora ntabwo byasimbura umuziki nkora. Nawuhinduye umwuga kandi nizeye ntashidikanya ko uzangeza kure tubifatanyijemo na bo.

Umuseke.rw: Ruremire Phocas, turabashimiye ku kiganiro tugiranye!

Ruremire Focus: Murakoze namwe!

Ruremire Focus ni umwe mu bahanzi bakora injyana z’umuco gakondo.

Nizeyimana Jean Pierre

UM– USEKE.RW

en_USEnglish