Digiqole ad

Nateye umukobwa Inda ariko ndashidikanya

Maze igihe nsoma kuri web site yanyu umuseke.com naranezerewe cyane kuko nsangaho byinshi harimo amakuru, amateka, ubuzima mbega byinshi kandi bishimishije. Icyanshimishije muri byose ni ukuntu mufasha abantu mu bibazo baba bafite.

Nanjye nagirango mumfashe pe iyi message muyipostinge kuri web site amazina yanjye ntimuyashyireho.

Mfite ikibazo kinkomereye cyane, naryamanye n’umukobwa none ubu avuga ahamya neza ko arijye namuteye inda

Byaranserereje cyane none nagiraganga ngo niba hari ahantu mu Rwanda muzi bapima ADN cyangwa DNA nzahifashishe.

Ndashaka ko bamfasha kumenya niba arijye se w’umwana koko kuko ndabishidikanya cyane, nabajije hose bakambwira ngo ntaho bayipima mu Rwanda.

Murakoze imigisha y’Imana ikomeze ibane namwe.

0 Comment

  • Nimba uzi umujyi uzajye munsi y’ishuri rya Camp Kigali hari Ivuriro ripima ADN
    kumuhanda wa ONATRACOM
    Hagati ya ONATRACOM NA CHUK haruguru ya Mont Kenya University

  • Bazagufasha kubigendanye na AND

    • wamenya igiciro ko hari benshi bifuza gukoresha iyo examen ya ADN?

      • Uyu munsi namenyeko igiciro ari 250,000 Frw

  • uzajye ku bitaro bya police kacyiru barabikora kuko nzi umuntu urukiko rwoherejeyo kuko nawe yari afite icyo kibazo

  • muvandi ihangane njye byambayeho ariko inama nakunjyira nuko wakwituriza abana bavutse kurububuryo ntibayoberana tenjyereza igihe cyizabiguha neza niba ataruwawe bizangarangara niba ari uwawe bizangarangara umwana azaza ariwowe musa (knd ntuzonjyere kubonana nawe bibaho narimwe nabusa nabuho ntuzonjyere) sawa ibihe byiza.

  • gggg

  • Ariko mwagiye mwambara capote!

  • zirika ako kaboro kawe kirirwa gatera abana babandi inda

    • Iyo nama ntikwiriye.We arabaza icyo yakora nyuma y’uko umukobwa atwite.None se nazirika igitsina azamenya se w’umwana?Ahubwo mumbwire uko bishyura ADN

  • Nakugira Inama yo gushaka umu Avocat, hanyuma mutange ikirego musabe ordonance Umucamanza ibemerera gukoresha ADN binyure muri Parquet Général hanyuma nibabona ko ari ngombwa bazabyichargea bagukoreshereze ADN, ou bien niba ubishoboye kwirihira babikoherereza nko muri Germany, pourvu que wowe wirihira.
    Bonne chance!!

  • Gusa mwajya mugir inama abant bakund gutuka ababa bagishije inama nta kinyabupfur kirim kbs nkund gusoma comment zanyu ark harim abant badakwiy kub ba commentant.tnx

  • sha ni ikibazo kabisa ariko wihangane.Gusa bikomeye dore ko ashobora kuba yenda ari nu umunyeshuri wakiyambaza iyo test nubwo bitwara amahera menshi.

  • Wihangane niba ntabushobozi ufite bwo kubona 250 000frw utuze usenge ubone amahoro hanyuma utegereze umwana avuke nabyo byagira icyo bigufasha

  • Ariko kuki abantu bagira umuntu inama tabasabye? Uyu muntu yabasabye kumurangira aho yakoresha test ya ADN nta kindi yabasabye. Ubaye uhazi wahamurangira, naho iby’andi magambo atampaye agaciro, no kumukura umutima ku biciro ntibibareba. Nta kibazo cy’amafaranga yabagejejeho, mwemwe mumurangire aho babikora, ibindi ni ibye!

  • Ariko mwagiye mumenya gusubiza niba abajije ntabwo bivuzengo mumubwire nabi, wowe ugere aho bakubwiye harigihe wasanga babikora urakoze.

  • Ahubwo uzipimishe nawe na sida wabona muhuye nayo NGO ninda gusa amagara araseseka ntayorwa nukwihangana mukajya mukoresha agakingirizo ubuzima bwubu ntibugikinishwa .

  • ku ivuriro bakubwiye riri hagati ya Onatracom na CHUK, urenze kuri Naroda (kwa Sylidion), ni hirya yaho gatoya. igiciro ni 250 Euros.
    Ariko ni ukurindira ko umukobwa abyara kuko bapima umwana na se, ubwo rero ntibamupima ataraboneka.
    courage

  • NDABASHIMIYE cyane, uwatuma yatuma UM– USEKE, uwaganya yaganyira UM– USEKE. Nijye wateye umukobwa Inda ariko ndabashimira cyane inama mwngiriye kandi ndababwira ko ikibazo ndi kukitwramo kigabo kubera inama za bamwe muri mwe. ndabashimiye

  • umuseke.om, ndabashimira uburyo mufasha aba bantu babagisha inama. Ariko byaba byiza cyane mugiye mubanza kureba neza izi comments zitangwa, izitukana, izisebanya, mukazikuramo ntimutume zigaragara kuko bishobora kuzaca abantu integer ntibongere kubagisha inama. Murakoze

  • fx,ntuzange aumawana icyo yamuguhereye uzabe aricyo umwakirira.njye yabyariye 7,ashyitse ndamwemera.ubu turitiranwa,nyina yasanze ntamahane muteye ngo abone imanza amahugu,amaze kubyara agira isoni,asaba imbabazi,ndazimuha uretse kubana.ubundi nandikisha petit turitiranwa.mwitaho bitewe no mu mufuka.ndifuza ko yabaho neza.uzabitware gahoro,gusa nta kiryoha nk’umwana akarusho iyo wizera ko ari uwawe koko.ntawakubenga abikuziza.

Comments are closed.

en_USEnglish